Ubuzima bw'akazuyazi ni ubuzima bumeze bute?
Mbere y'uko tuganira kubuzima bw'akazuyazi ubwaribwo reka tubanze tumenye neza:
Akazuyazi ni iki?
Mu kinyarwanda iyo bavuze ngo aya mazi n' akazuyazi baba basobanura amazi adakonje cyangwa adashyushye. Aya ni amazi atagutwika cyangwa agutere imbeho.
Ubuzima bw'abamwe mubantu twakiriye agakiza cyangwa bamwe mu bantu twamenye Yesu, usanga dusa nkabibagiwe impamvu yaduteye kw'akira Yesu igihe twaturaga n'iminwa yacu ko Yesu ari umwami n'umucunguzi wacu nkuko tubisanga mu Abaroma 10:9-10 ko [9]Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, [10]kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.
Iki gihe tuba tumaze kwibagirwa ineza Imana yatugiriye ubwo twari twarayobaguritse, twidabagiza mu bibi, mbese tutakigira umutima utinya Imana. Aha niho usanga umuntu atacyumvira ryajwi rimwongorera rimubuza ibibi, ahubwo yumvira umutima umushuka kujya mubidatunganye namba. Iyo utangiye kuva mugakiza, ugira umutima ukuburira iyo utangiye inzira y'ikibi ariko kubera ko wamaze gufungurira satani amarembo y'umutima wawe akawinjiramo, ntuba ucyumvira ijwi ry'Imana, ugasanga ibyemezo ufata byose ari ukujya mubinezeza ya kamere muntu wari waratangiye kwica igihe wakiraga agakiza.
Ibyahishuwe 3:3
[3]Nuko ibuka ibyo wakiriye n'ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk'umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.
Ese ubu buzima bw'akazuyazi butangira bute?
1. Iyo utangiye kureka kwita kumahame y'Imana. Aya mahame tuyasanga muri bibiliya (Ijambo ry'Imana), ukaba uyazi ariko utagishaka gukurikiza icyo agusaba, utakitondera Ijambo ry'Imana.
2. Kutita kubikorwa bya gikristo. Ibikorwa bya gikristo nko kugirira neza umuntu wese yaba inshuti cyangwa umwanzi wawe cyangwa uwari we wese ubona ko akeneye ubufasha bwawe nko gusura abarwayi, gusengerana, gufasha impfubyi n'abapfakazi n'ibindi bikorwa byiza bisa nkibi nibyo twakwita bimwe mubikorwa dusabwa gukora. Iyo wumva ko atari ngombwa kubikora uba rwose utangiye guta no kwanduza izina rya Kristo
3. Kwegurira Imana umutima wawe muburyo butuzuye. Uburyo butuzuye, ni ukuvuga kwiyegurira Imana igice, aho usanga udashaka kuyoborwa n'Imana gusa ahubwo ugishaka no kuyoborwa n'ibyisi (irari ry'umubiri n'ibindi bikuganisha mu cyaha)
4. Kutimenya ubwawe. Hano usanga urondora abandi nyamara wowe ntugerageze kubanza kwirondora ubwawe. Usanga ucira abandi imanza nyamara wasanga nawe ntaho mutandukaniye.
Uzamenya ute ko umaze kuba mubuzima bw'akazuyazi?
1. Guhisha icyo uricyo. Niba uri umukristo ntugomba guhisha izina ryawe. Usanga ugira ipfunwe cyangwa Isoni zo kwemeza Yesu aho uri hose, ukagira ubwoba bwo gusenga iyo hafi aho hari abantu (ariko ntukwiriye gusenga kugirango babone ko usenga). Ubikora iyo umutima wawe ntaco ugushinja, iyo wumva biri ngombwa, ariko atari ngombwa ko bakubona utazamera nk'abafarizayo bahagararaga mumasinagogi basenga ngo bababone). Ntiwakagombye kugira isoni zo kugendana Bibiliya nk'urugero...
2. Kuba umunyabwoba. Ubwoba buza iyo utizeye neza ikizaba. Ubwoba mvuga hano nibwabundi umuntu agira bwo kwiyegurira Imana wese aho utinyako uwiyegiriye Imana arangwa n'ibihe bibi bikomenye. Ikindi, usanga afite ubwoba bw'ejo hazaza, agatangira kuzajya yiganyira mumutima we ibyerekeye ejo yibaza uko azaba ameze aramutse yiyegiriye Imana wese. Hari abatinya kureka akazi kabo nibindi baboneramo inyungu nyamara bavuga ko biyemeje gukurikira Yesu.
3. Kuva mu bintu vuba. Iyo wiyemeje gukurikira Yesu, usanga utangiye kugira ibigeragezo bimwe na bimwe, aho ubona rimwe na rimwe utabyishoborera gukomeza inzira zagakiza kuko ubona bigoye, ugahita wisubirira mubyaha.
4. Kugirana ubushuti n'ibyahise kurusha ibiri imbere. Niba wari waratangiye inzira z'Imana, wari ukwiriye kurekura ibyari bikuboshye byose kuko uba waramaze kuba icyaremwe gishya, ibya cyera byose byaramaze gutambuka. Hano ni hahandi usanga niba warasezereye kubusambanyi ariko ugikururana n'abatumaga ugwa mubusambanyi, niba wararetse inzoga, ariko ugasanga urayasubira inzira zutubari ukicarayo, n'ibindi bisa bityo.
5. Kwikunda. Hano uba wumva ko ibyiza byaba ibyawe gusa. Iyo wumvise ko mugenzi wawe yagutse, yabonye akazi mbere yawe, yabonye promotion mukazi cyangwa yagiriwe ubuntu agatera intambwe mubyo akora, ukababara mumutima cyangwa ishyari rikuzura umutima wawe.
6. Kurwanya ukuri. Hano utangira kugaragaza ukuntu urugero kunywa inzoga atari bibi, gusomana n'umukobwa mutasambanye atari bibi, nibindi nkibi......
Ingaruka zo kuba mubuzima bw'akazuyazi
1. Gutakaza ubusabane bwawe n'Imana. Uba uyoborwa n'icyaha.
2. Kugira ubwibone bwo mumwuka kubera kwikunda.
3. Gutakaza ishusho rya Gikristo.
4. Kudakoresha igihe cyawe nkuko bikwiriye.
Ni gute watsinda ubuzima bwakazuyazi?
1. Kwegera Imana kurushaho (Kwiyiriza ubusa no gusenga buri gihe)
2. Guterana kwera
3. Gusoma ijambo ry'Imana
4. Kwitondera amahame y'Imana
5. Kumvira ijwi ry'Imana rikongorera
6. Kwemera kuyoborwa n'Imana.
7. Kwiyemeza kwica kamere muntu (kamere y'icyaha nkuburakari, ubwibone, kwikunda, kwiyemera, kuvuga menshi, kugendana n'abakobanyi...)
8. Guhora wibuka ingororano yo kunesha. Iyo uzi ko inzira urimo ariyo kunesha, ucunguza uburyo umwete ukareka ibyakurangaza bituma utagera kubyo wiyemeje.
Ijambo ry'Imana dusanga mu Ibyahishuwe 3:15-17,19
[15]Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!
[16]Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.
[17]Kuko uvuga uti ?Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye?, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n'impumyi ndetse wambaye ubusa.
[19]Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.
Duharanire gukurikiza inzira imwe ariyo inzira y'Imana, twitondera amahame yayo tunagira umwete wo kumvira ibyo Imana idutegeka!
Comments
Post a Comment