Bohoka kumategeko y'isi ube imbata ya Kristo Mwene data wowe ufashe umwanya wawe kugirango ufatanye nanjye kumva neza icyo uwiteka adusaba twe twemeye tukanakira Kristo Yesu nk'Umwami n'umukiza w'ubuzima bwacu, Imana data wa twese aguhe umugisha kandi aguhe kwaguka muburyo bwose. Ndasenze kugirango ibikikuboshye byose bikurekura mw'izin rya Yesu Kristo. Indwara urwaye ikire mw'izina rya Yesu Kristo, ibibazo waburiye ibisubizo bikemuke mw'izina rya Yesu Kristo. Habwa ubundi buzima busumbye ubwiza ubwo urimo mw'izina rya Yesu Kristo. Natekereje kubintu bimwe na bimwe tudahwema kurwana nabyo mu ntambara y'umwuka hahandi twifuza gukora ibyiza ariko ibibi akaba ari byo dukora, kamere yacu isa nkiyatunaniye, nsanga tugomba kongera gufata icyemezo bundi bushya tukiyambura imbaraga za sekibi tugatsinda ubutware bwe bwose k'ubuzima bwacu kuko twahawe Kristo kugirango dutsinde ikibi ariko gikiranukira Uwiteka Imana yacu. Mubuzima busanzwe usan...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.