Nyamara isuzume ko Uri umukristo.
Amahoro ya Data uri mw'ijuru abane n'umutima wawe, wowe ufashe umwanya wawe ugasoma ubu butumwa bwongera kutwibutsa imwe mumico no mumyifatire uwakiriye Kristo Yesu nk'umwami n'umukiza w'ubuzima bwe yari akwirikiye kwitondera hato bitamuviramo kugwa no gutakaza isura y'Imana cyangwa bikamuviramo gutukisha izina rya Kristo yaduhaye igihe twamwakiraga.
Bene data, nanditse aya magambo mfite agahinda m'umutima wanjye maze kubona ukuntu twe twiyita abakristo cyangwa abakijijwe tutacyera imbuto z'umwuka wera (Abagalatiya 5: 22-23, nk' urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda) kubera kwemera kwanduzwa n'isi, isi izarangira ikarangirana n'ibyayo byose.
Ni iki kigutera kwifata uko utari? Ese koko wakiriye Kristo Yesu m'ubuzima bwawe? Hari ubwo yagusabye kugira nabi?, kubeshya?, kwiba?, gusambana?, gusinda?, kwizamura?, kwishakira icyubahiro?, gutukana?, Kuroga?,kubabazanya?, kubuza abandi amahoro?, kurakara?, gutongana?, ishyari?, gusebanya?, kurwana?, kuvuga nabi n'amagambo y'ubugoryi nibindi nawe uzi ukorera mumwijima cyangwa ukora uziko atari byo? koko? ko atwigisha urukundo no guca bugufi! kuki kumwumvira byatugoye?
Birababaje cyane ko isi turimo twamaze guha satani inzira yo kwijira mubuzima bwacu tugasa nkabibagiwe ko tubereyeho guhesha Imana icyubahiro akwiriye, tubana nabandi bose amahoro, twita kubakene, dutinya icyaha ntagukorera abami babiri, ahubwo dukorera ijuru.
Ni ahaginda gakomeye kumva umukristo ariwe abantu bafatiraho urugero ngo "maze ngo yarakijijwe' bati ese byamumariye iki? bikanatuma n'abandi bitwa abakristo bafatwa ukundi batari. Ni ukuri dukwiririye kwisubiraho, tukareba koko ko Udukoresha ari Kristo. Ni turebere k'umbuto twera ko zituma izina twahawe ridatukwa. Ntacyo bimaze kwitwa ko wakijijwe kandi imbuto werera abandi aho gutuma bamenya Imana bahabwa imabaraga zo gukomeza icyaha kuko nta mbuto ubereye ituma bashaka gukurikira Kristo. Twitonde.
Ugasanga umukristo yiyambika isura y'intama kandi muriwe hagurumana ubugome, gushinja abandi ibyo badakora, ubusinzi, ubusambanyi, urwango, intonganya z'urudaca, kubeshya kubera guhakirwa ibintu by'isi bigatuma ushaka habaho kwirema ibice. Ni ukuri birababaje.
Erega urufatiro rw'Uwiteka ruracya hagaze, Uwiteka azi abe, nyamara niba wiyita, ukumva ko Uri uwa Kristo ushatse wagenza nka Kristo ugaca bugufi ukirinda ibituma Kristo atukwa kubera ingeso zawe mbi wihishamo kuko n'udaharanira gukiranuka, uzaba warahisemo inzira y'amaherezo yawe n'umara kuva mw'isi. Twisuzume, dusabe Imana kuturondora, kutwereka inzira z'ibibi turimo maze tumusabe kudufata ukobo, adukomeze maze adushoreze munzira ze iteka ryose tubereho kumuhesha icyubahiro twizeye ko na nyuma y'ubu buzima azaza kutujyana aho yaduteguriye tukabana nawe iteka ryose. Amen.
Allelua! Uwiteka atwishimire kandi ahire umurimo wintoki zacu! Nukuri twarazwe agakiza tukaba uyobora abandi kugakiza niba turi ibyapa ese twaba tuyobora abntu inzira ijyahe? Ese ntitwaba tubayobora abandi mukurimbuka.Uwiteka adufashe tube abayobora kugakiza .IMANA yamahoro itwishimire . amen 2timoteyo 3:16-17.
ReplyDeleteAmen. Uwiteka akwishimire Viviane. Nibyo kuko iyo dufite Kristo Yesu, tuba dufite byose. Kugira Kristo Yesu uba urazwe kamere y'Imana yayindi igushoreza mugukora ibyiza gusa kandi uri mukuri, kuki Kristo ari we kuri. Ibi bigaragarira mu mbuto twera bityo bigatuma abo tuyobor a, abatureberaaho bamenya Imana biduturutseho. Inzira ntayindi ni kuri Kristo (Yohana 14:6) kuko uwamusanze wese akamukurikira yahawe ubugingo buhoraho kuko ni nawe bugingo.
ReplyDelete