Ibigeragezo byose uri guhura nabyo bizwi na Kristu, Humura
Byari byagera aho wumva ubuzima bwawe bukunaniye hahandi wumva ushaka Imana yonyine utitaye kubukungu, imitungo cyangwa abantu wiringiraga ahubwo ukabona ntacyo byakumarira?
Wari wumva ubuzima bwanze ukabihirwa cyane ndetse bamwe bakagera aho biyahura kubera ibibazo bahuye nabyo banaburiye ibisubizo?
Ese kuki ubihiwe nibyo uri gucamo?
Wari uzi ko ibyo byose hari ikibyihishe inyuma ugomba gusobanukirwa, ukagira ihishurirwa rikomeye aho wakagombye kumenya ko igihe cyawe kigeze cyo gushakwa na Kristo ubwe wenyine akaba ari wowe gusa ashaka kugirango uve muribyo urimo bidatunganye cyangwe uvve kurwego rumwe ujye kurundi abe ari we ukorera udashidikanya?
Kenshi na kenshi duca mubikomeye, hahandi twumva ubuzima bwacu bubaye impfa busa, ugashaka igisubizo hirya no hino ukakibura, hahandi wumva ko Imana nitagira icyo ikora uraba urangiye? Ariko Witinya.
Nzanywe no kukubwira yuko, Imana iduhamagara ukuntu gutandukanye cyangwa idukomeza m'umwuka ukuntu gutandukanye ariko usanga bitugora kumenya ko tugeze aho Imana isahaka ko duhindurwa bashya aho kuyitotombera twibaza impamvu zateye Imana ko ibiri kutubaho biba.Uza sanga urwana n'indwara zitwa ko zidakira, abana wabyaye bakagushiraho, ugashaka ntubyare, ugahatana ntutsinde, mbese hahandi wumva ko ntacyo uricyo.
Ibi tubyita ibigeragezo. cyangwa amakuba...Iyo ibi bikubayeho wowe ufata uwuhe mwanzuro?
Iyi si turimo ntanarimwe uzatandukana n'ibigeragezo, nyamara n'umukristo wujuje ibyangombwa ntashobora gutandukana nibimugerageza.
Hari impamvu Imana iducisha muri ibi bihe bikomeye kugirango iduhindure rwose tube abo ishaka byuzuye noneho nimara kudusubiza tubone kumenya ubukuru cyangwa imbaraga zayo kugirango tubone uko tuyiramya kubw'imirimo yayo tunayihimbarize ugukomera kwayo....Imana ikakuremera ubuhamya n'amashimwe kugirango uyishimire, unayamamaze.
Ese ni gute wavuga Ko Imana ikiza nyamara itaragukiza?
Ese ni gute wavuga ko Imana ikomeye nyamara itarabikwereka?
Birashoboka ko kubera ubuhamya butangwa na benshi ushobora kubonera ibi bibazo ibisubizo ariko ukuntu wabisobanura, ntibya kumvikana neza atari wowe byabayeho.
Imana ihora yifuza ko tuyimenya byukuri twahuye nayo.
Ibigeragezo rero duhura nabyo usanga hari impamvu biba kuko Imana ibna yakugendereye kugrango igucishe ahakomeye maze uvanemo ibyiringiro na Kemere y'Imana ntacyo ushidikanyaho.
Ijambo ry'Imana dusanga mu 1 Abakorinto 10:13 hatubwirako, ''Nta kigeragezo kibasha kutugeraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazadukundira kugeragezwa ibiruta ibyo dushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira''. Niyo mpamvu twari dukwiriye kumva ko byose turi kunyuramo hari impamvu biri kuba.
Impamvu duca muri ibyo bigeragezo ni uko Kristo aba ashaka agukoreshe ariko kuko ugomba kubanza ukwamwizera, hari ubuhamya agomba kubanza kuguha nk'imfasha nyigisho nimba ariko nabyita kugirango uwo uzashaka kubwiriza cyangwa kwereka Ko hari Imana ikomeye utazabura ingero. Nanone bikaba kugirango ukure m'umwuka ubone imbaraga zo gukomeza kunesha umwanzi satani nagahunda ze zose.
Rero, ntabwo ibi uzabibona utabanje guca muri iyo nzira wowe ubwawe. Iyi nzira rero irimo ibice bitandukanye aho uri kugeragezwa cyangwa se uwahuye nibyo bigeragezo agomba gucamo kugirango ahabwe ubwenge buruta ubundi cyangwa ahabwe kamere y'Imana.
Ijambo ry'Imana nanone dusanga mu Abaroma 5:3-4 dusangamo aya magambo:
[3]Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, [4]kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.
Guca mu makuba birakomeye, biranagoye pe, ariko iyo uhishuriwe ko Imana igeze aho nawe ishaka kugukoresha cyangwa kukwiyereka kugirango uyimenyekanishe mubandi biciye mu buhamya, ukanibuka ijambo ryayo ko itazigera igutererana cyangwa iguhana kandi ngo izabana nawe nubwo wanyura mubikomeye , ugira imbaraga zo kwihangana. Iyo wihanganiye ayo makuba, uranesha; kandi iyo unesheje ugira ibyiringiro. Ibi byiringiro bene data si byabindi bizanwa n'ibintu cyangwa se amafaranga, ahubwo ni ibyiringiro bidakoza isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe (Abaroma 5:5).
Iyo unesheje uhita wumva impamvu ya bya bigeragezo cyangwa amakuba waciyemo, ni uko Imana iba irimo iraguhindura kuba igikoresho cyayo kizima yishimira kuko uba wumvise neza icyo Imana ishaka.
Mwene data ndagirango uyu munsi usabe kuzajya uhishurirwa igihe utangiye kugeragezwa, igihe utangiye kurwana bene izo ntambara. Ntakundi uzatsinda iyi ntambara utitwaje intwaro zawe nk'umukristo (ukuri, ubutumwa bwiza, agakiza n'ukwizera: Efeso 6:10...).
Niba utarakizwa, bizakugora cyane kumenya uko waca muri ayo makuba. Ahubwo kubera kutamenya ukuri, usanga wishakira inzira z'ubusamo.
Niba usomye aya magambo utarakizwa (utarakira Kristo nk'Umwami n'Umukiza wawe), ukaba wafashijwe kuko wamenyeko ibyo ucamo byose bizwi n'Imana kandi bifite icyo bishaka kukugezaho emera wakire Kristo, emera uhindukire wange icyaha urunuka, emera usabane n'Imana, utunga umutima utinya Imana ariko kuyubaha maze wemere ibyo bikugerageza, ubitsindishe intwaro twahawe maze Imana isohoze umugambi wayo mubuzima bwawe
Urashaka gukizwa?
Ihane ibyaha byawe maze wakire Kristo.
Atura aya magambo: Yesu Kristo, uyu munsi natuje akanwa kanjye ko uri umwami wanjye kandi nizeye yuko wazuwe n'Imana, ndakwakiriye mubuzima bwanjye none n'iteka ryose. Ijambo ry'Imana dusanga mu Abaroma 10:9-10 ritubwirako uba ukijijwe.
Rero iyo wamaze kwatuza akanwa kawe ayo magambo ugomba guhindira imibereho yawe yose yambere, maze ugashinganisha ubuzima bwawe muri Kristo. Niwe buye rizima rikomeza imfuruka
Rero, witinya, emera ibyo ubinyuremo maze ukure m'Umwuka ari nako usabana n'Imana yawe.
Gira amahoro
Comments
Post a Comment