Skip to main content

Kiranuka muri byose (ibito n'ibinini)

Gukiranuka.

Igihe cyose icyiza uzamenya ukagikora n'ikibi ukakireka uzabaho ufite umutima uticira urubanza. Ariko igihe cyose Uzumva icyiza wagakoze utagikoze ahubwo ugakora ikibi, umutima wawe ugahora ugushinja kubyo wakoze, uzamenye ko gukiranuka kwawe kwajemo ikibazo. Imana izi neza ko turi abanyantege Nke, icyo idusaba nukugira umwete no guharanira kumvira ibyo idutegeka ibiie byose.

Gukiranuka nibyo dusabwa n'Imana. Kubaho tudafite umutima udushinja ko hari icyo twagakoze tudakoze cyangwa icyo twakoze tutagakoze
Urugero, igihe umuntu agutije igikoresho cye, wagakwiriye nawe kugifata neza kugirango uzakimusubize agikoreshe kuko yakiguze agishaka kandi agikeneye. Kenshi abantu duhabwa ibyabandi ariko ugasanga tubyangiza tutitaye ko nyirabyo nawe azabikenera. Wafata Ingero nyinshi nkizi aho icyo wagakwiriye gukora cyangwa kureka ataribyo ukora cyangwa ureka.

Ese kuki ari uko bimeze?

Rimwe na rimwe kuko tuba dushaka kunezeza kamere zacu za kimuntu, twanga kureka ibitunezeza kugirango tubashe guhaza ukwifuza kwacu. Nyamara gukiranuka dusabwa, nukureka ibyo byakatubereye byiza kubwa Kristo kuko icyo tuba dushaka rimwe na rimwe Atari ibyo umwuka wera Aba ashaka.

Turasabwa guharanira kumenya no gukora ibyo Imana ishaka kuko Kristo yadusabye Gukiranuka nkuko data wo mwijuru ari umukiranutsi.

Iri Jambo nawe rigufashe.
Rom 14:17 kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.

Twite kuby'Imana cyane duharanira gukiranuka kurusha kwita kubyisi.
Twirinde kwiyandurisha ibyisi ahubwo duharanire gukiranuka aribyo binezeza Imana.
Ntukanduranye nabantu uzaharanire kubana n'abantu Bose amahoro.
Ntuzigere wangiza ibyabandi

Icyo uzanezezwa gukorerwa uzaharanire kubikorera n'abandi

Dukiranuke.

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...