Skip to main content

ikigeragezo cy'isegonda rya nyuma

Nongeye kukwandikira wowe mukristu wemeye ukumva ubutumwa bwiza maze nkuko wagiriwe ubuntu n'Imana ugahabwa agakiza. Dore nabugingo ubu uko ukomeje kuyoborwa n'umwuka wera no guhishurirwa ipfundo ry'imbaraga zituma ukomezwa muri ako gakiza. Ariko nagiraga ngo nkwibutse yuko, sekibi atigeze ahunga ngo ajye kure yawe. Icyo nahamya nuko atakiri muri wowe kuko atari wowe uriho ahubwo Kristo ugukoreramo. Satani ntabwo ari kure yawe, ahora hafi yawe akugerageza ngo ugere aho wubahuka Imana ukumvira ijwi rikoshya cyangwa rituma ukiranirwa.

Uyu munsi nkwandikiye nkuganiriza kubijyanye na cyagihe uba wafashe ngo wiyirize ubusa usenga ngo ukomeze ube mubwiza bwa Data. Iki ni igihe uba wahaye umwanya kandi wanateguye neza. Iyo ufashe iminsi runaka, satani aba agutega udutego twa hato kugirango ahindure ubusa iminsi yawe y'amasengesho. Ibuka igihe Kristo Yesu yiyirije ubusa iminsi 40 asenga, satani ntiyamutinye ahubwo ashaka ko akora ibyo we yamugeragereshaga nyuma Kristo amutsindisha inbaraga z'ijambo (soma Matayo 4:1-11). 

Nawe rero satani ntazabura kuza igihe uri mu masengesho wiyiriza ubusa. Uzasanga rero satani ashaka ko twatuntu wigomwe nko kurya, kuvuga nabi, kugaburira abashonje, gusura abarwayi, kunenya abababaye, nibindi bikorwa by'urukundo ubireka akenshi ijwi rikaza muri yaminsi yanyuma urangirizaho kwiyiriza. Usange nko kukunsi wanyuma satani aza akwereka ko wakoze byinshi ko ugomba kuruhuka, akakwereka ko iminsi wamaze cyangwa amasaha wamaze wiyiriza ubusa ahagije ko kumunsi cyangwa isaha byanyuma ntakibazo utagomba gutegereza ko hagera. Ibi byose abikora ashaka kukubuza kugera kuri ya ntego yawe yisengesho rigukomeza. Akenshi azaguca intege akwereka ko ibyo umaze iminsi ukora bihagije.

Rero muvandimwe mwene data, nifuzaga ko sekibi tutamuha umwanya namba ngo twumvire ibye kuko ntakindi adushakaho uretse kutugutsa. Tumutsindishe ijambo nkuko Yesu yabikoraga kuko mw'ijambo harimo imbaraga zokunesha igihe twitaye kucyo ryavugiye.

Gira amahoro n'ubwiza bwa Data bugumane nawe. Amen 

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...