Skip to main content

Posts

Showing posts from May, 2017

Ese wamaze guhitamo inzira unyuramo?

Ese wamaze guhitamo inzira unyuramo? Inzira wahisemo niyo ucamo, nyamara nibiyibonekamo nibyo ukoresha kuko niho uba uri.   Iyo ugendera muri iyo nzira utazi aho irangirira cyangwa utazi ibyo uzahura nabyo, uyigenderamo ufite ubwoba rimwe na rimwe kuko ushobora gusanga amaherezo yayo atari meza.  Ariko, iyo wabwiwe kenshi ko iyo nzira atari nziza, kandi ko amaherezo yayo atazaba meza nuyisoza, ni wowe uba ugomba gufata icyemezo cyo kuyinyuramo cyangwa ukemera inama wagiriwe ugaca muyindi nzira wabwiwe ko amaherezo yayo ari meza nubwo naho ushobora guhura nibikugoye, bigusaba imbaraga, no gushikama. Ubu buzima turimo nabwo rero, usanga akenshi tugomba guhitamo inzira twanyuramo kugirango tuzagere ku iherezo ryiza. Iyo uziko inzira ugiye gucamo ifite iherezo ryiza, usanga ibisabwa byose kugirango uyinyuremo ugomba kubyitwaza, kuburyo urugamba uzasabwa kurwana uzaba waramaze kwitegura bihagije kugirango ubashe kwihangana maze uneshe kugirango ubeho ufite ibyirin...

Itonde utagwa!

Ese inzira zawe ziyoborwa n'Imana? Ubuzima turimo habamo byinshi duhura nabyo kenshi na kenshi ugasanga twihutira kubijyamo tutabanje kugisha inama. Rimwe na rimwe uzasanga kubera ubuzima tubayemo, umuntu ashobora gufata icyemezo yihuse akaba yajya mu bintu nyamara atari ibye ahubwo kuko yumvise ko kanaka byamuhiriye agahita nawe abijyamo. Iyo adahiriwe niho uzasanga ababaye ndetse bamwe bakanagaya Imana kuba itarabayoboye nyamara aribo batigeze bashaka kubanza kumenya icyo Imana ibabwira mbere yo gufata umwanzuro cyangwa icyemezo. Ibyo twabyita guhubuka .  Abantu muri iki gihe usanga bagondoza Imana, bayibazanya umujinya mwinshi bati ese kuki ibyo wabyemeye ko nabikora kandi uzi neza ko ntamumaro? Ese ko ntacyo ndimo ndaronka kandi nkoresha imbaraga nyinshi? Ese ko ntakibikunze? Ese ko kanaka byamuhiriye? Mwene data, ndagira ngo uyu munsi nkubwire ko Uwiteka Imana yacu ari iyo kwizerwa, ntanarimwe izakuyobya cyangwa ngo yibeshye kumugambi igufiteho. Icyo yifuza nukubona ...