Skip to main content

Posts

Showing posts from April, 2017

Ibyo ucamo byose Kristo arabizi, Humura

Ibigeragezo byose uri guhura nabyo bizwi n a Kristu, Humura Byari byagera aho wumva ubuzima bwawe bukunaniye hahandi wumva ushaka Imana yonyine utitaye kubukungu, imitungo cyangwa abantu wiringiraga ahubwo ukabona ntacyo byakumarira?  Wari wumva ubuzima bwanze ukabihirwa cyane ndetse bamwe bakagera aho biyahura kubera ibibazo bahuye nabyo banaburiye ibisubizo? Ese kuki ubihiwe nibyo uri gucamo? Wari uzi ko ibyo byose hari ikibyihishe inyuma ugomba gusobanukirwa, ukagira ihishurirwa rikomeye aho wakagombye kumenya ko igihe cyawe kigeze cyo gushakwa na Kristo ubwe wenyine akaba ari wowe gusa ashaka kugirango uve muribyo urimo bidatunganye cyangwe uvve kurwego rumwe ujye kurundi abe ari we ukorera udashidikanya? Kenshi na kenshi duca mubikomeye, hahandi twumva ubuzima bwacu bubaye impfa busa, ugashaka igisubizo hirya no hino ukakibura, hahandi wumva ko Imana nitagira icyo ikora uraba urangiye? Ariko Witinya.  Nzanywe no kukubwira yuko, Imana iduhamagara...

Haranira kuba uwo Imana yishimira, birimo inyungu!

Ba uw'Imana nayo izaba iyawe Iyi si turimo ibamo ibigeragezo byinshi, yaba bito cyangwa binini, ariko ikibazo si uko byaba bingana kose, ahubwo ikibazo ni uko wowe ubyitwaramo ! Ese wari uzi yuko ntakigeragezo kiza mubuzima bwawe utabasha kunesha iyo uri uwo Imana yishimira? Ijambo ry'Imana dusanga muri 1 AbaKorinto 10:13 handitswe ko Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. Mwene data ndagira ngo nkubwire yuko, mugihe uzaba utita kumategeko y'Imana cyangwa ngo ugire umwete wo kubaho nk'uko Data wo mw'ijuru abyifuza, ibigeragezo byose uzasanga bikunesha kuko uzabaho ntubashe kubyihanganira. Imbaraga zo kubyihanganira ziva mukuba uri uwo Imana yishimira.  Rero, iyo utari uwo Imana yishimira, uzasanga wihebye, kwihangana bikanga hanyuma ugashaka izind...