Ese wamaze guhitamo inzira unyuramo? Inzira wahisemo niyo ucamo, nyamara nibiyibonekamo nibyo ukoresha kuko niho uba uri. Iyo ugendera muri iyo nzira utazi aho irangirira cyangwa utazi ibyo uzahura nabyo, uyigenderamo ufite ubwoba rimwe na rimwe kuko ushobora gusanga amaherezo yayo atari meza. Ariko, iyo wabwiwe kenshi ko iyo nzira atari nziza, kandi ko amaherezo yayo atazaba meza nuyisoza, ni wowe uba ugomba gufata icyemezo cyo kuyinyuramo cyangwa ukemera inama wagiriwe ugaca muyindi nzira wabwiwe ko amaherezo yayo ari meza nubwo naho ushobora guhura nibikugoye, bigusaba imbaraga, no gushikama. Ubu buzima turimo nabwo rero, usanga akenshi tugomba guhitamo inzira twanyuramo kugirango tuzagere ku iherezo ryiza. Iyo uziko inzira ugiye gucamo ifite iherezo ryiza, usanga ibisabwa byose kugirango uyinyuremo ugomba kubyitwaza, kuburyo urugamba uzasabwa kurwana uzaba waramaze kwitegura bihagije kugirango ubashe kwihangana maze uneshe kugirango ubeho ufite ibyirin...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.