Skip to main content

Posts

Showing posts from February, 2017

Umvira rya Jwi rikongorera

Umvira IJWI rikongorera Kenshi na kenshi  iyo umuntu yamaze kwakira Yesu Kristo nk'umwami n'umucunguzi we, ahabwa impano y'ijwi ryongorera umutima we rimubwiriza ibyo yakagombye gukora . Iyo rero ugifitiwe ubuntu ukagira iryo jwi, icyo usabwa n'ukuryumvira.   ''Ijwi ritwongorera'' bisobanura ko umwuka wera akitwingingira gukora ugushaka kw'Imana. Iyo utumvira iryo jwi, ukarengera ugakora ibyo wowe wifuza, uba wahisemo uwo uzakorera kuko ingaruka zabyo ni wowe zibabaza nkuko uba wabihisemo. Ese ni gute uzatandukanya ijwi ry'Imana n'irya sekibi? Ijwi ry'Imana rikugira inama rishaka kukuganisha mugukora ibyiza. Uzasanga kenshi kamere yawe, ariyo kamere muntu yanga igashaka gukora ibiyishimisha, ariko ukumva umutima wawe ntabwo ubishaka, ukarwana nawo, ukumva hari ijwi rikubuza. Iyo wanze kuryumvira, niho uzasanga ugwa mucyaha, warangiza kugikora, noneho igihe wibutse ko wateshutse, umutima wawe usanga ubura amahoro kugeza ah...