Skip to main content

Uko nakijijwe

Amahoro y'Imana yacu n'umucunguzi Yesu Kristo ahorane namwe.


Uru ni urugendo naciyemo kugira ngo ndonke Agakiza.


Nabayeho nkurundi rubyiruko rwose, ndyoherwa n'icyaha nsa nkuwibagiwe amahame Imana yaduhaye kugirango tuzabashe kubona ubuzima bw'iherezo.
Sinigeze menyera inzoga (sinigeze nywa inzoga cyane ngo njye nsinda). Ariko, hari ingeso zimwe nazimwe naryoherwaga nazo nko kumva ntabaho ntamukunzi mfite. Kugira umukunzi ntabwo ari bibi (icyaha), ariko iyo muri kumwe, mushiduka mwateshutse, mukagwa mucyaha nk'ubusambanyi nibindi bisa nkabyo. Ibi byose narabisogongeye.


Nkirangiza kaminuza, mfite hagati y'imyaka 23 na 24, niho izi ngeso zasaga nkizinzamo cyane. Satani yaje guhabwa imbuga zose z'umutima wanjye, akazajya angenga kugeza aho anyuvisha ko ibyo byose ngomba kubikora. Narateshutse, ndamwumvira nuko mba umunyabyaha wihishe. 


Naje kugira abakunzi babakobwa benshi kuburyo buri gihe gito nahinduranyaga umukobwa kubera ko abo bose byarangiraga numva ntakibashaka. INGESO MBI nizo narangwaga nazo. Nubwo ubusambanyi ntigeze mbwimenyereza ariko iryo rari ryaje gukura muri iyo myaka mvuze haruguru.


Umunsi umwe maze kubona akazi, naje kwibaza impamvu ki ibyo bikorwa byurukoza soni ngomba kubireka bikanyokama, mpinduranya abakobwa, nibaza impamvu ki ntashobora kugira umwe bikarangira. Byar' AGAHARARO.


Naje gufata icyemezo cyo guhagarika inkundo nkizo, bimfata Umwaka n'amezi make ndi jye nyine naravuye muri izo nkundo.


Nyuma y'icyo gihe nafashe, byabaye ngombwa ko nsenga, mfata iminsi icyenda (9) ndasenga ngo Imana inyoherereze umukobwa nzakunda, nawe akazajya amfasha kuramya no guhimbaza Imana. Ntibyatinze, nyuma y'iyo minsi 9, naje guhura n'umukobwa n'uko twemeranya ko tugomba GUKUNDANA.
Yarabyemeye. Muminsi yambere numvaga tugomba gukundana gikristo ariko ntibyaje gukunda kuko SATANI nawe yari hagati yacu. Ingeso mbi zavuzwe haruguru zatangiye kutwokama, tumarana amezi asaga 9 nigice. Muri iyo minsi tugikundana numvaga ntashaka no KUMUSOMA (kuko nabonaga ari ryo ntandaro ry'ibyaha),...n'uko musaba ko TWAKWIRINDA gusomana kuko biri muntandaro yo kwishora mungeso zitanezeza Imana. Ntibyakunze, twaje gukataza turagwa CYANE aho twagerageje gushaka gukora bene izo ngeso.

Kuko nabaga mubuzima buzuyaza, nkumva ndashaka IMANA ariko kubera ko Satani yari yaramaze kunyuzura, bikananira.


Muri iyo minsi y'urukundo rwanjye n'uwo mukobwa, naje KURWARA INDWARA YA HEPATITE B, mubyukuri sinamenye aho nayikuye kuko nahise mfata uwo mukobwa njya kumupimisha nsanga we atanduye.
Nibaza nti ese narayivukanye? Ababyeyi banjye bombi ntibayirwaye!!!
Ese ni mubakobwa namenye kera? Hoya, kuko igihe cyari gitambutse sinari kuba mfite kopi 20100 za Virusi ya Hepatite B. Naje gucanganyikirwa pe, mbura uko ibyo bimbayeho.


Maze kumenya ko NANDUYE, naratashye ncagagura ibisubizo byo kwa muganga mbwira Imana nti uko nshwanyaguje uru rupapuro, abe ari nako nawe UNKIZA INDWARA INDIMO MW'IZINA RYA YESU.


Kuva ubwo nahise nkanguka nshaka IMANA kuko abantu bose bemezaga ko HEPATITE B idakira ari ukubana nayo ubuzima bwose.
Naje kumva ko iyi ari inkoni y'Imana imbyutsa kugira ngo ngaruke munzira zayo nyikorere.


Nahise nsa nkushaka kwegera Imana cyane ndetse, ariko simenye mubyukuri uko bikorwa.


Imana itangiye kubona inyota narimfite yo kuyishaka yagiye inyoherereza bamwe mubavandimwe twigana muri Masters batangira kumbwira uko NASAHAKA IMANA, bakansangiza ubuhamya bwabo.


Ntibyatinze, nigishwa KWATUZA akanwa kanjye ko YESU ari umwami (Abaroma 10:9-10), n'uko ndabikora ndi njye nyine, numva uwo munsi ngomba gutangira inzira nshya, Ubuzima Bushya muri Kristo, aho uwo nari ndiwe mbere agomba kwibagirana, nkaba mushya mungeso zose, mumitekerereze no mumyitwarire.


Icyo gihe nari nkifite iyo ndwara muri njye, ariko nkumva sinshaka Imana cyane ngo inkize nubwo mubyukuri numvaga mbishaka ariko nkanayishaka cyane kugirango ize mubuzima bwanjye, ibe ariyo ibuyobora. Nahise nakira YESU NK'UMWAMI N'UMUCUNGUZI wanjye, mpita ntagira inzira y'abana b'Imana (2 kor 5:17).

Imana yanga ubuzima bwakazuyazi (Ibyahishuwe 3:14-22). Nubwo nari maze kwakira YESU mubuzima bwanjye, nakomeje gukundana na wa mukobwa. Gusa kuko yabaga kure, yari amaze kujya kwigira kure yanjye, numvaga ntakibazo ntaho tuzajya duhurira ngo tugwe mubyaha.


Nyuma natangiye kuzajya musangiza ijambo ry'Imana ariko ntararekura Icyaha. Yansura nkashiduka twatangiye za ngeso. Byagaragazaga ko uwo nakiriye ntari namwiyegurira wese kugirango abe ari we utegeka UBUZIMA bwanjye.


Nahise nsaba Imana ko YAMVANIRA Munzira ikintu cyose cyantandukanya n'urukundo rwayo.
Nyuma y'iminsi mike, naje Kubona IGISUBIZO cy'IMANA ......

Uwo mukobwa ntacyo twapfaga habe namba, nagiye kubona MBONA aranyandikiye ansaba ko TWATANDUKANA. Muminota yambere, narababaye ariko uyu mubabaro numvaga UTANKANGA. Nyuma nibwo naje gusobanukirwa ko ARI JYE WABISABYE igihe nasabaga IMANA ko yantandukanya nikintu cyose cyamvana mumurongo wabana bayo.


Naje kubyakira, nuko nshimira IMANA cyane ko yabashe kunyumva.


Urugendo rwanjye rwarakomeje, nkazajya nterana mw'itorero, nkumva ijambo ry'Imana. 
Umunsi umwe, nari nateraniye muri NEW JERUSALEM CHURCH, uwo munsi biteguraga gutangira IGISIBO CY'IMINSI 40. Numvishe ngomba gufata iyo minsi 40 nsenga, nterana nanakora ibikorwa bya gikristu.


Tariki 06/11/2016 naje gufatanya nabandi bakristu URUGENDO Rw' iminsi 40 y'IGISIBO.


Tekereza, Nari ndwaye Hepatite B, ngomba kunywa IMITI, AMAZI MENSHI NKANARYA kuko indyo naryaga nta mbaraga yanteraga cyane. Nari nataye ibiro byinshi nuko mfatiraho iminsi 40. 

Natangiye urwo rugendo rutari rugufi, uwabimenye akanca intege ngo ntabwenge mfite, ngo ndi KWIYAHURA kuko ngo IMANA yaduhaye ubwenge ngo tubukoreshe.
IGISUBIZO nabahaga n'uko NINSHAKA MPFE Kubw' Imana ariko IMINSI 40 ngomba kuyikomeza kugirang' IMANA Ikomeze intambwe zanjye, nitambe wese kubwayo.


Sinacitse intege, narakomeje, muri iyo minsi 40 naterana na EVANGELICAL RESTORATION CHURCH,i Huye. Muri iyo minsi IMANA YARANGANIRIJE CYANE mubijyanye n'UBUZIMA BWO KWIYEGURIRA IMANA, INYUNGU ZIBIRIMO bashimangira cyane cyanye ku nzitizi zibuza UMUNTU KWIYEGURIRA IMANA Wese.


Yesu yarangendeye numva koko icyo IMANA ishaka, ndushaho KUYIYEGURIRA. 


Hashize icyumweru natangiye yaminsi 40 nari mfite ukwizera pe! numvaga isengesho ryanjye IMANA yararyumvishe, nuko igitondo kimwe mbyuka ngomba kujya KWIPIMISHA iyo ndwara ya HEPATITE B.


Narabyutse, ndasenga, mbwira Imana nti NKENEYE GIHAMYA Ko Yankijije. Navuye murugo mbwira maman wanjye nti, "NGIYE KWAMUGANGA, NJYE NARAKIZE" ndongera nti "THIS TEST IS GOING TO BE A TESTIMONY"


Halleluyah!!


Niko byagenze, nyuma y'icyumweru nahawe ibisubizo byanjye nsanga " NDI NEGATIVE, ntakirwaye"


Kuva ubwo nahise mbona UKUBOKO KWIMANA Ningingaga!!!!!


Naraye koko ntanze UBUHAMYA mw'itorero.


Numvishe ko ngomba gushikama, nkagira ISHYAKA mu Mana.


Nahisemo kuyikorera. Iminsi iratambuka, amasomo y'itorero muri ya minsi 40 yarakomeje aranyubaka, ndangiza iminsi 40 nsiba kurya no kunywa, nari narakize, ...nuko NIYEMEZA KUBATIZWA.


Nabatijwe tariki 24/12/2016. Umwuka wera wakomeje kungendera nkumva ngomba KUBA UMUVUGA BUTUMWA ari nabyo nsaba IMANA kunkomeza.


DIEU m'a transformé en son disciple.


Dore ubu nabaye mushya, ibya kera naje kubireka. Icyo nifiza ni ukuba Intumwa y'IMANA aho ndi hose, kuburyo ntagishaka no kuvuga ubwo buzima pe!


Nawe niba utaratangira inzira nshya y'Imana, ubu butumwa bwa gufasha. 
wanyandikira (majulesdor@gmail.com) maze tukaganira, nkagufasha uko wabigenza ugatera intambwe ugasanga YESU. Niwe NZIRA, UKURI n'UBUGINGO.


Halleluyah.

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...