Nkwandikiye uyu munsi atari uko wenda wibagiwe gushima Imana ariko hari ubwo sekibi atwibagiza gushima Imana bitewe n'imyiteguro cyangwa gahunda nyinshi umuntu ahugiramo ategura gusoza umwaka. Mubuzima bwacu bwa buri munsi satani ntanarimwe yishima igihe Imana ishizwe hejuru igahimbarizwa imirimo y'amaboko yayo. Niyo mpamvu usanga akenshi iyo duhuze muri rwinshi sekibi adutega udutego ngo tujye muri rwinshi tugashiduka rya shimwe ry'Imana ridatanzwe. Ese wari uzi ko Imana itumye dusoza uyu mwaka arinayo igifite ijambo mugutima uwutangira? Sinzi ibyo uhugiyemo uyu munsi, sinzi aho uri! Ariko nzi y'uko utabura icyo washima Imana. Byonyine kuba usoma ubu butumwa ni uko hari Imana yaguhaye ubuzima ukaba utari gusobanya inyuguti. Ushobora kuba urwaje, ushobora kuba uri mugahinda watewe n'ikibazo runaka, ushobora kuba ntakibazo nakimwe wumva kikubuza gusinzira cyangwa wumva mbese unameze neza. Muri ibi byose, Shima Imana. Sinzi ko uri kubyumva, hirya n...
1 Pet 4:10-11 [10]kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi. [11]Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.