Ibigeragezo byose uri guhura nabyo bizwi n a Kristu, Humura Byari byagera aho wumva ubuzima bwawe bukunaniye hahandi wumva ushaka Imana yonyine utitaye kubukungu, imitungo cyangwa abantu wiringiraga ahubwo ukabona ntacyo byakumarira? Wari wumva ubuzima bwanze ukabihirwa cyane ndetse bamwe bakagera aho biyahura kubera ibibazo bahuye nabyo banaburiye ibisubizo? Ese kuki ubihiwe nibyo uri gucamo? Wari uzi ko ibyo byose hari ikibyihishe inyuma ugomba gusobanukirwa, ukagira ihishurirwa rikomeye aho wakagombye kumenya ko igihe cyawe kigeze cyo gushakwa na Kristo ubwe wenyine akaba ari wowe gusa ashaka kugirango uve muribyo urimo bidatunganye cyangwe uvve kurwego rumwe ujye kurundi abe ari we ukorera udashidikanya? Kenshi na kenshi duca mubikomeye, hahandi twumva ubuzima bwacu bubaye impfa busa, ugashaka igisubizo hirya no hino ukakibura, hahandi wumva ko Imana nitagira icyo ikora uraba urangiye? Ariko Witinya. Nzanywe no kukubwira yuko, Imana iduhamagara...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.