Skip to main content

Uzatukwa na bamwe kuko wahindukiye Kristo.

Mt 5:11
[11]“ *Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora* .

Gutukwa ibitutsi kubwa Kristo, iyo tubyemeye, biduhindukira Umugisha. 

Kimwe mubica intege abantu b'Imama n'uko iyo yasuwe n'umwuka wera akamusaba guhindukira kugirango akizwe, n'ubwoba n'isisoni zo guhinduka mumyitwarire no mu mivugire, kuko abo ugendana nabo batangira kubona ko wahindutse kuko uzaba utagishaka kugendera munzira zabo cyangwa gusangira nabo cyangwa kuvuga ibyo bavuga cyangwa kuganira ibiganiro byabo bibi, bazaguseka banagutuke baguhe amazina yubundi bwoko no kugucyurira kuko uzaba utagisa nkabo.

Ubwo bwoba cyangwa isoni iyo bikuganje gufata icyemezo cyo guhinduka mushya biba bikunaniye ukabura ingororano zawe kuko watinye ibitutsi, amagambo azavugwa kuri wowe ukagira isoni kuko wahindutse.

Ijambo ry' Imana uyu munsi rirakubwira ngo nibagutuka kuko wahindutse ukaba mushya (ibyakera byose biba byahise) uzabareke babikore wowe ukomeze inzira watangiye ibyo byose ntibiguce intege nibiba ngombwa ujye uceceka kuko uba uhiriwe  kuberako Kristo yabivuze, uba uri guhorwa kubwe.

Nkunda ahantu Kristo yangaga gusubiza ibya yabaga abajijwe cyangwa abwiwe atari uko yaburaga ibisubizo cyangwa s' uko yasuzuguraga ahubwo kuko yabonaga avuze batabyumva kuko atari ab'umwuka, agahitamo guceceka kugirango yirinde impaka (Ingero, wasoma muri Matayo 26:62-63 na 15:3-5).

Ntiwange gutukwa kuko nutukwa bizatuma utanezerwa!!
 *Ntiwinezeze wowe ahubwo unezeze Imana*
Rom 15:3-4
[3]kuko Kristo na we atinejeje nk'uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.”
[4]Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.

Emera uhinduke, wange icyaha. Inzira wabagamo uzihindure. Shikama, uzatukwa wangwe kubera Kristo, aha niho abana b'Imana barwanira intambara yo mumwuka yo kwemera ugatukwa kubwa Kristo kuko ingororano yabemera gutukwa iba yandikishijwe mw' ijuru.

Imana igukomeze kuko wowe wahindutse, ukarwanya imbaraga za satani ukanga icyaha, Imana irikumwe nawe. 

Nawe watinyaga, uyu munsi fata icyemezo uhinduke, ureke abagutuka nabakwanga babikore kuko ntibarasobanukirwa arinako ubasabira Imana Data ngo basurwe nabo bamenye ukuri. 

Imana ikomeze kuduha ubuzima kandi n'ibishaka tuzongera kubaho

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...