Skip to main content

Itonde utagwa!

Ese inzira zawe ziyoborwa n'Imana?

Ubuzima turimo habamo byinshi duhura nabyo kenshi na kenshi ugasanga twihutira kubijyamo tutabanje kugisha inama. Rimwe na rimwe uzasanga kubera ubuzima tubayemo, umuntu ashobora gufata icyemezo yihuse akaba yajya mu bintu nyamara atari ibye ahubwo kuko yumvise ko kanaka byamuhiriye agahita nawe abijyamo. Iyo adahiriwe niho uzasanga ababaye ndetse bamwe bakanagaya Imana kuba itarabayoboye nyamara aribo batigeze bashaka kubanza kumenya icyo Imana ibabwira mbere yo gufata umwanzuro cyangwa icyemezo. Ibyo twabyita guhubuka
Abantu muri iki gihe usanga bagondoza Imana, bayibazanya umujinya mwinshi bati ese kuki ibyo wabyemeye ko nabikora kandi uzi neza ko ntamumaro? Ese ko ntacyo ndimo ndaronka kandi nkoresha imbaraga nyinshi? Ese ko ntakibikunze? Ese ko kanaka byamuhiriye?

Mwene data, ndagira ngo uyu munsi nkubwire ko Uwiteka Imana yacu ari iyo kwizerwa, ntanarimwe izakuyobya cyangwa ngo yibeshye kumugambi igufiteho. Icyo yifuza nukubona wowe umwana wayo wishimye kandi ubayeho neza. Ikinezeza Imana ni ukubona natwe tunezerewe, ariko usanga kenshi na kaneshi tudashaka kuyoborwa nayo, tukigira Inama cyangwa inama tukazivana mu b'isi nyamara ugasanga ntacyo zitumariye. Erega Imana izi ibyo twibwira kandi iyo tuyisabye ibasha no kuduha ibirenze ibyo twayisabye kuko niyo yonyine izi ibidufitiye umumaro kandi ibyo yibwira kuri twe si bibi ahubwo ni byiza.

Ijambo ry'Imana dusanga mu Imigani 19:2 hatubwirako Kubaho udafite ubwenge si byiza,Umuntu wihutira ibyo atazi ayoba inzira. Kuyoba inzira rero nihahandi uzasanga ibintu uri kubikora wumva bitakurimo, utabikunze cyangwa ugasanga ntanyungu uri kubivanamo. Gisha Inama wo kwihutira ibitari ibyawe kuko uba uri guta umwanya wakagombye kuba uri gutunganya ibyawe.

Igituma abantu bahubuka:

1. Kwiyemera
2. Kuba ufite ubwoba bw'ejo hazaza
3. Kubaho mubuzima butayobowe n'Imana
4. Gushaka ko abantu bakuvuga
5. Kudashishoza

Ingaruka zabyo

1. Kuva mubintu vuba
2. Kurakara
3. kwivumbura
4. Guseba
5. Kuvuga nabi 

Nyamara, iyo wabanje kugisha Imana inama iyobora intambwe zawe ikakwereka inzira zo gucamo aho ntuba ugisebye ahubwo usanga ubuzima bwabwe buri kugenda nkuko umutima wawe ubyifuza ukabona amahoro. 

Ni gute uzayoborwa n'Imana?

Ijambo ry'Imana ritubwira nkuko tubisanga mu Imigani 3:5-6 ngo 
[5]Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose,We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.
[6]Uhore umwemera mu migendere yawe yose,Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. Urasabwa kureka ibyo wibwira ahubwo ukareka Imana akaba ariyo ikuyobora muri byose.

Mwene data ndifuza ko guhera ubu wisuzuma ukareba ko ibyo ukora byose biba biyobowe n'Imana. Niba inzira unyuramo, ibyo ukora byose uba utagishije Imana inama uzaba rwose uri kwitakariza umwanya wakagombye kuba uri gukoresha mubyo Imana yaguseranije cyangwa se igushakaho. Haranditswe ngo (Imig 16:3)
[3]Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka,Ni ho imigambi yawe izakomezwa.

Ni gute uzagisha Imana inama?

Senga wizeye kandi utegereze igisubizo cy'Imana. Hahirwa uwizeye, Kuko ibyo yabwiwe n'Umwami Imana bizasohora (Luc 1:45).


Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa (1 Kor 10:12)

Mugire Amahoro



Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...