Skip to main content

Posts

Showing posts from December, 2018

Rangiza umwaka ushima Imana

Nkwandikiye uyu munsi atari uko wenda wibagiwe gushima Imana ariko hari ubwo sekibi atwibagiza gushima Imana bitewe n'imyiteguro cyangwa gahunda nyinshi umuntu ahugiramo ategura gusoza umwaka.  Mubuzima bwacu bwa buri munsi satani ntanarimwe yishima igihe Imana ishizwe hejuru igahimbarizwa imirimo y'amaboko yayo. Niyo mpamvu usanga akenshi iyo duhuze muri rwinshi sekibi adutega udutego ngo tujye muri rwinshi tugashiduka rya shimwe ry'Imana ridatanzwe.  Ese wari uzi ko Imana itumye dusoza uyu mwaka arinayo igifite ijambo mugutima uwutangira? Sinzi ibyo uhugiyemo uyu munsi, sinzi aho uri! Ariko nzi y'uko utabura icyo washima Imana. Byonyine kuba usoma ubu butumwa ni uko hari Imana yaguhaye ubuzima ukaba utari gusobanya inyuguti.  Ushobora kuba urwaje, ushobora kuba uri mugahinda watewe n'ikibazo runaka, ushobora kuba ntakibazo nakimwe wumva kikubuza gusinzira cyangwa wumva mbese unameze neza. Muri ibi byose, Shima Imana. Sinzi ko uri kubyumva, hirya n...

Kuvuka bushya nawe birakureba (Vuka bwa kabiri)

Ijambo Yohana 3:3-5 [3]Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana.” [4]Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?” [5]Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. Kenshi na kenshi ubu buzima bwo kuvuka bwa kabiri benshi tubyumva gutandukanye, ariko ikintu kimwe ni uko tuvuga ingaruka yabyo kimwe ariyo Kuva muri kahise no kujya mubuzima bushya burangwa no gukiranuka. Ijambo ritwigishije y'uko kuvuka bwa kabiri bisabwa kugira ngo tubone ubwami bw' Imana nkuko Yesu yabibwiraga Nikodemu. Akenshi idini tuvukamo usanga rifite uko ryigisha kuvuka bwa kabiri, ariko uyu munsi ndifuza ko tuganira kuri iki cyemezo cyo kuvuka bwa kabiri, icyemezo ufata wowe ubwawe. Mubyukuri twese dufite umuryango twavukiyemo, n'igih...