Skip to main content

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana

Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho.

Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.
 
Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka.

Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu.

Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha.
Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba: 
 Imigani 8:13
[13]Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n'agasuzuguro n'inzira y'ibibi,N'akanwa k'ubugoryi ni byo nanga.

Gutinya Imana rero ni ukwitandukanya n'ikibi. 

Ese ibibi ni ibihe? Imana yaduhaye ijambo ryayo kugirango tumenye ibyo tugomba gukora nibyo tutagomba gukora. Ibyo tutagomba gukora nibyo twita ibibi.

1. Aho mu migani 8:13: ibibi bivugwamo dore ni ibi:
Ubwibone n'agasuzuguro n'inzira y'ibibi,N'akanwa k'ubugoryi. Kumva ko ari wowe uzi kurusha abandi, mwiza kurusha adandi, mbese kubona ko ntanumwe ufite kcyo akurusha uba wibona. Ese wari uzi yuko hejuru yibyo uzi hari byinshi utazi? Kuki se wakumva ko ari wowe ufite icyo arusha abandi?

Ubwibone rero, bunatuma urangwa nagasuzuguro aho usanga utangiye kurangwa no kubahuka nabakuruta kubera bwabwine. Urabona ko icyaha kimwe cy'ubwibine gituma ukora indi byaha byinshi aribyo twita kutubaha Imana. Aha tuvuga ko uba wubahutse cyangwa utinyutse Imana kuko uba utubahirije ijambo rye.

Inzira y'ibibi ni inzira yose ikuganisha mu cyaha

Abantu benshi bakunda gusiga icyaha amavuta, bakerekana ko wenda icyaha ari ugusambana, ariko uwasomye umukobwa utari umugore we agamije gushimisha irari rye aba atakosheje. 

Inzira y'ibibi.....Ugasanga umuntu akwereka ko kunywa inzoga atari icyaha nyamara usinda ahera kuri kamwe. Ni uko rero biba byiza iyo ubyirinze kuko kwirinda biruta kwivuza.

Gutinya Imana rero ni ukwitandukanya nikibi ninzira yose yakugush amukibi. 

Zab 147:11
[11]Uwiteka anezererwa abamwubaha,Anezererwa abategereza imbabazi ze.

Zab 34:10
[10]Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe,Kuko abamwubaha batagira icyo bakena.

2 Kor 7:1
[1]Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y'umubiri n'umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.


Yobu 28:28
[28]?Maze ibwira umuntu iti?Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwengeKandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.

 

 

Comments

  1. PokerStars - Gaming & Slots at Aprcasino
    Join the fun 출장안마 at apr casino Aprcasino and play the best 출장안마 of the 1xbet app best PokerStars casino games gri-go.com including Slots, Blackjack, Roulette, Video Poker and more!

    ReplyDelete

Post a Comment

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...