Skip to main content

Posts

Showing posts from May, 2018

Nturiho kubwawe, uriho kubw'Imana

Wari wibaza impamvu uriho ?  Ese ubaho m'ubuzima ufite iyihe ntego?  Ibyo ukora ubona bizarangira ryari? Ese kuki uriho gutandukanye n'uko undi abayeho? Ibibazo nk'ibi ushobora kuba nawe ubyibaza cyangwa uhise ubyibaza. Kubaho m'ubuzima utazi impamvu ukora ibyo ukora cyangwa udasobanukiwe, usanga ntambaraga ubishiramo kuko upfa gusa kubikora wenda kuko ntabindi ubona aho hafi wakora bitewe n'impamvu runaka. Nasobanukiwe ko turiho kubw'Imana muri kristo bimpa kwibaza inshingano zanjye nkorera Imana ari izihe? Nawe ushobora kwibaza impamvu uriho? intego ubundi ni iyihe? Imana yacu yaturemeye inshingano zitandukanye ariko zose zihurira mukuyiramya no kuyihimbaza. Ntabwo twavuste kubw'Impanuka, mbona hariho impamvu turiho. Namenye ko turiho kugirango tunezeze Imana, tubeho mubuzima buyiramya ndetse bunayihimbaza amanywa n'ijoro kubw'ugukomera kwayo, kubw'Imirimo yayo, kubw'imbabazi n'urukundo byayo. Rero, Iman...

Subukura umubano wawe na Kristo

Ntabyiza bibaho nko kubaho ubana na Kristo. Iyo Kristo Yesu mubanye, ubuzima bwawe burangwa n'amahoro, umunezero hamwe n'umudendezo.  Twacunguwe kubw'ubuntu bw'Imana ntakiguzi nakimwe dutanze uretse y'amaraso ya Yesu Kristo yemeye ko ameneka kumusaraba kubera jye nawe ngo nitumwizera duhabwe ubugingo buhoraho kuko ari cyo Imana ishaka. Ese ko Imana ishaka ko tubona ubwo bugingo, niko wowe ubishaka? Niba ubishaka, ese ibyo ukora, ibyo ubamo niby'abashaka ubwo bugingo? Ubu bugingo kububona bisaba kwirinda kwiyanduza n'ibyisi (icyaha) ahubwo tugaharanira kumenya no gukora ibyo Imana ishima. Kenshi dukora ibyaha rimwe na rimwe tuziko ibyo dukora ari bibi, rimwe na rimwe kuko tubizi usanga tunitwaza ijambo ry'Imana dukora ibyaha. Urugero usanga umuntu abizi neza ko gusambana cyangwa gusinda atari ibyo Imana yaduhamagariye ariko ugasanga umuntu ubikora avuga ngo "reka mbikore uyu munsi nyuma ndihana" ibi birababaje cyane kandi bitey...