Skip to main content

Gukizwa, Kwakira Kristo si ukuyoba si no gusara.

Gukizwa, Kwakira Kristo si ukuyoba si no gusara.

Uburyohe buba mw'isi bwo gukora ibyo ushaka uyobowe n'irari ry'umubiri nko gusinda, gusambana, ubugome, ibiganiro bibi ngo winezeze, guhakwa ugaca inzira zitejejwe nko gutanga ruswa, kwemera ugatanga umubiri wawe, kugendana n'udutsiko tw'abantu badakijijwe, bituma utera utwatsi amagambo yose aguhamagarira gukizwa.

Gukizwa rero n' icyemezo ufata wowe ubwawe igihe cyose wumva ko wagenderewe n' Imana wumva ijwi rigusaba guhindukira ukava mubidatunganye by'ubwoko bwose maze ukaba mushya muri Kristo Yesu.

Ndahamya ko atari ubwambere wumvishe ko Kristo yanga icyaha, si n' ubwambere wumvise ko tugomba kureka icyaha kugirango tubashe kwezwa maze tubone ubugingo buhoraho hamwe na Kristo. Niba ari ubwambere wumvishe ko Icyaha atari kiza mumaso h'Imana, menyako Uwiteka ashaka ko nawe uza ukaba ishyanga ryera akagukoresha imirimo ye. Arifuza ko uyoborwa n'umwuka wera akaguha inshingano.Ariko niba atari ubwambere wumvishe ko icyaha atari cyiza, ni iki ukora kugirango ukiranuke burundu ureke ubusambanyi, ubujura, ubusinzi ngo uhindukire burundu uve mubidatunganye. 

Rimwe na rimwe kubera kuryoherwa n'isi bamwe babona ko Guhindura inzira, kuva mubidatunganye biteye isoni kuko abantu bazakwibazaho cyane kuko wahindutse. Ariko ndagira ngo nkubwire ko Hahirwa wowe uzahindukira ukareka ikibi cyose kubera Kristo. Niwe wavuze ko atazigera adutererana cyangwa ngo aduhane kuko ariwe nyir'ubwo bushobozi bwose. Azagufata ukuboko, agukomeze akurinde murizo nzira nshya uzaba wiyemeje gukurikira maze agukurireho igihu cyose kikuri mumaso gituma utabona Neza iby'umwuka anagufungure amatwi ujye wumva gutandukanye nk'uko abisi bumva.

Reka abazakwanga bakwange kuko wihannye, bagutuke kuko wakiriye Kristo Yesu. Bazakwita umusazi bakuveho abo bose mwafatanyaga kera. Ariko kuko uzaba wemeye ko wari warapfuye kubera kwibera mubyaha ariko ukazuka kubera wemeye kubivamo ukahesha Imana icyubahiro kiyikwiriye, uyoborwa n'umwuka wera kuko uba wapfuye kuri kamere muntu maze ukabaho wera imbuto z'umwuka wera ari nako abo wagendanaga nabo bazageraho nabo bakibaza impamvu ki zituma bo batagenza nkawe aha niho kwera imbuto Nziza kwawe kuzazana benshi imbere y'intebe y'imbabazi z'Imana bagakizwa gusa kubera imbuto webereye.

Ibi byose turabizi ariko usanga tubyirengagiza kuko dufite ubwoba bw'uko abantu nibamenya ko twakijiwe bazatwumva, bazadufata cyangwa kwanga gutukwa no gusekwa n' abantu, cyane cyane kwanga ubwoba bwo kurekura uburyohe bw'isi kuko ngo iby'Imana bigoye, ntawabishobora ngo n'ababirimo ntacyo bibamariye. Wowe fata ingamba n'icyemezo urekure ibituma ukora icyaha, ureke ibyo byose bazavuga urangamire Kristo Yesu wihane ibyaha byawe byose kimwe kukindi nkuko ukivuga mw'izina, wiyemeze kutazasubirira inzira zacyo maze usabe imbaraga Umwuka wera agushoboze kuko kubwawe bigoye maze ushimire Imana ko ikwakiriye ikakubabarira maze ube mushya ari nako uhabwa ubugingo bushya muri Kristo Yesu kuko birimo inyungu kwitwa no kuba Umwana w'Imana.

Imana igushoboze wowe wemeye kumva ukanafata icyemezo cyo kwihana.

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...