Skip to main content

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha.

Icyaha

Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka.



Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.
 
Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka. Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha.

Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe nkuko ushaka, ushobora kubabarirwa?
Cyane rwose!

Nkuko byanditswe muri Kolosayi 2:13-14, [13]Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose, [14]igahanagura urwandiko rw'imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba.

Imana yacu n' inyembabazi kandi ikunda abihana.  Iyo wanze kongera gukora icyaha, ukitandukanya nicyatumaga ugwa mucyaha, uba utangiye inzira yo kuba Umwana w'Imana. Mugihe umaze kwibuka ko wacumuye ku Imana, intambwe ya mbere utera n'ugushaka imbabazi zayo.

-Ibyo usabwa n'ugusaba imbabazi z'ibyo byaha kimwe ku kindi maze ukiyemeza kutazabisubira ukundi.

Uko wakwihana ibyaha

Emera ko uri umunyabyaha maze wihane!!!


Kwihana: 
1.      Atura ibyaha byawe ubivuga mumazina (Psalm32:5);
2.     Saba imbabazi ku Imana;
3.     Fata icyemezo mbere y'Imana ko utazongera gukora ibo byaha (Kwihana);
4.      Saba umwuka wera kugirango agushoboze kutazongera kugwa mubyaha;
5.      Shimira Imana ko ikubabariye.

Icyo usabwa hano n'ukwizera ko ubabariwe, maze ukiyemeza kutazongera gukora icyaha.

Imbabazi tuziheshwa n'Imana kubw'AMARASO ya Yesu.


 

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...