Skip to main content

Ese ndi mubuzima bw'icyaha?

Ese ndi mubuzima bw'icyaha?

Icyaha ni ukujya hanze y'ubushake bw'Imana. Icyaha n' umwanda ubuza umuntu Imana yaremye kuba umwana wayo.

Imana yaturemeye kubaho mubuzima buyihimbaza. Ni byinshi bituma Imana ihimbarwa. Abantu kenshi usanga bumvako guhimbaza Imana ari ukujya mu nsengero bakaririmba. Si ibyo cyangwa mvuge ngo si ibyo gusa ahubwo Imana ihimbazwa igihe cyose:

1. Uhora uvuga ineza yayo igihe cyose
2. Wanga icyaha, ahubwo ukagira umwete wo gukora icyo Imana ishaka.

Icyo Imana ishaka ni ukwezwa kwacu si ukuba mubuzima bw'Icyaha. Kuba muri ubu buzima rero usanga akenshi umuntu atacyumvira ijwi rimwongorera kugirango rimushoreze munzira Imana ishaka.

Icyaha ni iki rero?

Igihe cyose ukoze nabi kandi wari gukora neza, ariko ukabyirengagiza ubitewe n'ubwibone cyangwa kwikunda uba ukoze icyaha. Bibiliya muri Yakobo 4:17
Haratwigisha ngo ", Nuko uzi gukora neza ntabikore bimubereye icyaha". Ni uko, gukora neza ari imwe muri kamere twahamagariwe n'Imana gukora. Kuba mubuzima rero bwo gukora neza si ukwikingirana munzu ukanga kujya hanze ngo udacumura, ahubwo ari ukujya hanze maze ukabera isi urumuri, ugakorera Imana, ukiyanga kubw'abandi, ukera imbuto nziza zituma Imana igaragarira muri wowe hahandi wemera ibyari kuba indamu yawe ubireka kubw'icyubahiro cy'Imana.

Kubaho rero mubuzima bunezeza Imana, bigusaba kumva ko iyi si turimo atari iwacu ko hari ahandi tuzajya nituva mumubiri, kandi ko aho hantu buri wese azajya aho yakoreye akiri mumubiri. Hariho ijuru rishya rizaremwa kubwababandi banze ubuzima bw' icyaha ahubwo bagaharanira kwezwa no kubaho mubuzima bugororotse, nanone habeho gehinomu izajyamo babandi banze kumva ijambo ry'Imana ahubwo bakihitiramo ubuzima butarimo Imana aribwo bw'icyaha. 

Ubuzima bw'icyaha: ubugome, ubwibone, ubusinzi, kwiba, kwica, kuroga, kwangana, kutemera guca bugufi, ubusambanyi, ubusambo, ubusinzi, kurangwa n'amagambo y'ubugoryi, ibuganiro bibi ndetse no kutagira neza, kuko ugira neza ntiyemera ko ibyo mvuze bimuranga.

Dore ibyo Imana ishaka ni uko twabona ubugingo bwinshi. Satani arakubeshya ngo babo winezeza. Si bibi kunezerwa ariko biba byiza iyo wamenye ko unezeza umubiri we kuruta kunezeza Imana azabona arupfu ariko unezeza Imana abona ubugingo. Kandi ukanamenyako si uko byose bikunezeza binezeza Imana. Banza umenye ikinezeza Imana n'ubwo kitakunezeza wowe ariko kiyinezeza uba unejeje Imana iyo ukiretse, niko gukorera Ubugingo buhoraho. Iki nicyo cyazanye Yesu kugirango tubashe guhabwa ubwo bugingo igihe cyose twemeye akagiza tukava mubuzima bw'Icyaha. (Yohana 10:10, Umujura ntazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi)*

Uyu munsi rero twisuzume ko tutibeshye inzira tukajya muyidushoreza mubuzima bw'icyaha aho kuba mubunezeza Imana.

Dusenge

Zaburi 139:23-24

[23]Mana, ndondora umenye umutima wanjye,Mvugutira umenye ibyo ntekereza.
[24]Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo,Unshorerere mu nzira y'iteka ryose.

Uwiteka adushoboze kubaho mubuzima bumunezeza. Amen

Comments