Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe
Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha.
Icyaha
Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka.
Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.
Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka. Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha.
Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe nkuko ushaka, ushobora kubabarirwa?
Cyane rwose!
Nkuko byanditswe muri Kolosayi 2:13-14, [13]Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose, [14]igahanagura urwandiko rw'imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba.
Imana yacu n' inyembabazi kandi ikunda abihana. Iyo wanze kongera gukora icyaha, ukitandukanya nicyatumaga ugwa mucyaha, uba utangiye inzira yo kuba Umwana w'Imana. Mugihe umaze kwibuka ko wacumuye ku Imana, intambwe ya mbere utera n'ugushaka imbabazi zayo.
-Ibyo usabwa n'ugusaba imbabazi z'ibyo byaha kimwe ku kindi maze ukiyemeza kutazabisubira ukundi.
Uko wakwihana ibyaha
Emera ko uri umunyabyaha maze wihane!!!
Kwihana:
1. Atura ibyaha byawe ubivuga mumazina (Psalm32:5);
2. Saba imbabazi ku Imana;
3. Fata icyemezo mbere y'Imana ko utazongera gukora ibo byaha (Kwihana);
4. Saba umwuka wera kugirango agushoboze kutazongera kugwa mubyaha;
5. Shimira Imana ko ikubabariye.
Icyo usabwa hano n'ukwizera ko ubabariwe, maze ukiyemeza kutazongera gukora icyaha.
Imbabazi tuziheshwa n'Imana kubw'AMARASO ya Yesu.
Comments
Post a Comment