Gukiranuka.
Igihe cyose icyiza uzamenya ukagikora n'ikibi ukakireka uzabaho ufite umutima uticira urubanza. Ariko igihe cyose Uzumva icyiza wagakoze utagikoze ahubwo ugakora ikibi, umutima wawe ugahora ugushinja kubyo wakoze, uzamenye ko gukiranuka kwawe kwajemo ikibazo. Imana izi neza ko turi abanyantege Nke, icyo idusaba nukugira umwete no guharanira kumvira ibyo idutegeka ibiie byose.
Gukiranuka nibyo dusabwa n'Imana. Kubaho tudafite umutima udushinja ko hari icyo twagakoze tudakoze cyangwa icyo twakoze tutagakoze
Urugero, igihe umuntu agutije igikoresho cye, wagakwiriye nawe kugifata neza kugirango uzakimusubize agikoreshe kuko yakiguze agishaka kandi agikeneye. Kenshi abantu duhabwa ibyabandi ariko ugasanga tubyangiza tutitaye ko nyirabyo nawe azabikenera. Wafata Ingero nyinshi nkizi aho icyo wagakwiriye gukora cyangwa kureka ataribyo ukora cyangwa ureka.
Ese kuki ari uko bimeze?
Rimwe na rimwe kuko tuba dushaka kunezeza kamere zacu za kimuntu, twanga kureka ibitunezeza kugirango tubashe guhaza ukwifuza kwacu. Nyamara gukiranuka dusabwa, nukureka ibyo byakatubereye byiza kubwa Kristo kuko icyo tuba dushaka rimwe na rimwe Atari ibyo umwuka wera Aba ashaka.
Turasabwa guharanira kumenya no gukora ibyo Imana ishaka kuko Kristo yadusabye Gukiranuka nkuko data wo mwijuru ari umukiranutsi.
Iri Jambo nawe rigufashe.
Rom 14:17 kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.
Twite kuby'Imana cyane duharanira gukiranuka kurusha kwita kubyisi.
Twirinde kwiyandurisha ibyisi ahubwo duharanire gukiranuka aribyo binezeza Imana.
Ntukanduranye nabantu uzaharanire kubana n'abantu Bose amahoro.
Ntuzigere wangiza ibyabandi
Icyo uzanezezwa gukorerwa uzaharanire kubikorera n'abandi
Dukiranuke.

Comments
Post a Comment