Skip to main content

Ni irihe tegeko rikikuboshye

Bohoka kumategeko y'isi ube imbata ya Kristo


Mwene data wowe ufashe umwanya wawe kugirango ufatanye nanjye kumva neza icyo uwiteka adusaba twe twemeye tukanakira Kristo Yesu nk'Umwami n'umukiza w'ubuzima bwacu, Imana data wa twese aguhe umugisha kandi aguhe kwaguka muburyo bwose. Ndasenze kugirango ibikikuboshye byose bikurekura mw'izin rya Yesu Kristo. Indwara urwaye ikire mw'izina rya Yesu Kristo, ibibazo waburiye ibisubizo bikemuke mw'izina rya Yesu Kristo. Habwa ubundi buzima busumbye ubwiza ubwo urimo mw'izina rya Yesu Kristo.

Natekereje kubintu bimwe na bimwe tudahwema kurwana nabyo mu ntambara y'umwuka hahandi twifuza gukora ibyiza ariko ibibi akaba ari byo dukora, kamere yacu isa nkiyatunaniye, nsanga tugomba kongera gufata icyemezo bundi bushya tukiyambura imbaraga za sekibi tugatsinda ubutware bwe bwose k'ubuzima bwacu kuko twahawe Kristo kugirango dutsinde ikibi ariko gikiranukira Uwiteka Imana yacu.

Mubuzima busanzwe usanga dufite imitima ibiri, kuko twigishijwe tukamenya icyiza n'ikibi ariko kubera irari n'intege nke zacu tugatsindwa ugasanga twaguye mucyaha.

Nishimye cyane igihe nasomaga ijambo ry'Imana dusanga mu Abaroma 6 na 7, imirongo yose aho tubwirizwa ko kuko twabatijwe, twapfanye na Kristo Yesu, ninako tutagitwarwa n'amategeko ahubwo tuyoborwa na Kristo.

Tutaramenya amategeko, ntitwari tuzi icyaha. Ariko kuko twayamenye, twamenye ikiza n'ikibi. 

Ikibi kizanwa n'irari ryamuntu kubera icyaha kimurimo. Ategekwa n'umubiri we, aho usanga abwirizwa n'irari ry'umubiri we, agashiduka yaguye mubusambanyi, mubusinzi, kwirema ibice, ubusambo, uburakari, ubugome, amagambo y'ubugoryi, nibindi tuzi yuko ari bibi. Ijambo ry'Imana ritubwira ko n'udakora ikiza uzi neza ko ari kiza, uba ukoze icyaha. 


Ni iki kikigutegeka? 

-Ubusambanyi se?
-Ubusinzi se?
-Kwifuza se?
-Uburakari?
-...N'iki.?

Niba wemera ko wapfanye na Kristo, ntiwakagombye kuba ugitegekwa n'ibyo ahubwo wari ukwiriye kwitwararika ugashishoza mbere y'uko ugira icyo ukora hato utazaha sekibi ubutware mubuzima bwawe. Ujye wumvira ijwi rikongorera igihe ugiye kugira icyo ukora.

Nakomeje gusoma nsanga kubera ko muri kamere turi imbata z'ibyaha ariko mu mitima yacu turi imbata za Kristo, Imana ishimwe cyane kuko izajya idukiza kubwa Yesu Kristo Umwami wacu.

Ese Kristo Yesu ni Umwami wawe?

Ese wamaze kumwakira mubuzima bwawe?

Yesu azaba umwami wawe n'ubimwemerera, ukabyatuza akanwa kawe. Uku niko Imana izajya igukiza ikibi kubw'uwo mwami wakiriye mubuzima bwawe. 

Niba utari wakwakira Kristo Yesu nk'Umwami n'umukiza wawe, iki nicyo gihe cyawe cyo kugira Yesu Kristo Umwami n'umukiza wawe, ukamwakira mubuzima bwawe, akaguha ubuzima bushya, maze ukemera ugapfana nawe mumubatizo ari nako uzukana nawe wabaye icyaremwe gishya maze ibyakera byose bikarangira ari nako Yesu wenyine aguha Impano y'umwuka weraukuyobora munzira z'abana b'Imana. Uku, ntuba ugitwarwa n'amategeko agushora mukibi ahubwo Uwiteka agufungura amaso, ukabona, aka gufungura n'amatwi ukumwa ukanasobanukirwa ikibi n'ikiza. 

Uko wakwakira Kristo Yesu mubuzima bwawe

Atuza akanwa kawe ko Yesu kristo ari Umwami n'umukiza wawe (Abaroma 10:9-10), maze umusabe ko ari we wenyine wagushoreza munzira ze iteka ryose.


Dukomeze dusabe Imana Data kudukomeza munzira ze, aduhe kumvira ijwi ritwongorera ritubuza ikibi maze tubashe kunesha intambara zo m'umwuka. Ubuntu, imbabazi n'urukundo rw'Imana data bibane nawe mubuzima bwawe bwose. 
Amen



Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...