Skip to main content

Imana ivugurura ukwizera kwacu

Imana ivugurura ukwizera kwacu

Rimwe na rimwe Mubuzima bwacu tunezezwa no kubona dufite akazi, dufite ibyo dukora akenshi ibi biba byaravuye mugusaba Imana igihe twari dukeneye akazi cyangwa guhirwa mubuzima. Kuko Imana yacu yumva ugusenga  kwacu, iduha byinshi ndetse biruta ibyo tuba twayisabye kuko idufitiye byinshi mubiganza byayo kandi izi neza ibyo twifuza. 

Hari igihe bigera aho dukomeza kuryoherwa n'uko guhirwa rimwe na rimwe ukwizera kwacu cyangwa zimwe muri gahunda zacu zisanzwe zituma dukomeza gusabana n'Imana n'Imana tuzikonjesha.
Bitewe n'uko Imana idukunda kandi ntiyishimire ko tuguma hamwe mubuzima bw'umwuka iducisha bundi bushya mubuzima busa nkubutubihiye, aho tutumva ibiri kutubaho kugirango nitumara kubinyuramo, twongere turangamire uwiteka muri izo Nzira zikomeye twongere dutyaze ukwihangana, uku kwihangana kukaduha kunesha maze tukagira ibyiringiro. Ibi byiringiro ntibikoza Isoni kuko Ijambo Imana yavuze rirasohora

Uko twitwara muri ibi bihe bisa nkibituyobera, Nicyo kigaragaza uwakuze mumwuka kandi utegereje icyo Imana yamuteganyirje. Ibuka isezerano ry'Imana ko itazigera idusiga cyangwa ngo iduterererane. Niyo mpamvu rero, Imana ibona ko arinhgombwa ko duca mubintu bisa nkibitugoye cyane aho twongera tukumva tuyishaka cyane, arinaho umubano wayo natwe wongera ukavugururwa. Witinya rero, emera uce muri ibyo ubona bikugoye, urangamire Uwiteka maze uhore wibuka ko yagusezeranyije kutazaguhana.

Nkwifurije kwemera Kunyura muri ibyo bikugerageza kuko ariho hazava kunesha kwawe n'ibyiringiro bikomeye.

Tegereza isezerano ry'Imana usenga, Ushima muri byose, utitotombera Imana kandi ushimangira ugushaka kwayo ko aba ariko gukorwa.


Gira amahoro.


Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...