Umvira IJWI rikongorera
Kenshi na kenshi iyo umuntu yamaze kwakira Yesu Kristo nk'umwami n'umucunguzi we, ahabwa impano y'ijwi ryongorera umutima we rimubwiriza ibyo yakagombye gukora. Iyo rero ugifitiwe ubuntu ukagira iryo jwi, icyo usabwa n'ukuryumvira.
''Ijwi ritwongorera'' bisobanura ko umwuka wera akitwingingira gukora ugushaka kw'Imana. Iyo utumvira iryo jwi, ukarengera ugakora ibyo wowe wifuza, uba wahisemo uwo uzakorera kuko ingaruka zabyo ni wowe zibabaza nkuko uba wabihisemo.
Ese ni gute uzatandukanya ijwi ry'Imana n'irya sekibi?
Ijwi ry'Imana rikugira inama rishaka kukuganisha mugukora ibyiza. Uzasanga kenshi kamere yawe, ariyo kamere muntu yanga igashaka gukora ibiyishimisha, ariko ukumva umutima wawe ntabwo ubishaka, ukarwana nawo, ukumva hari ijwi rikubuza. Iyo wanze kuryumvira, niho uzasanga ugwa mucyaha, warangiza kugikora, noneho igihe wibutse ko wateshutse, umutima wawe usanga ubura amahoro kugeza aho wumva ufite isoni n'ubwoba bwo gusubira imbere y'Imana usaba imbabazi zibyaha cyangwa usenge.
Kuki tugira ubwo bwoba? ni uko tuba twakoze ibyo tuzi neza ko atari byo Imana ishaka.
Ese umwana w'Imana yakagombye kurangwa n' ubwoba buteye butyo? iyo yateshutse, aba yiyambuye izina ry'Imana, aba yiyandurishije icyaha ... niyo mpamvu usanga arizwa no kuba yataye umurongo ngenderwaho.
Gusa, kuko Imana yacu ari inyampuhwe, ihora idukomanga kumutima wacu kugirango yinjire maze idusakazemo amahoro yayo.
Ijambo ry'Imana dusanga mu ibyahishuwe 3:20, haranditswe ngo 'Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire. Nguko uko Imana yacu ibana natwe. Icyo dusabwa nukumvira iryo jwi ridusaba kureka icyaha, iryo jwi ritwongorera ridusaba gukingurira Kristo Yesu ngo aze ategeke mubuzima bwacu.
---Ndifuza ko wibaza---
Ese ujya wumva ijwi rikuvugisha mumutima rigusaba gukora ugushaka kw'Imana cyane cyane iyo ugiye gukora icyo Imana idashaka?
Niba ari yego, menya ko Mwuka wera akiri muri wowe akwingingira gukora ibyo Imana ishaka.
Niba ari Hoya, menya ko wamaze kwirukana Mwuka wera mubuzima bwawe akaba ariyo mpamvu utacyumva akubwiriza icyo gukora, aho usigaye ugengwa na kamere yawe, ugakora ibyo ushaka ntacyo wikanga. Hano uba ugomba kongera ugashaka Imana n'umwete wose!!
Kuko ijambo ry'Imana nkuko byanditswe muri Galatiya 5:25, Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa n'Umwuka. Uyu mwuka niwe utubwiriza icyo gukora.
Ni gute watunga Umwuka wera mubuzima bwawe?
Iyo umaze kwihana ibyaha byawe, ukakira Yesu nk'umwami n'umucunguzi mubuzima bwawe, ntakindi gisigaye n'uko wabihamya ubatizwa maze ugatangira ubuzima bushya. Ubu buzima rero nibwo twita ubuzima bw'umwuka kuko mwuka wera aba yaje mubuzima bwacu kutuyobora.
Ni ahawe ho kwibaza uko umubano wawe n'Imana umeze, ukareba koko niba ibyo ukora aribyo Imana ishaka; ese mwuka wera arakuyobora biciye muri rya jwi ryongorera?
Imana idufashe tubashe kuyoborwa n'Umwuka, twumvira iryo jwi niho tutazakora ibyo Imana idashaka. Amen
Comments
Post a Comment