Skip to main content

Ikimenyetso cy'ubuntu bw'Imana


Ikimenyetso cy'ubuntu bw'Imana


Abefeso 4:30
[30]Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.

Ikimenyetso ni ikintu cyose kikubwira uko ibintu bimeze kikaguha amakuru ajyanye nibyo ugomba kumenya, aho ugomba kwerekeza, ibyo wemerewe cyangwa utemerewe igihe cyose bikuje imbere.

Ni kenshi mubuzima bwacu duhura na byinshi twita byiza ntitumenye niba koko tubikeneye, tubyemerewe cyangwa tutabyemerewe tugakora uko dushaka tugendeye kukwifuza kwacu.

Niba wizera ko Imana iriho ari imwe, ntushidikanye ko umwuka wera ariwo roho mutagatifu nawo uriho kubwacu kuko niwo mubyeyi twasigiwe na Kristo amaze kuducunguza amaraso ye igihe yazamutse ajya mw'ijuru, ukwiriye no kubaho mubuzima bw'uwo mwuka kuko niho kubaha Imana gushingiye.

Ese bimaze iki kugira umubyeyi ariko utamwumvira? Ese yakwishima abona akubwira ibikwiriye ugahitamo ibyo ushaka? Iyo udakora ibyo akubwira gukora, umutera agahinda, uku ninako umwuka wera w'Imana uterwa agahinda no kutawumvira.

Dore uko urukundo rw'Imana rungana disi..yaduhaye umwuka wera ho ikimenyetso buri gihe tubwirwa no gushishikarizwa gukora ibyo twahamagariwe (1 Tesalonike 4:7, Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.)

Erega si uko bamwe tutabizi ahubwo ni uko irari ry'imibiri yacu ryaturenze kuburyo satani yahawe intebe yari ikwiriye Kristo mubuzima bwacu.

Ijambo ry'Imana riratubwira ngo two kubererekera satani (Abefeso 4:27).

Igihe cyose uzumva ijwi rikubwira igikwiriye uzaryumvire kuko ni impano Imana yaguhaye kugirango umurikirwe utagwa mubushukanyi bwa satani, akwereka ko ntakibazo nukora iki cyangwa nudakora kiriya ntacyo uzaba. Uyu mubyeyi cyangwa iyi mpano yadushiriweho n'Imana kugirango tubashe kubonesha amaso y'umwuka tutayobwya na satani mubidatunganye.

Ariko bene data muri iyi minsi yanyuma, bitewe n'uko irari no kwifuza byogeje abantu bose, busigaye ari byinshi cyane pe aho usanga ijwi ry'Imana muburyo bw'umwuka ryumvwa na benshi ariko rigasuzugurwa. Ni kenshi Imana yakomanze kumitima yacu ariko ni bake bamwakiriye. Irari ry'ibyisi ryanze kurekura abantu b'Imana.

Igihe cyose rizaza bwambere, bwa kabiri, bwa kenshi rikubwiriza kubaho mubuzima wahamagariwe nturyumvire, rigenda buhoro buhoro riceceka ari nako uba wahisemo yanzira yawe, kandi ijambo ritwereka ko uba wahisemo rya rembo ryagutse ricamo benshi nyamara amaherezo yaryo ari gehinomu.

 Ese iri jwi cyangwa iyi mpano wigeze uyumva cyangwa Usanzwe uyumvira? 

Niba ari yego, komeza kuryitaho ntuza ritere agahinda. Ariko niba ntaryo wumva cyangwa utakiryumva, igihe ni iki kugirango wongere usabe Imana ubwo buntu, usubizwe cyangwa uhabwe iyo mpano isumba izindi ari nawo mubatizo Yezu abatiza abamwizeye bakamugira umwami w'ubuzima bwabo.

Igihe ni iki cyo kubaho mubuzima twahamagariwe kugirango tube ab'umudendezo n'ubwoko Imana yishimira.

Iyo mpano tuyihabwa na none igihe cyose twemeye ko turi abanyabyaha, tukihana burundu maze tukakira Kristo Yesu mubuzima bwacu tumwatura nk'umwami n'umucunguzi maze we akaturema bushya tugahabwa ubushobozi bwo kwitwa abana b'Imana.

Yesu akugirire neza wowe wiyumvisemo guhindukira Yesu, ukareka ibikunezeza bikujyana murupfu ahubwo ukemera kwakira ubuzima bushya muri Kristo yesu ariko uragwa ubugingo buhoraho. Amen

Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...