Yesaya 40:27-41 Ijambo rya Data ritubwira neza ko uwizeye Kristo Yesu wese ntashobora gukorwa n'isoni, kuko yubakiye kurufatiro rukomeye arirwo Yesu wenyine, kandi ko rudashobora kunyeganyezwa n'imihengeri cyangwa imiraba yose y'inyanja by'iyi si turimo. Uku ninako uwizeye wese amera. Iyo ibibazo bimwugarije, ntabwo akangwa nabyo kuko abifata nkibigeragezo bimuha kwimuka muyindi ntera yo guhishurirwa n'icyo Imana ishaka mubuzima bwe. Uwizeye rero ntakagombye gutinya kuko muriwe afite kandi yizeye isezerano twahawe n'Imana akiringira murayo makuba ashikama cyane, asenga kugirango ahabwe kunesha. Ushobora kuba warizeye, ugasenga, ariko ugakomeza kubona ibyo wasengeye ntagisubizo, ukabona umusozi wanze kuba ikibaya, umutima wawe ukumva wararushye mbese no kumva ngo *Imana irakora na n'ubu ukibaza niba ahubwo iriho koko*.. Umva ndagirango mbigusubiriremo: Imana iracyakora n'ubu na Kristo Yesu nawe aracyakora. Si uko yananiwe kukumva, ahubwo ig...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.