Skip to main content

Emera gutumwa n'Imana

Ezayi 6:8

[8]Numva ijwi ry'Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?”Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.”


N' ishema kumva no kumvira ijwi ry'Imana rigutuma kuyikorera!

Hari igihe kigera ukumva muri wowe harimo gushaka gukora ikintu kiza nko gusura cyangwa kwegera abari munsi yawe yaba m'uburyo bw'ubushozi, ubwenge, ubuzima, amagara, n'undi wese ubona udafite icyo wowe ufite nyamara cyamugirira akamaro aramutse akibonye. Ijwi wumva m'umutima wawe rigusaba kugira icyo ukora ntukaryangire, ujye wumvira icyo rigusaba, kuko umwuka w'Imana aba agutuma. Satani ntazigera agutuma gukorera Imana. 

Umvira iryo jwi maze ukore iyo neza wumva usabwa. Iyo utabikoze, kenshi uzumva ubuze amahoro m'umutima kuko uba uri gushinjwa kutumvira umwuka w'Imana wagutumweho uwo munsi.
Ese ubiterwa n'Iki kutaryumvira?

Ijambo dusanga muri Yakobo 4:16-17 hatubwira uku:

[16]Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi
[17] *Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.* 

ubwirasi bwacu,mubwibone, kutamenya ijwi ry'umwuka wera no kutumvira bituma dusuzugura bityo tukanga gutunganya umurimo dutumwe gukorera Imana.

Kumvira iryo jwi rigusaba gukora Neza, uba utumwe gukorera Imana, kuko igihe cyose witaye kurabo bababaje ni kristo uba ukorera.

Emera utumwe gukorera Imana, kuko uba nawe wandikishije ingororano yawe mw'Ijuru. Iyo wemeye gutumwa n'Imana, uba ubaye umukozi wayo kuko uzabihemberwa.

Uyu munsi wibaze aho watumwe gukorera Imana ariko ukitwaza intege nke zawe, nyamara uwagutumye afite ubwo bushobozi bwo kubigushoboza kabone niyo wowe wumva ntacyo wakora. Rimwe na rimwe usabwa gukora Neza nko gufasha abatishoboye nyamara ubona nawe ntako umeze, ujye usaba Imana kubigushoboza kuko igihe uzatera intambwe ya mbere Imana izatera izindi wakagombye gutera kuko niyo iba igutumye ni nayo mpamvu izaguha uko ubigenza. Witakaza amahirwe yo gukorera Imana, kuko ayo mahirwe agaragaza ko Imana ishaka ko nawe uba mubakozi bayo ariko yihesha icyubahiro mubyo iguhemba, kandi ikaba inakuzi mubayo ishaka gukoresha.

Mugire umunsi mwiza, Imana ibane namwe kandi ibashoboze gukora icyo ishaka ko muyikorera. Mbasabiye kuronka ngo mubone icyo mutanga mw'Izina rya yesu. Imana n'ibishaka turakomeza kubaho

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...