Skip to main content

Ese wamaze guhitamo inzira unyuramo?

Ese wamaze guhitamo inzira unyuramo?

Inzira wahisemo niyo ucamo, nyamara nibiyibonekamo nibyo ukoresha kuko niho uba uri. 
 Iyo ugendera muri iyo nzira utazi aho irangirira cyangwa utazi ibyo uzahura nabyo, uyigenderamo ufite ubwoba rimwe na rimwe kuko ushobora gusanga amaherezo yayo atari meza. 
Ariko, iyo wabwiwe kenshi ko iyo nzira atari nziza, kandi ko amaherezo yayo atazaba meza nuyisoza, ni wowe uba ugomba gufata icyemezo cyo kuyinyuramo cyangwa ukemera inama wagiriwe ugaca muyindi nzira wabwiwe ko amaherezo yayo ari meza nubwo naho ushobora guhura nibikugoye, bigusaba imbaraga, no gushikama.

Ubu buzima turimo nabwo rero, usanga akenshi tugomba guhitamo inzira twanyuramo kugirango tuzagere ku iherezo ryiza. Iyo uziko inzira ugiye gucamo ifite iherezo ryiza, usanga ibisabwa byose kugirango uyinyuremo ugomba kubyitwaza, kuburyo urugamba uzasabwa kurwana uzaba waramaze kwitegura bihagije kugirango ubashe kwihangana maze uneshe kugirango ubeho ufite ibyiringiro byabindi bitazigera bigukoza isoni.

Ese inzira, n'amaherezo mvuga ni ibihe?

Twaremwe n'Imana kandi niyo twaremewe kugirango tubeho tuyinezeza. Icyo Imana ishaka ni uko tubona ubugingo buhoraho (Yohana 10:10). Ariko kuko Imana yacu atari Imana idushiraho agahato ikaba ishaka ko byose dukora tugomba kuba twabihisemo, idushiriraho inzira ebyiri maze ikanatwereka ko buri nzira ifite iherezo ryayo!

Inzira rero mvuga hano ni kwakuntu ubayeho, iwanyu cyangwa muri sosiyete runaka ubamo. 

Ni iki wemeye ko kikugenderamo?
Urupfu cyangwa ubugingo?

Ese ubona ubayeho nkuko uwiteka abishaka? aho ntubaho wirengagiza ibyo wabwiwe, cyangwa inama wagiriwe zo guhindukira ukava mubuzima butanezeza Imana kuko bukugusha mucyaha?

Usanga kenshi na kenshi abantu batandukanye baryoherwa n'ubuzima burimo icyaha (urupfu ni rwo ruba rubagenderamo batabizi), nk'ubusambanyi, ubusinzi, kugendera mubigare utazi aho ujya, kwinezeza n'abakora bene ibyo ugasanga aribo wita inkoramutima nyamara ibi byose bikagenda bibyara ibindi byinshi ejo ugasanga, indwara zidakira zangiza umubiri zikokama, guhinduka mumitekerereze ugasanga amagambo yawe yose arimo kwigenga uvuga ngo erega turi mw'isi nkaho tuzayigumamo, inda zitateguwe bikakwangiriza ubuzima, n'urupfu cyangwa intongana zidashira! impamvu ntayindi ni uko uba warahisemo inzira unyuramo akaba ari nayo mpamvu ugomba no kwishimira cyangwa kubabazwa nibyayivamo byose. Iherezo ry'icyaha ni urupfu!
Ariko iyo wemeye ugakurikira inzira Kristo yatweretse, ubugingo nibwo buba bukugenderamo kuko usanga urangwa n'ubuzima burimo isengesho (kuganira n'Imana), kwihana (iyo wateshutse), kwigomwa kubw'abandi cyane cyane impfubyi, abapfakazi, abarwayi n'abandi bababaye (kuko ukunda abandi nkuko wikunda).

Muby'ukuri imyitwarire yawe igaragaza inzira uba wahisememo kuko ibitugenderamo atari bimwe.

Ndifuza ko uyu munsi wibaza ukareba niba, babantu ugendana nabo, aho wirirwa, ibyo ukumbura gukora, ubuzima wifuza kubamo koko ariko wari ukwiriye kuba uri?
Ese ni kangahe wabwiwe ko ibyo ukora bikwica kandi amaherezo yabyo atari meza. Waba ubana n'umutima udahwema kugucira urubanza iyo ukoze ikintu nyuma ukacyicuza?

Ese amahoro ufite mumutima wumva yarazanywe n'ubusa cyangwa ni uko ufite izindi mbaraga zikorera muri wowe?
Bitekerezeho!

Ijambo ryimana dusanga muri Yakobo 1:14-15 hatwereka ko umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye bimushukashuka, nuko iryo rari rigatwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu. Ariko iyo Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw'izina rya Kristo azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n'ubugingo buhoraho (Matayo 19:29). Ni ukuvuga, iyo uretse ibyo byose wita ko binezeza umubiri wawe ukabireka kubwa Kristo, amaherezo yiyo nzira nziza  uba wahisemo n' ubugingo buhoraho.

Ibi mbabwira ni ukuri kuko uwahisemo gukurikira Kristo wese atajya yicuza n'ubwo abisi bamwereka ko yasaze cyangwa yataye ubwenge, bakamutuka cyane bamwereka ko ibye birangiye. Cyane rwose ibyo bakuziho biba birangiye kuko uba umaze kwemera kuba uwa Kristo niyo watukwa cyangwa ukangwa. Erega haranditswe ko ubwo mutukwa babahora izina rya Kristo murahirwa, kuko  Umwuka w'ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w'Imana, (1 Petero 4:14). Dore baba baguhesha umugisha. Wowe icyo usabwa ni ugushikama ugakurikira iyo inzira. Rero, Ntimukayobe bene Data bakundwa (Yakobo 1: 16). 

Witinya, kurikira Kristo! 
Nibyo, uzasanga bisa nkibigoye kuko iyi si turimo benshi banga kuyireka kubera kwanga kureka kunezezwa nibiyirimo, Ariko uku ni ukureba bugufi kuko twizera yuko nyuma y'ubu buzima bwa hano kwisi hari ubundi buzima buzira iherezo. Niyo mpamvu twari dukwiriye kwitegura bwa buzima bw'iteka ryose aho tuzabana na Data wacu mubusabane buhoraho.

Ndagirango nkumenyeshe y'uko n'umara kwiyemeza gukurikira Kristo, uzaba uhisemo neza. Inzira ze zinyuramo bake kuko benshi banze kureka ibyabo kubwa Kristo. Inzira za Kristu zisaba ko uba wemeye kuzijyamo ugomba kwemera kurwana intambara itoroshye kuko ibizakurwanya ari byinshi. Nkuko tubisanga muri Matayo 7:13-14, handitswe ngo: Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. 

Hitamo rero! Ese uremera kurwana iyo ntambara ukarekura ibyisi ugakurikira Kristo unyura muri iryo rembo rifunganye ?

Niba ubyiyemeje, Uyu munsi ndifuza ko wakira Kristo mubuzima bwawe nk'umwami n'umucunguzi, Ukemera ko watura ibyaha byawe ukihana. Witegereza kuko ibyo uri guhomba nibyinshi. 
Dore uzaba ubaye ikiremwa gishya muri Kristo kuko ibyakera byose, uko wagendaga mbere bizaba birangiye. Bizakugora yego, kuko hari inshuti zimwe uzasabwa kureka, hari aho wajyaga utazongera kujya, hari nibyo wakoraga ugomba kureka ariko byose ukabireka kuko hari ibindii ugomba guha umwanya wawe, nko gusenga, gufasha impfubyi, abapfakazi, abarwayi, abakene n'abandi basa nkaba bagushaka. Dore uzaba ubaye umwana w'Imana kandi kubwibi Imana yacu, kuko yo ariyo ica imanza zitabera, iguha umugisha mubyo ukora byose maze ukabera n'abandi urumuri rwo gukurikira Kristo. Uhabwa umugisha ukaguka muri byose ubiheshejwe n'Imana yacu.

Niba wiyemeje mumutima wawe ukumva hari icyagukomanze kumutima, Akira Kristo, Shaka umwanya wiherere wowe n'Imana yawe maze wihane ibyaha.

Uko wakwihana ukizera ko ubabariwe

1. Bwira/Aturira Imana ibyaha byawe byose ubivuge mumazina yabyo
2. Bisabire imbabazi
3. Emeza imbere y'Imana ko utazabisubira ukundi
4. Saba imbaraga z'umwuka wera kugufasha kutazongera kubisubira ukundi
5. Shimira Imana ko ikubabariye!

Nurangiza, Emera usubire muri ayamagambo,

"Mwami Yesu, uyu munsi wanone natuye ko Uri umwami, nkaba nkwakiriye nk'Umwami n'umucunguzi w'ubuzima bwanjye, sinshaka kubaho nkuko mbishaka, ahubwo nk'uko wowe ubishaka. Ngwino uyobore ubuzima bwanjye kuva ubu ni iteka ryose". Amen!

Dore ubaye mushya, ubu uhawe ubushobozi bwo kwitwa Umwana W'Imana.

Komeza iyo nzira nshya utangiye, ntucike intege, Dore uhisemo neza inzira ikomeye. Kristo Yesu anezezwa n'abamwumvira bakamukurikira.

-Komeza usenge utagwa
-Soma ibyanditswe byera buri munsi, bizakubera urumuri n;intwaro ikomeye
-Rangwa n'ibikorwa byiza by'umukristo
-Ntuzasubire munzira za mbere
-Komeza wemere kuyoborwa n'Imana
-Ntibyoroshye ariko bishobokera uwiyemeje kuko ahabwa Imbaraga na Kristu yakiriye mubuzima bwe.

Imana iguhe umugisha wowe usomye aya magambo akaba haricyo agufashije uyu munsi mugufata icyemezo cy'Inzira ugiye gukurikira.






Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...