Skip to main content

Posts

Showing posts from December, 2016

Uko nakijijwe

Amahoro y'Imana yacu n'umucunguzi Yesu Kristo ahorane namwe. Uru ni urugendo naciyemo kugira ngo ndonke Agakiza. Nabayeho nkurundi rubyiruko rwose, ndyoherwa n'icyaha nsa nkuwibagiwe amahame Imana yaduhaye kugirango tuzabashe kubona ubuzima bw'iherezo. Sinigeze menyera inzoga (sinigeze nywa inzoga cyane ngo njye nsinda). Ariko, hari ingeso zimwe nazimwe naryoherwaga nazo nko kumva ntabaho ntamukunzi mfite. Kugira umukunzi ntabwo ari bibi (icyaha), ariko iyo muri kumwe, mushiduka mwateshutse, mukagwa mucyaha nk'ubusambanyi nibindi bisa nkabyo. Ibi byose narabisogongeye. Nkirangiza kaminuza, mfite hagati y'imyaka 23 na 24, niho izi ngeso zasaga nkizinzamo cyane. Satani yaje guhabwa imbuga zose z'umutima wanjye, akazajya angenga kugeza aho anyuvisha ko ibyo byose ngomba kubikora. Narateshutse, ndamwumvira nuko mba umunyabyaha wihishe.  Naje kugira abakunzi babakobwa benshi kuburyo buri gihe gito nahinduranyaga umukobwa kubera ko abo bose byarang...