Skip to main content

Hari igihe tuzaruhuka--Ese uzaruhuka nawe?

Hari igihe tuzaruhuka!

Ubu buzima turimo iyo ubyutse akenshi usanga ufite uko wateguye umunsi, ibyo uri bukore, imbaraga uri bukoreshe ndetse benshi usanga bananirwa cyane kubera ibyo biriwemo, umunaniro ukabatwara burundu kugeza bapfuye bananiwe....

Kuruhuka bivuze gufata umwanya ukareka ibituma ukoresha intege nyinshi, ibikunaniza maze ugahindura ibikorwa, ukumva umuziki utuje, ukabyina, ugasura inshuti n'abavandimwe, ugakora ibintu bituma wibagirwa umunaniro, ukishimana n'umuryango wawe....

Ubuzima turimo rero bufite iherezo kuko nyuma yabwo nibumara kuzima hazaba hari ubundi buzima butazima. Ese nyuma y'ubu buzima bizaba bimeze bite? waba uzaruhuka ukabana n'Imana ubuzira herezo?

Mwene data ndagirango nkubwire y'uko ubu buzima turimo uyu munsi ataribwo tuzakomeza kubamo.....Hari uburuhukiro Uwiteka Imana yacu yaduteganyirije aho tuzabaho ntagupfusha, ntamarira, ntagahinda, ntabukene, nta mubabaro ahubwo tukazabaho tunezerewe turi ahera mw'ijuru kwa Data. 
Kugirango tuzabeho mubuzima buzira iherezo tunezerewe muburuhukiro ni uko uyu munsi wanone ufata icyemezo cyo guhitamo neza ugakorera ubwo buzima. Ndakubwira ukuri y'uko atari buri muntu wese uzaruhukira aho uwiteka yaduteguriye.
Umuntu uzaruhukirayo ni wawundi wagaragaje umwete wo gutinya Imana, wawundi wubashye Imana akitandukanya n'ikitwa icyaha cyose, akabaho y'itondera amategeko y'Imana, akabaho yerera abandi imbuto, uyu ni we uzakirwa kuruhukira mu bwami bw'Imana.

Uwo yaba wowe nanjye uyu munsi turamutse twiyemeje kwisuzuma tukareba koko niba igeragezwa turimo turi kuritsinda.

Ntanumwe uhejwe ahubwo buri muntu wese ahitamo icyo abona kimubereye

Witinya, fata ingamba nshya uyu munsi ukore ugushaka kw'Imana maze uzaruhukire mubwami bwiza Imana yaduteguriye. Icyo bigusaba ni ukurekura ibituma utanezeza Imana.

Kuri bamwe biragoye kureka ibyaha turimo nk' ubusambanyi, ubusinzi, ubwicanyi, urugomo, urwango, ishyari, ubujura, ubwibone, irari, agasuzuguro, kwirema ibice n'ibindi bisa nkibi ariko iyo wiyemeje ukakira Kristo Yesu nk'umwami n'umukiza wawe ndakwizeza y'uko Yesu aba ari hafi yawe ahita akubera inzira kuko niwe nzira, akakwereka ukuri kuko niwe ukuri maze akaguha ubugingo kuko niwe ubutanga kandi ari nawe bugingo.

Fata ingamba nshya witinya. Ijambo ry'Imana dusanga muri Yoshuwa 1:7-9 hatubwirako tugomba gukomera dushikamye kugirango twitondere amategeko yose ari mugitabo cyahawe Mose (igitabo cy'amategeko y'Imana) kugirango tubashe guhirwa munzira zacu kandi no muri byose.

Mwene data si uko tutazigera turangwa n'ibiduca intege, ibitubabaza, ibidukomereye ahubwo uko tubicamo twari dukwiriwe kumva ko tuzabisohokamo amahoro kuko iyo twanze icyaha tukabaho nk'uko Imana ibishaka, Uwiteka yadusezeranije ko atazigera adutererana niyo mpamvu tutagomba kwitesha iyi mpano Yera yo kudatereranwa n'Imana kuko ariyo kwizerwa.

Dore, iyo ufashe icyemezo cyo kureka icyaha, Uwiteka arakurwanirira, akakurengera, akagukiza, aho wari uw'inyuma uba uw'imbere, niba waraburaraga ukanabwirirwa, ubona ibyo urya ukanasigaza aho ubona nibyo ugaburira abandi, aho wasuzugurwaga, utangira guhabwa icyubahiro kuko Uwiteka ariwe uvanaho agasuzuguro kubanabe, hahandi wicarana n'abakomeye...maze na nyuma yo gupfa, kubera ko wafashe icyemezo cyo gutinya Imana, Uwiteka aguha uburuhukiro bw'iteka ryose...Imana yacu ihabwe icyubahiro cyane. 


Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira (Abaheburayo 4:11). 

Umvira Imana, reka icyaha n'imizi yacyo yose maze utsinde umunaniro w'iyi si uzatuzwe aheza hera hadusezeranijwe.

Gira Amahoro

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...