Skip to main content

Kuki ubabazwa n'ibyo bibazo?


Yesaya 40:27-41

Ijambo rya Data ritubwira neza ko uwizeye Kristo Yesu wese ntashobora gukorwa n'isoni, kuko yubakiye kurufatiro rukomeye arirwo Yesu wenyine, kandi ko rudashobora kunyeganyezwa n'imihengeri cyangwa imiraba yose y'inyanja by'iyi si turimo.  Uku ninako uwizeye wese amera. Iyo ibibazo bimwugarije, ntabwo akangwa nabyo kuko abifata nkibigeragezo bimuha kwimuka muyindi ntera yo guhishurirwa n'icyo Imana ishaka mubuzima bwe. 

Uwizeye rero ntakagombye gutinya kuko muriwe afite kandi yizeye isezerano twahawe n'Imana akiringira murayo makuba ashikama cyane, asenga kugirango ahabwe kunesha. 

Ushobora kuba warizeye, ugasenga, ariko ugakomeza kubona ibyo wasengeye ntagisubizo, ukabona umusozi wanze kuba ikibaya, umutima wawe ukumva wararushye mbese no kumva ngo *Imana irakora na n'ubu ukibaza niba ahubwo iriho koko*.. Umva ndagirango mbigusubiriremo: Imana iracyakora n'ubu na Kristo Yesu nawe aracyakora. Si uko yananiwe kukumva, ahubwo igihe cyose utegereje isezerano ryawe ni gute ubyitwaramo?

Ese ntiwitotomba?
Ese ntiwavuye mubyo wizeye byera?
Ese inzira ushakiramo ibisubizo ntizihabanye n'umucyo wa Kristo?

Ibyo byose bituma usharira, ugahorana umujinya, agahinda, amarira, kuruha ubutitsa m'umutima arinako ufata ibyemezo bitandukanye kenshi bihabanye n'ubushake bw'Imana.

Wasenze ngo ubone urubyaro, ukire indwara, ushinge urugo ariko n'ubu urabona imyaka myinshi itambuka ntagisubizo. Si uko Imana idakiranuka ahubwo igihe cyayo n'umugambi wayo kuri wowe biba biri munzira bitunganywa. Uti kugeza ryari? Kugeza igihe Imana ibona ko watunganyijwe koko.... Mbese uba umeze nkuri kwishuri ry'Imana. Hahandi Data akwigisha kwihangana no kumutegereza kugeza hahandi uzakubona wese akamenya ibyo ucamo, igisubizo cyabyo kikamuha ibyiringiro cyangwa kikamwigisha gusenga Imana atitaye kw'irari bwite rya muntu ahubwo kubushake bw'Imana.

Ese kuki ubona abandi batari no mubyizerwa bishimye bafite ahubwo nibyo usaba wowe ariko ukabibura? Ibi ntibikurangaze.

Igihe cyose uzaba utarubakika, ngo imbaraga za Kristo zigukoreremo, wibagirwa rya sezerano twahawe ko Imana itazigera idutererana cyangwa iduhane kuko igira ubuntu bwinshi nkuko kamere yayo iri maze ugahora ubura amahoro wirwanirira intambara ariko ugatsindwa...kubera kwibagirwa isezerano..

Rero iyo wubakiye kuri Kristo Yesu, akugira umugaragu we, kugirango rero akugire igikoresho cye cy'icyubahiro, agucisha muri izo nzira urimo kugirango imirimo ye igaragarire muri wowe maze Imana ihabwe icyubahiro cyayo kubwawe kuko izi ko uyikiranukira arinako uzayihesha icyubahiro uyishima igihe izaba iguhaye ingororano.

Ukiranirwa, utazi Yesu ntashima niyo ubuntu bw'Imana bwamugezeho. Niyo ashimye kenshi ntakora k'umutima w'Imana kuko abikorana umutima urimo kwirata, kwibona cyangwa nkumuhango gusa. 

Rero aho utandukanira n'uwo utizera n'uko guhesha Imana icyubahiro kwanyu bitandukanye rwose. 

Kubabara rero n'uko kwizera kwacu kuba gucye kuburyo gutuma tuneshwa nibigeragezo tukabura amahoro.
Amahoro ava ku Imana yacu n'ibyiringiro bidakoza isoni nikuriwe bituruka.

Ibibazo urimo bizashira, wowe nturekure agakiza ngo wizere izindi mana, ngo wiringire abantu. Nubwo isezerano ry'Imana ryatinda, niyoyonyine yo kwizerwa kuko ntawayihungiyeho ngo ibure kumwakira. Icyubahiro kibe icyayo. Amen

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...