Urashaka ko Imana ikora iki?
Hari igihe ushobora kuba wibaza impamvu hari ibiri kukubaho nyamara wakagombye kuba wishimye cyangwa ugasanga hari uko ubona ubuzima bikagutera kwibaza byinshi. Kenshi na kenshi bitewe na kamere muntu yo kurakara cyangwa kwivumbura usanga bitewe ni uko utari wasobanukirwa icyo Imana igutezeho (kubaho wishimye, uyiramya ukanayihimbaza, kandi ukazabona ubugingo buhoraho) cyangwa impamvu yakuremye bigatuma ufata ibyemezo byo kwikorera ibindi ubonamo umunezero kugirango ubashe kwibagirwa bimwe mubibazo byawe.
Iyo utarasobanukirwa impamvu ubuzima bwawe bwagushaririye cyangwa impamvu Imana yakuremye, ubaho udafite umunezero cyangwa ibyishimo birambye. Usanga ufite ubuzima bwuzuye ibibazo byinshi. Iyo ubuze ibisubizo, no kubera ya mpamvu yo kudasobanukirwa ko hari icyo Imana yakuremeye, usanga ufashe ibyemezo bishobora kukuvutsa ubuzima cyangwa ukabivanamo ibindi bibazo bigenda bibyara ibindi. Bamwe bahitamo kwiyahura, kunywa ibiyobya bwenge, kwishora mubusambanyi, ubwicanyi nibindi bitari byiza nko kwitotombera Imana.
Ubusanzwe Imana yaturemye kugirango tuyiramye tunayihimbaze. Uku kuramya Imana rero, bisaba ko uba warasobanukiwe ko hari iherezo ry'ubu buzima ko na nyuma yabwo hari ubundi buzima buzira iherezo Imana iduteganyiriza. Erega mbere y'uko ubaho yari ikuzi kandi igufitiye umugambi. Ariko imwe mumigambi yayo ni ukukubona utera intwambwe ukayibwira ibyo ushaka kuko igufitiye byinshi. Satani ntakoshye ngo n'ubundi uzapfa, ugasanga ufite ibitekerezo nka: n'ubundi Imana imfitiye umugambi, hari iherezo ryanjye rizwi bigatuma nta mwete ushira mugushaka Imana cyangwa gukoresha imbaraga ngo witeze imbere. Ibi ni ubuyobe.
Ushobora kwibaza uti, ese kuki ari njye biri kubaho? Ntamuntu n'uyu numwe uzakubwira impamvu yibikubaho uretse Imana igihe wowe ubwawe ufashe icyemezo cyo kwiherera nayo, ukayibaza impamvu ibikubaho bimeze uko biri kandi ifite ububasha bwo kuguhindurira amateka.
''Muri bibiliya, Ijambo dusanga muri Matayo 6:6 hatwerekako iyo wiherereye n'Imana ukayisenga ibasha kuguhishurira ingororano zawe, kuko ariyo yonyine izi ibyiherereye mumutima wawe (aya ni amagambo yo kwizerwa). Imana rero iba itegereje intambwe yawe yambere uyisanganira maze nayo ikakwereka ibikomeye. Intambwe uzatera usanga Imana, ukareka kwitotomba, wibaza ibibazo udafitiye ibisubizo biba byiza iyo uretse guhora wibabariza ubusa cyangwa ufata ibyemezo bitari byiza hanyuma ugasanga Imana biciye kuri Krisu Yesu kuko ariwe nyirubugingo kandi agatanga ibyishimo byabindi bidakoza Isoni. (message: Abaroma 5:1-5)"
Rimwe na rimwe usanga twitotomba tubaza Imana impamvu ibitubaho biri kuba, ese ntabwo ibibona ariko? Ariko ugasanga ntanarimwe wafashe icyemezo cyo kuyisanganira, ubanze wiyeze, usabane nayo ahubwo ugasanga wifuza ko byose ubikorerwa. Birababaje kubona hari abantu babaho bifuza cyane ibiva ku Mana kurusha kuyishaka yo ubwayo.
Aha niho hava byabigeragezo usanga kubera kuba udafite Mwuka wera ukabifata nko kwangwa cyangwa kurenganywa bityo bigatuma ufata ibyemezo bitari byiza bigatuma ahubwo ibibazo bikara, bikabyara ibindi ukabihirwa n'Ubuzima.
Ese ujya wibaza :
-Ni ayahe magambo nigeze kwiyaturiraho?
-Ni ibiki nigeze gukora kera (guterekera, gukoresha inzira zidashimwa n'Imana kugirango ubone amaronko) ukaba utarigeze ubyihana kugeza n'ubu.
-Ababyeyi banjye kera bari babayeho bate? ese nta zakarande zinkurikirana?
Hari burya amagambo tuvuga twiyaturiraho tutazi ko byazagira inkurikizi. Urugero ni nka kwakundi uvuga ngo, reka ubuse njye nabyara abanyabwege?, ngo iwacu ntawigeze wiga, njye nakwiga nte? n'ibindi nkibi wakwibwira ubwawe, cyangwa ugasanga ababyeyi bawe bari babayeho mubuzima butanezeza Imana, bakabatanga nkibitambo kubera ibyo bakoraga.
Igihe kirageze ko wongera ukibaza impamvu ibibazo byawe bitarabonerwa umuti. Wari uzi yuko uri umwana w'Imana isumba byose? Wari uzi yuko nawe kwishima ari uburenganzira bwawe? wari uzi yuko amateka yawe yahinduka, ukava mugushidikanya ukagira ikizere gikomeye cyo kubona ukuboko kw'Imana.
Harageze ko uyu munsi wanga ubuzima bukubabaza, ugasaba Imana kuguha ubuzima bwuzuye umugisha.
Tera intambwe ushake Imana, isuzume, reka kwitotomba, hamagara ugushaka kw'Imana mubuzima bwawe. Ihererane n'Imana yawe, saba Imana imbabazi, ihane, maze usenge isengesho rituma wakira Kristo Yesu nk'Umwami n'umukiza w'ubuzima bwawe (Abaroma 10:9-10) niho ubuzima bwawe buzagira gahunda. Anga zakarande n'amagambo mabi yaturiwe kubuzima bwawe.
Imana ikunda umutima utitotomba, ahubwo ikanezezwa n'umutima uyitinya, uyiramya no kureka ubushake bwayo akaba aribwo bubaho mubuzima bwawe.
Uyu munsi ni uwawe, ongera wisuzume, rekeraho kwitotomba, iherere n'Imana, yibwire ikikuri kumutima, ntutinye, yibwire byose wumva bikuruhije, cyangwa bikunaniye maze ureke habeho ugushaka kwayo. Yibwire icyo ushaka ko ikora
Nkwifurije kumvwa na Data wacu, numusanga nawe azagusanga
Gira Amahoro y' Imana.
Comments
Post a Comment