Hari igihe tuzaruhuka! Ubu buzima turimo iyo ubyutse akenshi usanga ufite uko wateguye umunsi, ibyo uri bukore, imbaraga uri bukoreshe ndetse benshi usanga bananirwa cyane kubera ibyo biriwemo, umunaniro ukabatwara burundu kugeza bapfuye bananiwe.... Kuruhuka bivuze gufata umwanya ukareka ibituma ukoresha intege nyinshi, ibikunaniza maze ugahindura ibikorwa, ukumva umuziki utuje, ukabyina, ugasura inshuti n'abavandimwe, ugakora ibintu bituma wibagirwa umunaniro, ukishimana n'umuryango wawe.... Ubuzima turimo rero bufite iherezo kuko nyuma yabwo nibumara kuzima hazaba hari ubundi buzima butazima. Ese nyuma y'ubu buzima bizaba bimeze bite? waba uzaruhuka ukabana n'Imana ubuzira herezo? Mwene data ndagirango nkubwire y'uko ubu buzima turimo uyu munsi ataribwo tuzakomeza kubamo.....Hari uburuhukiro Uwiteka Imana yacu yaduteganyirije aho tuzabaho ntagupfusha, ntamarira, ntagahinda, ntabukene, nta mubabaro ahubwo tukazabaho tunezerewe turi ahera mw'ij...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.