Wari wibaza impamvu uriho?
Ese ubaho m'ubuzima ufite iyihe ntego?
Ibyo ukora ubona bizarangira ryari?
Ese kuki uriho gutandukanye n'uko undi abayeho?
Ibibazo nk'ibi ushobora kuba nawe ubyibaza cyangwa uhise ubyibaza.
Kubaho m'ubuzima utazi impamvu ukora ibyo ukora cyangwa udasobanukiwe, usanga ntambaraga ubishiramo kuko upfa gusa kubikora wenda kuko ntabindi ubona aho hafi wakora bitewe n'impamvu runaka.
Nasobanukiwe ko turiho kubw'Imana muri kristo bimpa kwibaza inshingano zanjye nkorera Imana ari izihe? Nawe ushobora kwibaza impamvu uriho? intego ubundi ni iyihe?
Imana yacu yaturemeye inshingano zitandukanye ariko zose zihurira mukuyiramya no kuyihimbaza.
Ntabwo twavuste kubw'Impanuka, mbona hariho impamvu turiho.
Namenye ko turiho kugirango tunezeze Imana, tubeho mubuzima buyiramya ndetse bunayihimbaza amanywa n'ijoro kubw'ugukomera kwayo, kubw'Imirimo yayo, kubw'imbabazi n'urukundo byayo. Rero, Imana yaturemeye kuyihimbaza no kuyiramya.
Igihe cyose uzakora neza, uba wubahishije Imana, igahabwa icyubahiro cyayo kuko iyo neza igenda igakora k'Umutima wayo ari nako inezerwa kuko ishaka ko tugira neza.
Igihe cyose uzaba umunyempuhwe n'umunyembabazi uzaba uyihesheje icyubahiro kuko Kristo yaduhamagariye kuba abanyempuhwe nka Data wo mw'ijuru.
Igihe cyose uzemera kubaho kubwagahunda yayo, izanezwa no kubona wemera ko ari Imana igenga ikanagen ibihe byose.
Igihe cyose uzava mubyaha ukayikurikira, uzaba uyumviye, kandi izishima ko wemeye kuyibera igikoresho.
Igihe cyose uzavuga izina ryayo ahantu hatandukanye, izina ryayo rikamenyekana ko ariyo Mana yonyine, izanezwa no kubona izina ryayo rihimbazwa mubantu kuko yitwa Imana.
Igihe cyose uzifuza kuyunga n'abandi ubafasha kuyoboka Kristo, inzira, ukuri n'ubugingo izanezezwa no kubona ukora umurimo wayo nkuko ibishaka.
Iyo ibi byose ubikora cyangwa ufitemo ibyo ukora, uba urimo urayishira hejuru ari nako biyikora k'umutima.
Kubaho m'ubuzima buhimbaza Imana n'ukubaho uvuga imirimo y'amaboko yayo,ukanabaho uyiramya ariko kuyivuga yo ubwayo nk'Imana nziza kandi ikomeye. Ibi rero iyo ubaho mubuzima nk'ubu uba uriho kubyo waremewe.
Iyo dusomye Abakorinto ba kabiri (2 Abakorinto 5: 20: Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya
Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero,
turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana) dusanga hatwereka ko dufite umuhamagaro hano kwisi wo kuba intumwa z'Imana......Gutumwa ariko kuyikorera (impamvu turiho ni ugutumwa nayo)...kuvuga ubutumwa bwiza, guhumurizanya, kuyunga n'abandi,...
Birasaba rero kumenya ko utariho k'ubwawe ngo ubashe kubaho winezeza gusa nyamara wari ukwiriye gushimisha Imana, uyiramya kandi unayihimbazira mubyo ukora byose.
Biroroshye, reba wisuzume urebe koko niba ibyo ukora niba bituma izina ry'Imana rihabwa icyubahiro cyangwa ridatukwa kubera wowe.
Ntakindi bisaba, emera ko uriho kubw'Imana, ube mushya (2 Abakorinto 5:17) muri Kristo Yesu ubeho kubw'impamvu waremewe.
Comments
Post a Comment