Wari wibaza impamvu uriho ? Ese ubaho m'ubuzima ufite iyihe ntego? Ibyo ukora ubona bizarangira ryari? Ese kuki uriho gutandukanye n'uko undi abayeho? Ibibazo nk'ibi ushobora kuba nawe ubyibaza cyangwa uhise ubyibaza. Kubaho m'ubuzima utazi impamvu ukora ibyo ukora cyangwa udasobanukiwe, usanga ntambaraga ubishiramo kuko upfa gusa kubikora wenda kuko ntabindi ubona aho hafi wakora bitewe n'impamvu runaka. Nasobanukiwe ko turiho kubw'Imana muri kristo bimpa kwibaza inshingano zanjye nkorera Imana ari izihe? Nawe ushobora kwibaza impamvu uriho? intego ubundi ni iyihe? Imana yacu yaturemeye inshingano zitandukanye ariko zose zihurira mukuyiramya no kuyihimbaza. Ntabwo twavuste kubw'Impanuka, mbona hariho impamvu turiho. Namenye ko turiho kugirango tunezeze Imana, tubeho mubuzima buyiramya ndetse bunayihimbaza amanywa n'ijoro kubw'ugukomera kwayo, kubw'Imirimo yayo, kubw'imbabazi n'urukundo byayo. Rero, Iman...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.