Skip to main content

Rangiza umwaka ushima Imana

Nkwandikiye uyu munsi atari uko wenda wibagiwe gushima Imana ariko hari ubwo sekibi atwibagiza gushima Imana bitewe n'imyiteguro cyangwa gahunda nyinshi umuntu ahugiramo ategura gusoza umwaka. 

Mubuzima bwacu bwa buri munsi satani ntanarimwe yishima igihe Imana ishizwe hejuru igahimbarizwa imirimo y'amaboko yayo. Niyo mpamvu usanga akenshi iyo duhuze muri rwinshi sekibi adutega udutego ngo tujye muri rwinshi tugashiduka rya shimwe ry'Imana ridatanzwe. 
Ese wari uzi ko Imana itumye dusoza uyu mwaka arinayo igifite ijambo mugutima uwutangira?

Sinzi ibyo uhugiyemo uyu munsi, sinzi aho uri! Ariko nzi y'uko utabura icyo washima Imana. Byonyine kuba usoma ubu butumwa ni uko hari Imana yaguhaye ubuzima ukaba utari gusobanya inyuguti. 

Ushobora kuba urwaje, ushobora kuba uri mugahinda watewe n'ikibazo runaka, ushobora kuba ntakibazo nakimwe wumva kikubuza gusinzira cyangwa wumva mbese unameze neza. Muri ibi byose, Shima Imana.

Sinzi ko uri kubyumva, hirya no hino sekibi yahagurukiye abantu benshi cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo Imana yahagurukije muri uyu mwaka ngo arukorere.

Dore icyo ijambo ry'Imana ritubwira muba 1 Tesaloniki 5:18: rutwirako "mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu."

Ni ahawe n'ahanjye ho kumenya ko Ishimwe ari iry'uwaturemye Imana isumba byose.

Nkwifurije Umwaka mushya muhire w'2019. Ukubere uwo gukorera Imana birushijeho. 

Mugire amahoro.

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...