Skip to main content

Kora k'umutima w'Imana

Imana inezezwa n'abaharanira gukora k'umutima wayo

Ese gukora kumutima w'Imana bivuga iki?

Tekereza ukoresheje uru rugero.

Tekereza wasize umwana murugo, ukamusigira inshingano agomba kurangiza, wenda harimo koza ibyombo, gukora isuku no kuguma murugo ntagire aho ajya. Bitewe n'uko wenda ushobora gutaha unaniwe, cyangwa se ugataha ushonje, mubyukuri wifuza kurya ukanaruhuka ariko kubera umunaniro ugataha uryama, ukumva guteka waba ubikora, ariko wagera murugo ugasanga wa mwana wasigiye inshingano yazikoze neza maze ugasanga yanaguteguriye ibyo kurya kandi utanabimusabye. Wahagera akakwakira, maze akaguha karibu kumeza.....Ndahamya neza yuko uhita wumva umukunze cyane kurushaho, ukamushimira, rimwe na rimwe bamwe bahita batanga impano kuko hari ibyo uwo mwana yakoze bitari byitezwe....Hano umwana yakoze k'umutima wuwo umurera!

No mubuzima bwacu bene data, birashoboka ko twabaho tunezeza Imana duharanira gukora ibyiza bituma umutima w'Imana wishimira ibikorwa byiza tuba twakoze. Ibi ntibivunanye ahubwo bisaba ko wumva ko buri muntu wese akeneye ubufasha bwawe, yaba akenye cyangwa akize, yaba muzima cyangwa arwaye.

Muri bibiliya dusanga mu Kuva 23:4-5 hatwereka ko dushobora kugira neza tubana n'abantu bose amahoro kandi duharanira kugira umutima utabara, ukunda nkuko twikunda kandi twifuza yuko ibyo twifuza ko abandi baduokorera natwe twabikora,

Dore uko havuga: 
[4]“Nuhura n'inka y'umwanzi wawe cyangwa n'indogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira.
[5]Kandi nusanga indogobe y'umwanzi wawe umutwaro ihetse yawugwanye, ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha.

Ibuka umugani w'umusamariya mwiza nkuko tuwusanga muri Luka 10:33-35 aho umusamariya yitangiye umuntu yasanze ameze nabi, afite intege nke aryamye kumuhanda....
[33]Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe
[34]aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry'abashyitsi aramurwaza.
[35]Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir'icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.

Izi n'ingero zibyabaye kubandi ariko nawe ufite icyo wakora kugirango ukore k'umutima w'Imana. 
Tabara igihe ubonye bikwiriye,gaburira abashonje mugihe ubabona kandi ubishoboye, ambika abambaye ubusa, Gira neza wigendere. Erega, nt'amategeko ahana uwagize neza ariko ingororano yawe uba wayandikishije mw'ijuru. Iyo ukoze bene ibi bikorwa aho ugeraho ukaniyanga kubwa mugenzi wawe, Uwiteka Imana yacu niwe ukwihembera.

Ndagirango nkwibutse y'uko, bene ibyo bikorwa aribyo biherekeza ukwizera kwacu, kuko ijambo ryera ritubwira ko Kwizera kudafite ibikorwa arimpfa busa kandi kwizera ntarukundo ntacyo biba bitumariye.

Ni'ahawe rero ho guharanira gukora k'umutima w'Imana kuko abagenza batyo baba bagujije Imana.

Gira Amahoro

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...