Dushake Imana bigishoboka bene data,Ubu butumwa ni burebure ndakwinginze satani ntaguce intege ngo utere aho. Wagiriwe ubuntu ukabwakira. kuko ikigiye kwica isi n' ukutamenta, n'ubwoba kandi ntawuzamenya atabwirijwe. Aho nanditse cyangwa nkavuga nabi unkosore uraba ukoze.
Uyu munsi nifuje kukwandikira atari ngo wenda mbe indyarya mvuge nti humura ibiturimo bizarangira ncecekere aho kandi nzi neza yuko hari ubutumwa mfite kumutima nifuza kugusangiza.
Sinshidikanya ko aho uri utari gusenga kandi Imana yumve amasengesho usenga.
Ariko nifuzaga ko niba tunahuje umutima, emera ko dusengera abari mw'isi kuko "nyamara hari ikibazo, Imana iratwumva (Mt 18:19. “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.)
Ikinteye kukwandikira n'uko maze iminsi numva abantu benshi barangamijwe imbere no gusenga ngo icyorezo cya coronavirus kirangire nyamara nibacye bamenye ko turi mugihe gikomeye (intambara ikomeye) aho tugomba kurwana urugamba rwo Gusenga no kwihana ibyaha
Kuki basaba ko indwara iterwa coronavirus ivaho?
Si ubwoba bwo gupfa?
Gupfa tuzapfa kuko uyu mubiri ugomba gupfa. Ariko se Coronavirus itavuyeho? Wibaza ko uzabyakira ute?
Mwene data gupfa tuzapfa ahubwo ... Tuzapfa gute?
Ndagudabira ngo nawe aya magambo nyabe gusa ayo kwikiriza uti Amen ahubwo abe amagambo akomeye kandi yo kwizerwa ngo atume ubyuka uhindure uburyo bwo gusenga
Mwabonye kenshi ijambo riza rivuga ngo :
2 Amateka 7:14. maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.
Iri jambo ririmo igisubizo kukibazo isi irimo.
Icyo Imana data ishaka ni ugusenga no kureka ingeso mbi zawe
Ndabikubwirs nanjye mbyibwira ...egera intebe y'imbabazi z'Imana uyu munsi sekibi ntakwereke ko uzaba wihana ntubyemere aho uboneye ubu butumwa ndakwinginze usenge cyane Imana usabe imbabazi z'ingeso mbi zawe. Ntabwo nzi ingeso mbi ukora zakunaniye kureka..wenda ni ubusambanyi, ubusinzi, kutagira neza ubifitiye ubushobozi, kwangana, ubwibone, agasuzuguro, guca urubanza, kwikunda, kudaca bugufi, akanwa k'ubugoryi, kuroga, kwirata, kwiyumva, kumva ko uri umukiranutsi abandi ari abanyabyaha, n'ibindi uzi neza ko ukora abantu batazi....ibi ubyihane kandi Imana yo mwijuru irakubabarira.
Dore icyo Imana ishaka si uko dupfa ahubwo uburakari bwayo buterwa n'uko tutayumvira. Turi gusa mumudendezo no kudamarara muby'isi tugasenga imana twiremeye (imana mafaranga, imana bantu, imana akazi, imana gukomera...) tukirengagiza Imana isumba byose.
Uyu munsi fata icyemezo maze usenge, uce bugufi, wihane ingeso mbi zawe zose.
Niba wemeye aya magambo, uri uwo Imana igiriye ubuntu ngo nawe ubashe gukizwa ibicumuro byawe uhabwe ubuzima bushya. Twese nidusenga tugaca bugufi tukihana, Imana izadukiriza igihugu.
Witerwa ubwoba no kwicwa na Coronavirus ahubwo uterwe ubwoba no kuba yakwica udakijijwe ukiri mungeso mbi.
Imana iguhe umugisha
Ni mwene so ugukunda Mapendo Jules Mindje ugusabira. Amen
Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana. Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora. Ubona u...
Comments
Post a Comment