Skip to main content

Posts

Showing posts from April, 2020

Isi irugarijwe, wowe ubyitwayemo ute?

Isi irugarijwe, wowe ubyitwayemo ute? Pe, twakijijwe kubw'ubuntu bw'Imana kandi twizera neza ko nuwatangiye umurimo muri twe ninawe uzawusosa (n'ibi ni bwa buntu kuko Imana izi neza intege nke zacu). Isi irugarijwe pe, benshi bari kubura ubuzima, abafite ubwenge bw'isi babuze ibisubizo, abagite power nabo bari hasi. Ntagushidikanya ko battery y'isi iri down. Nongera ndeba amatorero (churches and congregations) Imana yemera ko afungwa. Ariko nareba neza ijambo rya Data (Mt 18:19. “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.)  bahuje umutima ...icyo basaba.... i.e. gusenga ....bazagikorerwa. Amarira yanjye ni uko dusaba ntiduhabwe kuko dusaba nabi (Yak 4:3.murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.)... Kuba churches Imana yemeye ko zifungwa mbona ko icyo ishaka now atari amateraniro yabantu kuko yuzuyemo kubeshya, kwiba, ubuyobe ndetse no guca imanza ahu...

COVID-19; Uko umukristo yagakwiye kwitwara

Dushake Imana bigishoboka bene data, Ubu butumwa ni burebure ndakwinginze satani ntaguce intege ngo utere aho. Wagiriwe ubuntu ukabwakira. kuko ikigiye kwica isi n' ukutamenta, n'ubwoba kandi ntawuzamenya atabwirijwe. Aho nanditse cyangwa nkavuga nabi unkosore uraba ukoze. Uyu munsi nifuje kukwandikira atari ngo wenda mbe indyarya mvuge nti humura ibiturimo bizarangira ncecekere aho kandi nzi neza yuko hari ubutumwa mfite kumutima nifuza kugusangiza. Sinshidikanya ko aho uri utari gusenga kandi Imana yumve amasengesho usenga. Ariko nifuzaga ko niba tunahuje umutima, emera ko dusengera abari mw'isi kuko "nyamara hari ikibazo, Imana iratwumva (Mt 18:19. “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.) Ikinteye kukwandikira n'uko maze iminsi numva abantu benshi barangamijwe imbere no gusenga ngo icyorezo cya coronavirus kirangire nyamara nibacye bamenye ko turi mugihe gikomeye (inta...