Imana inezezwa n'abaharanira gukora k'umutima wayo
Ese gukora kumutima w'Imana bivuga iki?
Tekereza ukoresheje uru rugero.
Tekereza wasize umwana murugo, ukamusigira inshingano agomba kurangiza, wenda harimo koza ibyombo, gukora isuku no kuguma murugo ntagire aho ajya. Bitewe n'uko wenda ushobora gutaha unaniwe, cyangwa se ugataha ushonje, mubyukuri wifuza kurya ukanaruhuka ariko kubera umunaniro ugataha uryama, ukumva guteka waba ubikora, ariko wagera murugo ugasanga wa mwana wasigiye inshingano yazikoze neza maze ugasanga yanaguteguriye ibyo kurya kandi utanabimusabye. Wahagera akakwakira, maze akaguha karibu kumeza.....Ndahamya neza yuko uhita wumva umukunze cyane kurushaho, ukamushimira, rimwe na rimwe bamwe bahita batanga impano kuko hari ibyo uwo mwana yakoze bitari byitezwe....Hano umwana yakoze k'umutima wuwo umurera!
No mubuzima bwacu bene data, birashoboka ko twabaho tunezeza Imana duharanira gukora ibyiza bituma umutima w'Imana wishimira ibikorwa byiza tuba twakoze. Ibi ntibivunanye ahubwo bisaba ko wumva ko buri muntu wese akeneye ubufasha bwawe, yaba akenye cyangwa akize, yaba muzima cyangwa arwaye.
Muri bibiliya dusanga mu Kuva 23:4-5 hatwereka ko dushobora kugira neza tubana n'abantu bose amahoro kandi duharanira kugira umutima utabara, ukunda nkuko twikunda kandi twifuza yuko ibyo twifuza ko abandi baduokorera natwe twabikora,
Dore uko havuga:
[4]“Nuhura n'inka y'umwanzi wawe cyangwa n'indogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira.
[5]Kandi nusanga indogobe y'umwanzi wawe umutwaro ihetse yawugwanye, ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha.
Ibuka umugani w'umusamariya mwiza nkuko tuwusanga muri Luka 10:33-35 aho umusamariya yitangiye umuntu yasanze ameze nabi, afite intege nke aryamye kumuhanda....
[33]Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe
[34]aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry'abashyitsi aramurwaza.
[35]Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir'icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.
Izi n'ingero zibyabaye kubandi ariko nawe ufite icyo wakora kugirango ukore k'umutima w'Imana.
Tabara igihe ubonye bikwiriye,gaburira abashonje mugihe ubabona kandi ubishoboye, ambika abambaye ubusa, Gira neza wigendere. Erega, nt'amategeko ahana uwagize neza ariko ingororano yawe uba wayandikishije mw'ijuru. Iyo ukoze bene ibi bikorwa aho ugeraho ukaniyanga kubwa mugenzi wawe, Uwiteka Imana yacu niwe ukwihembera.
Ndagirango nkwibutse y'uko, bene ibyo bikorwa aribyo biherekeza ukwizera kwacu, kuko ijambo ryera ritubwira ko Kwizera kudafite ibikorwa arimpfa busa kandi kwizera ntarukundo ntacyo biba bitumariye.
Ni'ahawe rero ho guharanira gukora k'umutima w'Imana kuko abagenza batyo baba bagujije Imana.
Gira Amahoro
Comments
Post a Comment