Ese ubibona ute? ni uko Imana ikubaza: Nka Ezekiyeli muri cya kibaya cyamagufwa yumye, hanurira ibyo bibazo uti, uyu munsi mushyiriweho iherezo!
Ezekiyeli 37: 5:Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho. Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’ ”
Imana yaziye Ezekiyeli mu burwo bw'umwuka, n'uko amumanura mukibaya cyarimo amagufwa menshi cyane kandi yumye.N'uko aramubaza ati ese ayamagufwa yabasha gusubiramo ubuzima?
Imana yaziye Ezekiyeli mu burwo bw'umwuka, n'uko amumanura mukibaya cyarimo amagufwa menshi cyane kandi yumye.N'uko aramubaza ati ese ayamagufwa yabasha gusubiramo ubuzima?
Halleluyah?
Mwene data, Imana ishobora kukujyana ahari ibibazo kandi byinshi, rimwe na rimwe ari ibyawe bwite cyangwa ibya bene wanyu, cyangwa ibyabandi uzi atari ukugirango ubugumemo ahubwo kugirango ikwereke imbaraga z'ijambo ryayo kuko icya ivuze kiraba kandi n'icyo itegetse kirakomera. Ezekiyeli koko yabonye amagufwa mesnhi cyane kandi yumye, arambitse mukibaya.
Nawe ushobora kuba wagejejwe mukibaya aho ubona ibisa nkayo magufwa; ikibaya cy'ibibazo byinshi kandi bikomeye. Ndahamanya n'umutima wanjye ko ibyo bibazo uri kubibona, kandi ni byinshi cyane: indwara, impfu, inzara, gutotezwa, iwanyu urahabona benshi bari mubyaha badakijijwe, urabona ntamagaruriro, mbese urabona ntabyiringiro namba, byose byari bihari byamaz guhera! akazi wari ufite karashize, abana wabyaye bagushizeho, umugabo wawe yaragutaye, umugore wawe yasanze abandi bagabo, iwanyu ubusambanyi bwahawe intebe, ubusinzi bwarabugarije mbese mwene data ibibazo byabaye byinshi, ibyiringiro birahera, urabona urupfu, ugaterwa ubwoba.
Uyu munsi, ijambo rije iwawe, riti "Nka Ezekiyeli muri cya kibaya cyamagufwa yumye, hanurira ibyo bibazo uti, uyu munsi mushyiriweho iherezo!"
Halleluyah!
Uwiteka yabajije Ezekiyeli ati (Ez 37: 3): “Mwana w'umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?” Ndamusubiza nti “Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.”
Ntabwo Imana yamugejeje aho mukibaya ngo ihite imubwira ngo dore ayo magufwa yose ngiye kuyasubizamo ubuzima. Ahubwo yabanje abaza Ezekiyeli ati mbese ayamagufwa yabasha gusubiramo ubuzima? Muyandi magambo, ese urabibona gute?, ese urabyizeye? ese urumva byashoboka?
Uyu munsi senga uganire n'Imana, ijambo ryayo nawe rirakuziye aho uri muribyo bibazo, Imana irakubaza iti, "mbse ibyo bibazo byose ubona byashirirwaho iherezo?
Niba kandi ubyizeye, ngaho bihanurire uti: mwa bibazo mwe uyu munsi mushiriweho iherezo! uti niko uwiteka avuga. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho (uku niko Imana ibwira ibyo bibazo ngo: Ngiye kubashyiriraho iherezo).
Halleluyah!
Mw'izina rya yesu, ibyo bibazo bishirirweho iherezo; Imana ikurereme inzira, ubone ukuboko kwayo maze amahanga yose azamenye ko ari Imana yawe yabikoze (Ez 37: 28"Amahanga yose azamenya yuko ari jye Uwiteka weza Isirayeli, igihe ubuturo bwanjye bwera buzaba muri bo hagati iteka ryose.’ ”)
Nka Ezekiyeli muri cya kibaya vyamagufwa yumwe, hanurira ibyo bibazo uti, uyu munsi mushyiriweho iherezo!
Imana yumve ugusenga kwawe
Amahoro!
Comments
Post a Comment