Nkwandikiye uyu munsi atari uko wenda wibagiwe gushima Imana ariko hari ubwo sekibi atwibagiza gushima Imana bitewe n'imyiteguro cyangwa gahunda nyinshi umuntu ahugiramo ategura gusoza umwaka.
Mubuzima bwacu bwa buri munsi satani ntanarimwe yishima igihe Imana ishizwe hejuru igahimbarizwa imirimo y'amaboko yayo. Niyo mpamvu usanga akenshi iyo duhuze muri rwinshi sekibi adutega udutego ngo tujye muri rwinshi tugashiduka rya shimwe ry'Imana ridatanzwe.
Ese wari uzi ko Imana itumye dusoza uyu mwaka arinayo igifite ijambo mugutima uwutangira?
Sinzi ibyo uhugiyemo uyu munsi, sinzi aho uri! Ariko nzi y'uko utabura icyo washima Imana. Byonyine kuba usoma ubu butumwa ni uko hari Imana yaguhaye ubuzima ukaba utari gusobanya inyuguti.
Ushobora kuba urwaje, ushobora kuba uri mugahinda watewe n'ikibazo runaka, ushobora kuba ntakibazo nakimwe wumva kikubuza gusinzira cyangwa wumva mbese unameze neza. Muri ibi byose, Shima Imana.
Sinzi ko uri kubyumva, hirya no hino sekibi yahagurukiye abantu benshi cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo Imana yahagurukije muri uyu mwaka ngo arukorere.
Dore icyo ijambo ry'Imana ritubwira muba 1 Tesaloniki 5:18: rutwirako "mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu."
Ni ahawe n'ahanjye ho kumenya ko Ishimwe ari iry'uwaturemye Imana isumba byose.
Nkwifurije Umwaka mushya muhire w'2019. Ukubere uwo gukorera Imana birushijeho.
Mugire amahoro.
Comments
Post a Comment