Skip to main content

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye

Mt 7:13-14
[13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi.
[14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.

Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, twunguke kubwinshi tutakoze!!!

Iyo rero, ushaka gukurikira Yesu, ubona ko kureka inzira nkizo wahita UHOMBA!!!! 
Kuki twibwira bene ibi?
-Ubwoba bwejo hazaza. Ntamuntu n'uyu numwe uzigera UHOMBA iyo akurikiye inzira za Yesu.
Dore kuva muri ibi bibi bisa nkibikomeye, kuko uzaba utacyunguka nkuko byari bisanzwe.
Mwene data ndakubwirako mugihe ukiri munzira nkizi, utazigera ubona inyungu iruta izindi nyungu zose.

Dore kubivamo, ukegurira Kristo Yesu ubuzima bwawe, ibyo byose wabonaga ko bikungura ukabona ko ari ubusa kubwo gukurikira Kristo, kuko iyo umaze gusobanukirwa n'inyungu ziba mu gukurikira Yesu usanga ari nyinshi kuruta uko wibwira.

Birakugora yego ariko sibyo wagakwiriye kubamo. 
Kubivamo niko KWIYANGA Kristo atubwira. Biragora kuko hari Ikiguzi kugirango uronke ubugingo buhoraho.....


Bible
Luka 9:23
[23]Abwira bose ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire,

Nta feza cyangwa izahabu rikenerwa kugirango ukurikire Yesu. Ikiguzi nukwitamba wowe ubwawe wiyemeje kwiyanga no kwemera ugatwara umusaraba wawe kwa Yesu.

Kwiyanga
 Yohana 12:24
[24]Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k'ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.

Kwiyanga bisa nko kwiyegurira Imana wese ukemera ko utakiri uwawe cyangwa uw'isi ahubwo uri uwa Kristo Yesu. Iyo ubyemeye, wambara Kristu ugatera intambwe isa nkiye urushaho gutunga umutima utinya Imana, ukitandukana nibibi byose.  Fil 3:7 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, Uku niko kwiyanga nyakuri.

Gutwara umusaraba wawe....Sinzi ibikugoye cyangwa ibikunaniye...Yesu yarabyemeye ko abarushye nabaremerewe bose bamusanga akabaruhura nkuko tubisanga muri Matayo 11:28
[28]“Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura
.

Biragoye ariko birashoboka ko wakurikira inzira za Yesu.
Umusaraba wawe nitwatuntu twose wiyemeje kureka ariko ukabona ntubishoboye. Nibya bibazo byose ufite ubona waburiye igisubizo. Kwa Yesu hari ibisubizo byinshi cyane byibyo bibazo byacu. Ntakintu na kimwe nabonye cyananiye Yesu. Akiza indwara, ababarira ibyaha, azura abapfuye, yewe afite urukundo ruhebuje.
Ibuka ko ntanumwe kuri iyi si wigeze kwemera gupfira isi yose uretse Umwana w'Imana witambye kubwacu, tugacungurwa tukababarirwa ibyaha.
Anga ibyo byose bikugusha munzira zibibi, uzane ibikunaniye byose kwa Yesu maze aguseste, aguteteshe, azakwakirana ubwuzu bwinshi cyane, aguhobere maze akwambike umwambaro wera witwe Umwana w' Imana.

Witinya, IYEMEZE ukurikire inzira za Yesu Kristo..Uzabona ko ntagihombo kirimo. 

GUKURIKIRA YESU NI UKWANGA IKITWA IKIBI NIGISA NKACYO CYOSE


Nkwifurije gukomeza intambwe mwatangiye ushaka Yesu we uguha ubugingo budashira. Amen.





Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...