Skip to main content

Subukura umubano wawe na Kristo

Ntabyiza bibaho nko kubaho ubana na Kristo. Iyo Kristo Yesu mubanye, ubuzima bwawe burangwa n'amahoro, umunezero hamwe n'umudendezo. 

Twacunguwe kubw'ubuntu bw'Imana ntakiguzi nakimwe dutanze uretse y'amaraso ya Yesu Kristo yemeye ko ameneka kumusaraba kubera jye nawe ngo nitumwizera duhabwe ubugingo buhoraho kuko ari cyo Imana ishaka.

Ese ko Imana ishaka ko tubona ubwo bugingo, niko wowe ubishaka?
Niba ubishaka, ese ibyo ukora, ibyo ubamo niby'abashaka ubwo bugingo?
Ubu bugingo kububona bisaba kwirinda kwiyanduza n'ibyisi (icyaha) ahubwo tugaharanira kumenya no gukora ibyo Imana ishima.

Kenshi dukora ibyaha rimwe na rimwe tuziko ibyo dukora ari bibi, rimwe na rimwe kuko tubizi usanga tunitwaza ijambo ry'Imana dukora ibyaha. Urugero usanga umuntu abizi neza ko gusambana cyangwa gusinda atari ibyo Imana yaduhamagariye ariko ugasanga umuntu ubikora avuga ngo "reka mbikore uyu munsi nyuma ndihana" ibi birababaje cyane kandi biteye agahinda n'isoni ko umuntu akora icyaha kandi abizi. 
Ese kuki ubikora uzi ko atari byiza?  Hano niho hagaragarira za ntege nke za muntu aho ubwenge bwe buba butagishingiye mugutinya Imana ahubwo ugasanga habayeho kuyimenyera uvuga uti "ko ari inyembabazi se izambabarira" Ntakibabaza Imana nko kubona umwana wayo akora ibibi abizi.

Satani ahora atugerageresha utuntu turyoshye (rimwe na rimwe icyaha usanga kinezeza umuntu) kuko ari uko aturiganya. Ibi ntakindi ni ukugirango nyuma yaho ubure amahoro nawa munezero duhabwa iyo turi muri Kristo Yesu. 
Ibya satani ni ibyako kanya; dukwiriye kwitondera no kwihutira kuva munzira ze, inzira z'umwijima, inzira zirangirira kurupfu.

Igihe cyose wabayeho wizera Kristo, ariko ukagwa mucyaha cyangwa ugasanga koko inzira urimo ari ubuyobe, ntukwiriye kuguma hasi ngo ukomeze uryoherwe nicyaha cyangwa ugume uyobye ahubwo usabwa guhaguruka ukihana maze ugasubukura umubano wawe na Kristo yesu.

Ijambo ry' Imana dusanga muri Yeremiya 8:4 ritubere ijambo ryo kuduhumuriza ariko ridushishikariza gusubukura umubano wacu na Kristo
  "Yeremiya 8:4“Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?
Ushobora kuba kera warakiriye Yesu Kristo ariko ingeso za mbere utarigeze uzireka cyangwa wari waziretse akanya gato nk' ubusambanyi, ubusinzi, ubujura, kubeshya, kutiyoroshya, ubwibone, agasuzuguro, irari ry'umubiri nibindi nkibi hamwe no kwikunda ubwawe ubu ukaba urimo kunezezwa nabyo cyangwa urimo kumva umutima wawe ugukomanga ugusaba kubivamo. Igihe ni iki ngiki haguruka ubyuke aho ngaho siho iwawe maze ugaruke muri za nzira za mbere z'abana b'Imana. Ongera wihane ibyo byose maze umwambaro wawe wera wongere wozwe n'aya maraso ya Yesu, usubire kuba umwana w'Imana.

Niba usomye ubu butumwa ariko utari wigeze wakira Kristo Yesu, ndakwifuriza uyu munsi kumwakira. Iherere mucyumba cyawe ubwire Kristo Yesu ko umaze iminsi ukora ibyaha (ubivuge mumazina yabyo) ubyihane kandi wiyemeze kutazabisubukura ukundi ari nako usaba umwuk wera kugukomeza no kugufasha kuguma muri Kristo (kanda hano umenye: uko wakwihana ukizera ko ubabariwe) 

Numara kwihana, Emera wakire Yesu umubwire ko nawe uje kuba uwe, umubwire aze mubuzima bwawe, uvuge ko ari we mwami kandi wizere mumutima wawe ko Imana yamuzuye, maze umusabe kuguha ubuzima bushya (Abaroma 10:9-10).

Witegereza kuko igihe ni iki!

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...