Skip to main content

Posts

Showing posts from August, 2018

Urwandiko rwawe

Wandikiwe! Mukristo mwene data, amahoro aturuka mw'ijuru abane nawe nkuko Kristo ayatanga kubamwizeye bose bakanamwakira mubuzima bwabo. Uyu munsi nejejwe no kukwandikira, niba nawe uri umwe mubatifatanya n'abantu b'iyi si ngo urangwe n'imico idakwiriye abana b'Imana. Sinshaka kukwandikira byinshi kuko wowe nanjye dufitanye isano kuko twabyawe bundi bushya muburo bw'umwuka tukaba tutakigendera muri za ngeso mbi nkuko  twabigenzaga kera   kuko Yesu yatwogeje mu y'amaraso ye. Ijuru rihora ridushima kuko duharanira gukora ibyo Data wo mw'ijuru ashima ndetse tukagira n'umwete wo kugabura iby'ijambo rye nkuko natwe yaritumenyesheje tukimara kwihana ibyaha tukanga zanzira za kera twagenderagamo tukiri ab'umwijima, nkuko twagiriwe ubuntu. Imana izi uko tubayeho, kandi ko tutajya tureka ngo ibyaha bituganze ahubwo tugakora ibishoboka ngo dushikame k'umwami Yesu, we rufatiro rukomeye kandi tukanumvira ijwi ry'umwuka wera ridahwema...

Ese ndi mubuzima bw'icyaha?

Ese ndi mubuzima bw'icyaha? Icyaha ni ukujya hanze y'ubushake bw'Imana. Icyaha n' umwanda ubuza umuntu Imana yaremye kuba umwana wayo. Imana yaturemeye kubaho mubuzima buyihimbaza. Ni byinshi bituma Imana ihimbarwa. Abantu kenshi usanga bumvako guhimbaza Imana ari ukujya mu nsengero bakaririmba. Si ibyo cyangwa mvuge ngo si ibyo gusa ahubwo Imana ihimbazwa igihe cyose: 1. Uhora uvuga ineza yayo igihe cyose 2. Wanga icyaha, ahubwo ukagira umwete wo gukora icyo Imana ishaka. Icyo Imana ishaka ni ukwezwa kwacu si ukuba mubuzima bw'Icyaha. Kuba muri ubu buzima rero usanga akenshi umuntu atacyumvira ijwi rimwongorera kugirango rimushoreze munzira Imana ishaka. Icyaha ni iki rero? Igihe cyose ukoze nabi kandi wari gukora neza, ariko ukabyirengagiza ubitewe n'ubwibone cyangwa kwikunda uba ukoze icyaha. Bibiliya muri Yakobo 4:17 Haratwigisha ngo ", Nuko uzi gukora neza ntabikore bimubereye icyaha". Ni uko, gukora neza ari imwe muri...

Ikimenyetso cy'ubuntu bw'Imana

Ikimenyetso cy'ubuntu bw'Imana Abefeso 4:30 [30]Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa. Ikimenyetso ni ikintu cyose kikubwira uko ibintu bimeze kikaguha amakuru ajyanye nibyo ugomba kumenya, aho ugomba kwerekeza, ibyo wemerewe cyangwa utemerewe igihe cyose bikuje imbere. Ni kenshi mubuzima bwacu duhura na byinshi twita byiza ntitumenye niba koko tubikeneye, tubyemerewe cyangwa tutabyemerewe tugakora uko dushaka tugendeye kukwifuza kwacu. Niba wizera ko Imana iriho ari imwe, ntushidikanye ko umwuka wera ariwo roho mutagatifu nawo uriho kubwacu kuko niwo mubyeyi twasigiwe na Kristo amaze kuducunguza amaraso ye igihe yazamutse ajya mw'ijuru, ukwiriye no kubaho mubuzima bw'uwo mwuka kuko niho kubaha Imana gushingiye. Ese bimaze iki kugira umubyeyi ariko utamwumvira? Ese yakwishima abona akubwira ibikwiriye ugahitamo ibyo ushaka? Iyo udakora ibyo akubwira gukora, umutera agahi...