Skip to main content

Posts

Showing posts from May, 2019

Ibyo dukorera rwihishwa ntibishimwa na Kristo

Mwene data nkwandikiye uru rwandiko nibuka ibibwiriza bya Pawulo kuko ntabindi yabwiriziga uretse ibya Yesu. Pawulo arabwira abantu bose bagiriwe ubuntu bwo kumenya no gukorera Kristo yewe bakanahabwa ubushobozi bwo kubwiriza ibya Yesu, nko kwihana ibyaha n'iby'ubugingo buhoraho ko tutagomba kwidagadura ngo twibagirwe inshingano twahawe n'Imana yacu yo kubaho mucyimbo cya Yesu twunga abantu n'Imana.  Ese tuzunga abantu n'Imana nyamara twe dukora ibihabanye nibyo ishima? Byaba bibabaje cyane kubwiriza ibya Kristo, tukavuga ubutumwa bwiza cyangwa tukinginga abandi ngo bareke ingeso mbi nyamara twe twitwikira ijoro tugakora ibihabanye n'ibyo tubwiriza. Ese data ibi ntiyabitugayira? Nkwandikiye ngo wongere wisuzume urebe neza ko ibyo ukorera rwihishwa atari byabindi byisoni twabwirijwe. Ibuka aya magambo: Nkuko turi urumuri kandi urumuri ruhora rumurika kabone niyo ruri kure yuwo rumurikira, dukurikize amabwiriza y'umwuka wera udusaba ko twakomeza kumu...