Skip to main content

Posts

Showing posts from June, 2017

Kora k'umutima w'Imana

Imana inezezwa n'abaharanira gukora k'umutima wayo Ese gukora kumutima w'Imana bivuga iki? Tekereza ukoresheje uru rugero. Tekereza wasize umwana murugo, ukamusigira inshingano agomba kurangiza, wenda harimo koza ibyombo, gukora isuku no kuguma murugo ntagire aho ajya. Bitewe n'uko wenda ushobora gutaha unaniwe, cyangwa se ugataha ushonje, mubyukuri wifuza kurya ukanaruhuka ariko kubera umunaniro ugataha uryama, ukumva guteka waba ubikora, ariko wagera murugo ugasanga wa mwana wasigiye inshingano yazikoze neza maze ugasanga yanaguteguriye ibyo kurya kandi utanabimusabye. Wahagera akakwakira, maze akaguha karibu kumeza.....Ndahamya neza yuko uhita wumva umukunze cyane kurushaho, ukamushimira, rimwe na rimwe bamwe bahita batanga impano kuko hari ibyo uwo mwana yakoze bitari byitezwe....Hano umwana yakoze k'umutima wuwo umurera! No mubuzima bwacu bene data, birashoboka ko twabaho tunezeza Imana duharanira gukora ibyiza bituma umutima w'Imana wishim...