Skip to main content

Kuvuka bushya nawe birakureba (Vuka bwa kabiri)

Ijambo

Yohana 3:3-5
[3]Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana.”

[4]Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?”

[5]Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana.


Kenshi na kenshi ubu buzima bwo kuvuka bwa kabiri benshi tubyumva gutandukanye, ariko ikintu kimwe ni uko tuvuga ingaruka yabyo kimwe ariyo Kuva muri kahise no kujya mubuzima bushya burangwa no gukiranuka.

Ijambo ritwigishije y'uko kuvuka bwa kabiri bisabwa kugira ngo tubone ubwami bw' Imana nkuko Yesu yabibwiraga Nikodemu.
Akenshi idini tuvukamo usanga rifite uko ryigisha kuvuka bwa kabiri, ariko uyu munsi ndifuza ko tuganira kuri iki cyemezo cyo kuvuka bwa kabiri, icyemezo ufata wowe ubwawe.

Mubyukuri twese dufite umuryango twavukiyemo, n'igihe twavukiyeho kuburyo bw'umubiri ariko siko twese twavutse bwa kabiri aribwo kuvuka kuburyo bw' umwuka. Yohana 3: 6 atwibutsa neza uko Yezu yasubizaga Nikodemu igihe yibazaga ukuntu umuntu avuka ubwa kabiri. Hano Yesu afite icyo yifuzaga ko Nikodemu amenya. Icyo Yesu yashakaga, byari ukumenyesha ko ubwami bw'Imana bujyamo abiyemeje kureka ubuzima bwo kunezeza umubiri no kuwubibiramo ahubwo ababona ubwo bwami ari abo bemeye bakabyarwa muburyo bw'umwuka. Hano ni igihe wowe ubwawe ufashe icyemezo cyo kuva no kureka ubuzima bw'icyaha ukemera kwakira ubuzima bushya muri Kristo. Hano, ni igihe umaze kubona no kwemera ko ubuzima urimo butari kunezeza Imana ugafata ingamba yo kubireka ugahabwa ubuzima bushya.

Kera cyangwa ejo cyangwa mukanya gashize wari imbata y'icyaha (ubusinzi, ubusambanyi, ubujura, irari, kuroga, kubeshya, ibiganiro bibi, akanwa k'ubugoryi, ubwibone, agasuzuguro, ...)
ariko ubu urashaka ube imbata mububata bushya bwa Kristo.

Muri Yohana 3:5 Yesu yavuze ngo umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana. Kubyarwa n'amazi ni kwakundi Yohana yabatizaga abantu bifuzaga kugira urugendo rushya rwera muri Yesu Kristo bakareka icyaha maze nyuma bakabyarwa n'umwuka wera kuko igihe cyose babatijwe n'amazi yaba menshi cyangwa make, bakizera ko igikorwa barimo ari ukwambuka ikiraro cyabatinzaga gusanganira Yesu, umwuka wera arabamanukira nkuko yamanukiye Yesu akimara kubatizwa ariko guhabwa ubushobozi bwo kwitwa abana b'Imana, kuko baba bamaze kwakira Ubuzima bushya aribwo Kristo. Yesu niwe nzira, ukuri n'ubugingo. Muyandi magambo iyo wamaze kubyarwa kubw'amazi igihe wanze icyaha ukanacyihana, Ubatizwa n'umwuka wera. Ntibisaba kuba uri mw'idini iri cyangwa ririya ahubwo igihe cyose ubyifuje ushaka aho wumva wizeye ijambo ry'ukuri ry'Imana ugasaba kubatizwa.

Yesu yavuze ngo:
[6]Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri, n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka.

Rero umwuka wera niwo duhabwa nk'impano ikomeye kugirango tuyoborwe munzira zuje ingeso nziza zo gukiranukira Imana no guhabwa ububasha bwo gutsinda icyaha.

Ariko ndababwira ukuri yuko, umuntu wese uvuga ko yabatijwe siko yavutse bwa kabiri. Igihe cyose uzakorerwaho imihango utazi, ntacyo umutima wawe wabigizemo uruhare ngo wumve uburemere bw'icyo gikorwa uzahora ushidikanya ko wahawe ubugingo buboraho. Kuvuka bwa kabiri bisaba gufata icyemezo cyo kureka icyaha.

Ese wamaze kuvuka bwa kabiri? Niba ubishidikanyaho n'uko utabizi. Kuko igihe ubuzima bwawe bwahindutse bushya ubimenyeshwa no kugendera mubuzima bushya buzira icyaha kuko wumva imbaraga muri wowe zigukoreramo arizo za Mwuka wera wahawe wamunsi wiyemeje kureka ikibi ukaba imbata ya Kristo.

Uyu munsi ongera wibaze k'ubuzima bushya nyuma yo kubyarwa bwa kabiri. Ese koko wabyawe bwa kabiri? Ni iki utegereje. Aho idini ryawe ntirikubera imbogamizi zo kuvuka bushya? Ibuka ko kuvuka bwa kabiri ari icyemezo ufata wowe n'umutima wawe.

Ushobora kuba nawe uyu munsi umeze nka Nikodemu utarabasha gutahura cyangwa guhishurirwa icyo bivuze kuvuka bwa kabiri. Uyu munsi nturenge utabwiye Yesu ko nawe ushaka kubyarwa k'uburyo bw'umwuka. Ndakwifuriza guha agaciro amaraso yamenwe kubwacu igihe Yesu yadupfiraga, uhinduke ube imbata mububata bushya uve mubidatunganye maze ufate icyemezo cyo kuvuka bwa kabiri uhabwe ubugingo.

Witinda, witinya..... Akira Yesu ushobozwe kuvuka bushya. Amen

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Icyo bisaba Gukurikira Yesu

Icyo bisaba Gukurikira Yesu Twumvishe kenshi ko inzira z'uwiteka ari inzira zifunganye Mt 7:13-14 [13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. [14]Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake. Ese uku gufungana bivuga iki? Hari byinshi twiberamo by'iyi si bisa nkibituryohera tubonako kubireka bitatworoheye. Benshi usanga bari mubusambanyi, mubusinzi, kubeshya kugira ngo babeho, kwiba kugirango babone amaramuko nibindi twirirwamo bisa nkibi. Nyamara kuberako tubiretse tubonako hazavamo igihombo.  Ibi twatanga urugero nkiyo kugirango ubone inyungu yagutse mubucuruzi bwawe ugomba kubeshya cyangwa kwiba, mwishuri ugomba guca muzindi nzira ngo ubone amanota menshi, mukazi kawe ugomba gufata cyangwa gutanga ruswa ngo ubone service ushaka...n'ibindi nkibi watangaho urugero. Nyamara, ibi byose tukabikora kugirango tworoshye ubuzima, ...