Skip to main content

Kwiyiriza ubusa

Kwiyiriza Ubusa


Kwiyiriza ubusa ni kimwe mubintu dusabwa gukora iyo twifuza ko ibibazo bituremereye byava mubuzima bwacu. Yesu yabwiye abigishwa be ko igituma batabasha kwirukana dayimoni ni uko bari bafite ukwizera guke (Mat 17:20). Yesu aradusaba ko twarangwa n'UKWIZERA kugirango twirukane dayimoni mubuzima bwacu. Nkuko yabwiye abigishwa be ko kugirango birukane dayimoni ni uko basenga bakaniyiriza ubusa. Hano, dayimoni yafatwa nk'abyabibazo biba bituremereye.

Kwiyiriza ubusa rero no gusenga biri mu bintu by'umumaro mubuzima bwacu, cyane cyane iyo dufite byinshi byatunaniye (ibibazo byo mubuzima bwacu bituma tubura amahoro)

Kwiyiriza ubusa tunasenga bituma  tubasha kuruhurwa ibibazo dufite. Iyo usenze wizeye ukiyiriza ubusa, atari kugirango winezeze Imana iragusubiza.

Uyu musozi uvugwa muri uyu murongo (Mt 17:20-21) si imisozi tubona idukikije ahubwo nibya bibazo dufite bituremereye, bya bindi bitubuza amahoro mumutima. 

Kwiyiriza ubusa rero ni kimwe mu bintu bituma hari kamere zimwe na zimwe zipfa muri twebwe bityo bigatuma dutera intambwe mumwuka wera.

Ijambo ry'Imana ridusaba kuyoborwa n'umwuka wera niba turi ab'umwuka. Muyandi magambo niba turi abana b'Imana tubeho nk'abana b'Imana. Abana b'Imana bagaragarira mu mbuto bera arizo imbuto z'umwuka wera (Gal 5:22-23---[22]Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,
[23]no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.)

Ntushobora kwera izi mbuto utabanje rwose guca bugufi muri byose ukemera ko uri umunyabyaha ukihana maze ukangendera munzira z'abana b'Imana. Iyo wiyirije ubusa rero byagufasha guca bugufi, kugirango kamere wifuza kwica ipfe (Ingero za kamere twakagombye kwica, Galatiya 5:19-21, [19]Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, [20] no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, [21]no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana).
 
Izi kamere rero zapfa twiyemeje kuzica.

Ijambo ry'Imana dusanga muri  Yohana 12:24 haratubwira ngo  [24] Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k'ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.

Uku gupfa rero ni kwakundi wanga ibyo wabonaga ko ari indamu yawe, ariko ukabireka kubera Kristo (Filipi 3:7 --Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo.)

Iyo wemeye gufata iminsi, ukiyiriza ubusa, ugasenga mubyukuri hari zimwe muri izi kamere zipfa, ari nako wera imbuto nyinshi. Imbuto yambere Imana iguha n'ibyishimo. Ese wagira ute ibyishimo ugifite ibibazo? Iyo wemeye kwica za kamere zose nkuko zavuzwe hejuru, Imana iguha umugisha ukarangwa n'ibyishimo.

Ni ryari wakwiyiriza ubusa?

Iyo wisanze waragiye kure y 'Imana.
Kwiyira ubusa ugasenga, Imana ikugarura mubwiza bwayo. Icyaha nicyo gituma tujya kure y'Imana. 

Akamaro ko kwiyiriza ubusa

- Kwiyiriza ubusa bituma duca bugufi. Imana idusaba guca bugufi kugirango tuzazamurwe mugihe gikwiriye (1 Petero 5:6....Nuko mwicishe bugufi muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.)

-.Kwiyiriza ubusa ni kimwe mu bintu bishobora gutuma Imana ibabarira ibyaha byacu. Kuko iyo wiyirije ubusa urasenga, bityo bigatuma Imana ikumva.

-Kugera ku ntego zawe nk'Umukristo ushaka gukurikira Yesu.
Kubeberako iyo wiyirije ubusa uba wiyanze kubw'Imana, kandi Imana ikunda umutima wiyanga kubwayo. Nkuko tubisanga muri Luka 9:23-24----[23]Abwira bose ati, ''Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire,---[24]kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza. Kwiyiriza ubusa, ni kimwe mu bintu bituma urusha gukurikira inzira za Kristu kuko ntawiyiriza ubusa adafite intego. 

-Kumenya ibiri imbere mubihe bizaza. Hano dukwiriye gusenga, tukinginga Imana tukiyiriza ubusa, Imana irushaho kutwegera no kutwereka ibizabaho. Kimwe nkabyo, iyo usenga, winginga Imana ukaniyiriza ubusa, Imana yaguhishurira Imigambi igufiteho. 


Kwiyiriza ubusa, Gusenga, Kuramya Imana, Gusoma Ijambo ry'Imana buri munsi no kurangwa nibikorwa bya gikristo nibintu bituma tubasha gukura mumwuka, tukabasha no kuyoborwa nawo.

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...