Wandikiwe! Mukristo mwene data, amahoro aturuka mw'ijuru abane nawe nkuko Kristo ayatanga kubamwizeye bose bakanamwakira mubuzima bwabo. Uyu munsi nejejwe no kukwandikira, niba nawe uri umwe mubatifatanya n'abantu b'iyi si ngo urangwe n'imico idakwiriye abana b'Imana. Sinshaka kukwandikira byinshi kuko wowe nanjye dufitanye isano kuko twabyawe bundi bushya muburo bw'umwuka tukaba tutakigendera muri za ngeso mbi nkuko twabigenzaga kera kuko Yesu yatwogeje mu y'amaraso ye. Ijuru rihora ridushima kuko duharanira gukora ibyo Data wo mw'ijuru ashima ndetse tukagira n'umwete wo kugabura iby'ijambo rye nkuko natwe yaritumenyesheje tukimara kwihana ibyaha tukanga zanzira za kera twagenderagamo tukiri ab'umwijima, nkuko twagiriwe ubuntu. Imana izi uko tubayeho, kandi ko tutajya tureka ngo ibyaha bituganze ahubwo tugakora ibishoboka ngo dushikame k'umwami Yesu, we rufatiro rukomeye kandi tukanumvira ijwi ry'umwuka wera ridahwema...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.