Ese ubibona ute? ni uko Imana ikubaza: Nka Ezekiyeli muri cya kibaya cyamagufwa yumye, hanurira ibyo bibazo uti, uyu munsi mushyiriweho iherezo!
Ezekiyeli 37: 5: Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho. N giye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’ ” Imana yaziye Ezekiyeli mu burwo bw'umwuka, n'uko amumanura mukibaya cyarimo amagufwa menshi cyane kandi yumye. N'uko aramubaza ati ese ayamagufwa yabasha gusubiramo ubuzima? Halleluyah? Mwene data, Imana ishobora kukujyana ahari ibibazo kandi byinshi, rimwe na rimwe ari ibyawe bwite cyangwa ibya bene wanyu, cyangwa ibyabandi uzi atari ukugirango ubugumemo ahubwo kugirango ikwereke imbaraga z'ijambo ryayo kuko icya ivuze kiraba kandi n'icyo itegetse kirakomera. Ezekiyeli koko yabonye amagufwa mesnhi cyane kandi yumye, arambitse mukibaya. Nawe ushobora kuba wagejejwe mukibaya aho ubona ibisa nkayo magufwa; ikibaya cy'ibibazo byinshi kandi bikomeye. Ndahamanya n'umutima wanjye ko ibyo bibazo uri kubibona, kandi ni byinshi c...