Ba uw'Imana nayo izaba iyawe
Iyi si turimo ibamo ibigeragezo byinshi, yaba bito cyangwa binini, ariko ikibazo si uko byaba bingana kose, ahubwo ikibazo ni uko wowe ubyitwaramo!
Ese wari uzi yuko ntakigeragezo kiza mubuzima bwawe utabasha kunesha iyo uri uwo Imana yishimira?
Ijambo ry'Imana dusanga muri 1 AbaKorinto 10:13 handitswe ko
Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.
Mwene data ndagira ngo nkubwire yuko, mugihe uzaba utita kumategeko y'Imana cyangwa ngo ugire umwete wo kubaho nk'uko Data wo mw'ijuru abyifuza, ibigeragezo byose uzasanga bikunesha kuko uzabaho ntubashe kubyihanganira. Imbaraga zo kubyihanganira ziva mukuba uri uwo Imana yishimira.
Rero, iyo utari uwo Imana yishimira, uzasanga wihebye, kwihangana bikanga hanyuma ugashaka izindi nzira kuberako ntazindi uzi wizeye! Hano uzasanga wifuza kwicira izindi nzira nko kwiyahura (kunywa imiti ikaze, uburozi...), Gusinda, Gusara nibindi bitanejeje ubuzima bwawe. Ariko iyo uzi neza, wizeye yuko Kristo ariwe waguha imbaraga, akaba kandi ariwe waguha kunesha, usanga nubwo uruhijwe nabyo kandi bikuremereye usanga ugifite kwizera ko uzabinesha.
Nyamara, ntiwari ukwiriye gushaka ahandi atari muri Yesu, kuko arwe ufite ibisubizo biruta ibindi.
Erega humura, ntanarimwe umuntu wese wiringiye Kristo akorwa n'isoni, kuko uwamusanze wese agakora uko Yesu yifuza amubera ibisubizo,ntavunika, arengerwa nawe, kandi akana kurwanirira.Yesu Kristo niwe Gisubizo.
Umuntu wese uri muri iyi si ntazigera atandukana nibigeragezo, cyangwa se ibibazo. Ariko kubivamo nibwo butwari dukeneye!
Uzasanga, ubuzima bwawe busa nkubwavumwe, ntamugisha ugira, urwaragurika, upfusha, udatsinda, utera ntusarure, ukomanga ntukingurirwe, urwana ukaneshwa, wiga ntutsinde, ushaka ariko ejo ugasanga umugabo cyangwa umugore akubereye umutwaro, mbese ukaba mubuzima bushaririye cyane. Ibi rero nibimenyetso bikugaragariza umwete cyangwa se imbaraga ucyeneye mugushaka Imana. Imana iragushaka!!!
Humura ntacyananiye Imana yacu ndetse ntanicyo wacamo itabasha gukemura!
Hari ijambo ry'Imana nkunda cyane riduha icyizere cy'ubu buzima aho dusanga tubwirwa ko nitubaho nkuko Imana ishaka, tukayubaha, tukitandukana nikibi cyose, tukumvira ibyo umwuka wera atuyobora, tukanga icyaha urunuka, ukuboko kw' Imana kuba kuri twe.
Dore, haranditswe ngo:
Nyamara urufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye.”(2 Timoteyo 2:19), Ibi bikatubwirako nuramuka uvuye mubidatunganye byose (Ubusinzi, ubugome, gusambana, kwiba, kubeshya, kwica, irari, akanwa kubugoryi, ibiganiro bibi, kuroga, nibindi bisa nkibi) uzaba witwa uw' Imana, aha ni ho uzaba umwana w'Imana, ushimwa n'Imana.
Inyungu zirimo ni uko uzahabwa kunesha ibibazo byose kuko uzaba ufite igisubizo mubuzima bwawe.
Inyungu zirimo tubisobanuye uko biri muri Yesaya 43:2-5,
Nunyura mu mazi Imana izaba iri kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata, kuko Uwiteka ari Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe.
Rero izo nyungu uzibona bitewe ni uko wabereye Imana inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nawe akagukunda, ni cyo kizatuma atanga ingabo zigapfa ku bwawe, n'amahanga akayatangirira ubugingo bwawe.
Icyo gihe Imana ikubwira ngo, Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba.
Izo nyungu uzazibona n'uva mubidatunganye.
Urifuza gutunganira Imana?
Ihane ibyaha byawe, wiyemeze kutazongera kubisubira ukundi maze usabe Umwuka wera kukuyobora no kugushoboza kutazigera ubisubira ukundi, Maze wizere imbabazi ze!
Uko wakwihana ibyaha byawe.
Banza wemere rwose ko uri umunyabyaha. Iherere, maze usanganire Imana.
Haranditswe ngo:
“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera (Ezayi 1:18).
IHANE
1. Atura (vuga) ibyaha byawe byose uzi ukora, ubivuge mumazina yabyo
2. Bisabire imbabazi byose ntanakimwe usize
3. Fata icyemezo mbere y'Imana ko utaza bisubira ukundi
4. Saba Umwuka wera agushoboze murugendo rushya watangiye, agushoboze kutazongera kubisubira
5. Shimira Imana ko ubabariwe!!!
Halleluyah!
Urasabwa kwizera ko Imana ikubabariye maze igikurikiyeho ni uko wemera ukakira iyo mpano y'imbabazi z'Imana mubuzima bwawe, ukakira Kristo Yesu nk'Umwami n'Umukiza wawe. Habaye hari itorero hafi aho washaka umushumba maze aka kwatuza, cyangwa wakwiherera maze ukatura aya magambo nkuko tubisanga mu Abaroma 10:9-10
[9]Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, [10]kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.
Nkwifurije gufata ingamba nshya y'ubuzima bwawe, maze ubuntu bw'Imana bukabana nawe iteka ryose!
Gira amahoro
Comments
Post a Comment