Icyo bisaba Gukurikira Yesu
Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye
Mt 7:13-14
[13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi.
[14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.

Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo. Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, twunguke kubwinshi tutakoze!!!
Iyo rero, ushaka gukurikira Yesu, ubona ko kureka inzira nkizo wahita UHOMBA!!!!
Kuki twibwira bene ibi?
-Ubwoba bwejo hazaza. Ntamuntu n'uyu numwe uzigera UHOMBA iyo akurikiye inzira za Yesu.
Dore kuva muri ibi bibi bisa nkibikomeye, kuko uzaba utacyunguka nkuko byari bisanzwe.
Mwene data ndakubwirako mugihe ukiri munzira nkizi, utazigera ubona inyungu iruta izindi nyungu zose.

Dore kubivamo, ukegurira Kristo Yesu ubuzima bwawe, ibyo byose wabonaga ko bikungura ukabona ko ari ubusa kubwo gukurikira Kristo, kuko iyo umaze gusobanukirwa n'inyungu ziba mu gukurikira Yesu usanga ari nyinshi kuruta uko wibwira.
Birakugora yego ariko sibyo wagakwiriye kubamo.
Kubivamo niko KWIYANGA Kristo atubwira. Biragora kuko hari Ikiguzi kugirango uronke ubugingo buhoraho.....
Bible.
Luka 9:23
[23]Abwira bose ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire,
Nta feza cyangwa izahabu rikenerwa kugirango ukurikire Yesu. Ikiguzi nukwitamba wowe ubwawe wiyemeje kwiyanga no kwemera ugatwara umusaraba wawe kwa Yesu.
Kwiyanga
Yohana 12:24
[24]Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k'ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.
Kwiyanga bisa nko kwiyegurira Imana wese ukemera ko utakiri uwawe cyangwa uw'isi ahubwo uri uwa Kristo Yesu. Iyo ubyemeye, wambara Kristu ugatera intambwe isa nkiye urushaho gutunga umutima utinya Imana, ukitandukana nibibi byose. Fil 3:7 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, Uku niko kwiyanga nyakuri.
Gutwara umusaraba wawe....Sinzi ibikugoye cyangwa ibikunaniye...Yesu yarabyemeye ko abarushye nabaremerewe bose bamusanga akabaruhura nkuko tubisanga muri Matayo 11:28
[28]“Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.

Biragoye ariko birashoboka ko wakurikira inzira za Yesu.
Umusaraba wawe nitwatuntu twose wiyemeje kureka ariko ukabona ntubishoboye. Nibya bibazo byose ufite ubona waburiye igisubizo. Kwa Yesu hari ibisubizo byinshi cyane byibyo bibazo byacu. Ntakintu na kimwe nabonye cyananiye Yesu. Akiza indwara, ababarira ibyaha, azura abapfuye, yewe afite urukundo ruhebuje.
Ibuka ko ntanumwe kuri iyi si wigeze kwemera gupfira isi yose uretse Umwana w'Imana witambye kubwacu, tugacungurwa tukababarirwa ibyaha.

Anga ibyo byose bikugusha munzira zibibi, uzane ibikunaniye byose kwa Yesu maze aguseste, aguteteshe, azakwakirana ubwuzu bwinshi cyane, aguhobere maze akwambike umwambaro wera witwe Umwana w' Imana.
Witinya, IYEMEZE ukurikire inzira za Yesu Kristo..Uzabona ko ntagihombo kirimo.
GUKURIKIRA YESU NI UKWANGA IKITWA IKIBI NIGISA NKACYO CYOSE
Nkwifurije gukomeza intambwe mwatangiye ushaka Yesu we uguha ubugingo budashira. Amen.

Comments
Post a Comment