Ikimenyetso cy'ubuntu bw'Imana
Abefeso 4:30
[30]Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.
Ikimenyetso ni ikintu cyose kikubwira uko ibintu bimeze kikaguha amakuru ajyanye nibyo ugomba kumenya, aho ugomba kwerekeza, ibyo wemerewe cyangwa utemerewe igihe cyose bikuje imbere.
Ni kenshi mubuzima bwacu duhura na byinshi twita byiza ntitumenye niba koko tubikeneye, tubyemerewe cyangwa tutabyemerewe tugakora uko dushaka tugendeye kukwifuza kwacu.
Niba wizera ko Imana iriho ari imwe, ntushidikanye ko umwuka wera ariwo roho mutagatifu nawo uriho kubwacu kuko niwo mubyeyi twasigiwe na Kristo amaze kuducunguza amaraso ye igihe yazamutse ajya mw'ijuru, ukwiriye no kubaho mubuzima bw'uwo mwuka kuko niho kubaha Imana gushingiye.
Ese bimaze iki kugira umubyeyi ariko utamwumvira? Ese yakwishima abona akubwira ibikwiriye ugahitamo ibyo ushaka? Iyo udakora ibyo akubwira gukora, umutera agahinda, uku ninako umwuka wera w'Imana uterwa agahinda no kutawumvira.
Dore uko urukundo rw'Imana rungana disi..yaduhaye umwuka wera ho ikimenyetso buri gihe tubwirwa no gushishikarizwa gukora ibyo twahamagariwe (1 Tesalonike 4:7, Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.)
Erega si uko bamwe tutabizi ahubwo ni uko irari ry'imibiri yacu ryaturenze kuburyo satani yahawe intebe yari ikwiriye Kristo mubuzima bwacu.
Ijambo ry'Imana riratubwira ngo two kubererekera satani (Abefeso 4:27).
Igihe cyose uzumva ijwi rikubwira igikwiriye uzaryumvire kuko ni impano Imana yaguhaye kugirango umurikirwe utagwa mubushukanyi bwa satani, akwereka ko ntakibazo nukora iki cyangwa nudakora kiriya ntacyo uzaba. Uyu mubyeyi cyangwa iyi mpano yadushiriweho n'Imana kugirango tubashe kubonesha amaso y'umwuka tutayobwya na satani mubidatunganye.
Ariko bene data muri iyi minsi yanyuma, bitewe n'uko irari no kwifuza byogeje abantu bose, busigaye ari byinshi cyane pe aho usanga ijwi ry'Imana muburyo bw'umwuka ryumvwa na benshi ariko rigasuzugurwa. Ni kenshi Imana yakomanze kumitima yacu ariko ni bake bamwakiriye. Irari ry'ibyisi ryanze kurekura abantu b'Imana.
Igihe cyose rizaza bwambere, bwa kabiri, bwa kenshi rikubwiriza kubaho mubuzima wahamagariwe nturyumvire, rigenda buhoro buhoro riceceka ari nako uba wahisemo yanzira yawe, kandi ijambo ritwereka ko uba wahisemo rya rembo ryagutse ricamo benshi nyamara amaherezo yaryo ari gehinomu.
Ese iri jwi cyangwa iyi mpano wigeze uyumva cyangwa Usanzwe uyumvira?
Niba ari yego, komeza kuryitaho ntuza ritere agahinda. Ariko niba ntaryo wumva cyangwa utakiryumva, igihe ni iki kugirango wongere usabe Imana ubwo buntu, usubizwe cyangwa uhabwe iyo mpano isumba izindi ari nawo mubatizo Yezu abatiza abamwizeye bakamugira umwami w'ubuzima bwabo.
Igihe ni iki cyo kubaho mubuzima twahamagariwe kugirango tube ab'umudendezo n'ubwoko Imana yishimira.
Iyo mpano tuyihabwa na none igihe cyose twemeye ko turi abanyabyaha, tukihana burundu maze tukakira Kristo Yesu mubuzima bwacu tumwatura nk'umwami n'umucunguzi maze we akaturema bushya tugahabwa ubushobozi bwo kwitwa abana b'Imana.
Yesu akugirire neza wowe wiyumvisemo guhindukira Yesu, ukareka ibikunezeza bikujyana murupfu ahubwo ukemera kwakira ubuzima bushya muri Kristo yesu ariko uragwa ubugingo buhoraho. Amen
Amen
ReplyDeleteGod our creator strenghten
Our host