Nongeye kukwandikira wowe mukristu wemeye ukumva ubutumwa bwiza maze nkuko wagiriwe ubuntu n'Imana ugahabwa agakiza. Dore nabugingo ubu uko ukomeje kuyoborwa n'umwuka wera no guhishurirwa ipfundo ry'imbaraga zituma ukomezwa muri ako gakiza. Ariko nagiraga ngo nkwibutse yuko, sekibi atigeze ahunga ngo ajye kure yawe. Icyo nahamya nuko atakiri muri wowe kuko atari wowe uriho ahubwo Kristo ugukoreramo. Satani ntabwo ari kure yawe, ahora hafi yawe akugerageza ngo ugere aho wubahuka Imana ukumvira ijwi rikoshya cyangwa rituma ukiranirwa. Uyu munsi nkwandikiye nkuganiriza kubijyanye na cyagihe uba wafashe ngo wiyirize ubusa usenga ngo ukomeze ube mubwiza bwa Data. Iki ni igihe uba wahaye umwanya kandi wanateguye neza. Iyo ufashe iminsi runaka, satani aba agutega udutego twa hato kugirango ahindure ubusa iminsi yawe y'amasengesho. Ibuka igihe Kristo Yesu yiyirije ubusa iminsi 40 asenga, satani ntiyamutinye ahubwo ashaka ko akora ibyo we yamugeragereshaga nyuma Kristo amut...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.