Skip to main content

Ese ubibona ute? ni uko Imana ikubaza: Nka Ezekiyeli muri cya kibaya cyamagufwa yumye, hanurira ibyo bibazo uti, uyu munsi mushyiriweho iherezo!

Ezekiyeli 37: 5:Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho. Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’ ”
Imana yaziye Ezekiyeli mu burwo bw'umwuka, n'uko amumanura mukibaya cyarimo amagufwa menshi cyane kandi yumye.N'uko aramubaza ati ese ayamagufwa yabasha gusubiramo ubuzima?


Halleluyah?
Mwene data, Imana ishobora kukujyana ahari ibibazo kandi byinshi, rimwe na rimwe ari ibyawe bwite cyangwa ibya bene wanyu, cyangwa ibyabandi uzi atari ukugirango ubugumemo ahubwo kugirango ikwereke imbaraga z'ijambo ryayo kuko icya ivuze kiraba kandi n'icyo itegetse kirakomera. Ezekiyeli koko yabonye amagufwa mesnhi cyane kandi yumye, arambitse mukibaya.

Nawe ushobora kuba wagejejwe mukibaya aho ubona ibisa nkayo magufwa; ikibaya cy'ibibazo byinshi kandi bikomeye. Ndahamanya n'umutima wanjye ko ibyo bibazo uri kubibona, kandi ni byinshi cyane: indwara, impfu, inzara, gutotezwa, iwanyu urahabona benshi bari mubyaha badakijijwe, urabona ntamagaruriro, mbese urabona ntabyiringiro namba, byose byari bihari byamaz guhera! akazi wari ufite karashize, abana wabyaye bagushizeho, umugabo wawe yaragutaye, umugore wawe yasanze abandi bagabo, iwanyu ubusambanyi bwahawe intebe, ubusinzi bwarabugarije mbese mwene data ibibazo byabaye byinshi, ibyiringiro birahera, urabona urupfu, ugaterwa ubwoba.
Uyu munsi, ijambo rije iwawe, riti "Nka Ezekiyeli muri cya kibaya cyamagufwa yumye, hanurira ibyo bibazo uti, uyu munsi mushyiriweho iherezo!"
Halleluyah!


Uwiteka yabajije Ezekiyeli ati (Ez 37: 3):  “Mwana w'umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?” Ndamusubiza nti “Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.”
Ntabwo Imana yamugejeje aho mukibaya ngo ihite imubwira ngo dore ayo magufwa yose ngiye kuyasubizamo ubuzima. Ahubwo yabanje abaza Ezekiyeli ati mbese ayamagufwa yabasha gusubiramo ubuzima? Muyandi magambo, ese urabibona gute?, ese urabyizeye? ese urumva byashoboka?


Uyu munsi senga uganire n'Imana, ijambo ryayo nawe rirakuziye aho uri muribyo bibazo, Imana irakubaza iti, "mbse ibyo bibazo byose ubona byashirirwaho iherezo?
Niba kandi ubyizeye, ngaho bihanurire uti: mwa bibazo mwe uyu munsi mushiriweho iherezo! uti niko uwiteka avuga. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho (uku niko Imana ibwira ibyo bibazo ngo: Ngiye kubashyiriraho iherezo).
Halleluyah!


Mw'izina rya yesu, ibyo bibazo bishirirweho iherezo; Imana ikurereme inzira, ubone ukuboko kwayo maze  amahanga yose azamenye ko ari Imana yawe yabikoze (Ez 37: 28"Amahanga yose azamenya yuko ari jye Uwiteka weza Isirayeli, igihe ubuturo bwanjye bwera buzaba muri bo hagati iteka ryose.’ ”)
Nka Ezekiyeli muri cya kibaya vyamagufwa yumwe, hanurira ibyo bibazo uti, uyu munsi mushyiriweho iherezo!
Imana yumve ugusenga kwawe

Amahoro!

Comments

Popular posts from this blog

Inyungu zo kuba muri Kristo/Kwiyegurira Imana

Inyungu zo kuba muri Kristo Kuberako ntanakimwe ushiramo umwete ngo ubure inyungu, ni kimwe nko gukurikira Yesu. Hari icyo bigusaba, hari umwete ugomba kugira, hari ubushake, hari ukwiyemeza kugirango ukurikire Yesu. Ibi nibyo twita ikiguzi (nka investment) kugirango ubone inyungu zo kuba uri muri Kristo. Kuberako udahita ubona izo nyungu ako kanya, ubanza kwiyanga no kwikorera umusaraba wawe iminsi yose. Kuko ibi bisa nkibitoroshye, iyo wiyemeje ugatera intambwe ugasanga Kristo, utangira kubona Inyungu z'intambwe wateye. Inyungu  Ugira ijwi ryongorera Umutima wawe ukamenya igikwiriye. Nkubwije ukuri ko ijwi rizakongorera rikubwire ko ibyo ugiye gukora ari byiza cyangwa bibi. Uzumva hari ijwi rikubuza cyangwa rikwemerera gukora icyo ushaka gukora. Humura, iri jwi, iyo wiyemeje Kwiyegurira Imana wese umenya niba ari irya satani cyangwa iry'Imana.  Irya satani rirakoshya, rikakwereka ko ntakibazo udakoze icyo kintu kiza wakagombye gukora.  Ubona u...

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe

Ni Gute wa Kwihana ibyaha ukizera ko ubabariwe Mbere yuko tuganira uko wakwihana ibyaha, reka tubanze tumenye icyo Bibiliya ivuga kucyaha. Icyaha Icyaha n'ukwanga gushira mubikorwa amategeko y'Imana, cyangwa ikintu cyose ukora kidakurikije imigambi y'Imana. Ni ukuvuga gukora ikintu nkuko wowe ubishaka. Ijambo ry'Imana riratubwira muri 1 samweli 15:23-24 ngo [23]Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka , na we yanze ko uba ku ngoma.” [24]Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.   Icyaha ni ukwanga ijambo ry'Uwiteka . Ese iri jambo ni irihe? Bibiliya iduha amahame n' inzira tugomba kugenderamo. Iyo wanze kumvira icyo aya magambo akubwira, ugakora ugushaka kwawe uba ukoze icyaha. Ese iyo witandukanije n'ibyo Imana ishaka ugakora ibyawe...

Ni gute watunga Umutima Utinya Imana

Gutunga Umutima Utinya Imana Kugirango umukoresha wawe akwishimire ni uko wubahiriza amahame n'amabwiriza aguha mu kazi kawe kaburi munsi bityo ukarangwa no kugira umusaruro uhoraho. Iyo uzi neza ko n'uramuka ukoze ibihabanye n'ibyo yagusabye, ushobora kubura akazi kawe, na wa musaruro wavanaga mukazi. Iyo uzi neza ko umukoresha wawe ari hafi yawe, yaba akureba cyangwa atakureba, ntushobora gukora ibihabanye n'amabwiriza y'akazi. Ibi tubyita Kubaha umukoresha, bivuga ko utinya gukora ibibi hato utazabura ka kazi kawe.   Iyo wubaha umukoresha wawe, cyangwa undi muntu, utinya gukora ibyo adashaka kuberako uzi neza ingaruka zo kubahuuka. Hano, umukoresha yagereranywa n'Imana naho umukozi akaba wowe wakiriye Kristo Yesu. Ese twakagombye gutinya Imana? Yego. Tugomba gutinya Imana kuko tuyubaha. Umuntu wese utinya, byitwa ko uba umwubaha. Dore icyo ijambo ry'Imana ridusaba:    Imigani 8:13 [13]KÅ«baha Uwiteka ni ukwanga ibibi,Ubwibone n...