Skip to main content

Posts

Showing posts from January, 2018

Kiranuka muri byose (ibito n'ibinini)

Gukiranuka. Igihe cyose icyiza uzamenya ukagikora n'ikibi ukakireka uzabaho ufite umutima uticira urubanza. Ariko igihe cyose Uzumva icyiza wagakoze utagikoze ahubwo ugakora ikibi, umutima wawe ugahora ugushinja kubyo wakoze, uzamenye ko gukiranuka kwawe kwajemo ikibazo. Imana izi neza ko turi abanyantege Nke, icyo idusaba nukugira umwete no guharanira kumvira ibyo idutegeka ibiie byose. Gukiranuka nibyo dusabwa n'Imana. Kubaho tudafite umutima udushinja ko hari icyo twagakoze tudakoze cyangwa icyo twakoze tutagakoze Urugero, igihe umuntu agutije igikoresho cye, wagakwiriye nawe kugifata neza kugirango uzakimusubize agikoreshe kuko yakiguze agishaka kandi agikeneye. Kenshi abantu duhabwa ibyabandi ariko ugasanga tubyangiza tutitaye ko nyirabyo nawe azabikenera. Wafata Ingero nyinshi nkizi aho icyo wagakwiriye gukora cyangwa kureka ataribyo ukora cyangwa ureka. Ese kuki ari uko bimeze? Rimwe na rimwe kuko tuba dushaka kunezeza kamere zacu za kimuntu, twanga kureka ibitu...