Skip to main content

Posts

Showing posts from September, 2017

Urashaka ko Imana ikora iki?

Urashaka ko Imana ikora iki? Hari igihe ushobora kuba wibaza impamvu hari ibiri kukubaho nyamara wakagombye kuba wishimye cyangwa ugasanga hari uko ubona ubuzima bikagutera kwibaza byinshi. Kenshi na kenshi bitewe na kamere muntu yo kurakara cyangwa kwivumbura usanga bitewe ni uko utari wasobanukirwa icyo Imana igutezeho (kubaho wishimye, uyiramya ukanayihimbaza, kandi ukazabona ubugingo buhoraho) cyangwa impamvu yakuremye bigatuma ufata ibyemezo byo kwikorera ibindi ubonamo umunezero kugirango ubashe kwibagirwa bimwe mubibazo byawe.  Iyo utarasobanukirwa impamvu ubuzima bwawe bwagushaririye cyangwa impamvu Imana yakuremye, ubaho udafite umunezero cyangwa ibyishimo birambye. Usanga ufite ubuzima bwuzuye ibibazo byinshi. Iyo ubuze ibisubizo, no kubera ya mpamvu yo kudasobanukirwa ko hari icyo Imana yakuremeye, usanga ufashe ibyemezo bishobora kukuvutsa ubuzima cyangwa ukabivanamo ibindi bibazo bigenda bibyara ibindi. Bamwe bahitamo kwiyahura, kunywa ibiyobya bwenge, kwishor...