Skip to main content

Posts

Showing posts from August, 2017

Kwiyiriza Ubusa gukora k'umutima w'Imana

Kwiyiriza Ubusa gukora k'umutima w'Imana Amahoro y'Imana yacu, urukundo n'ubuntu byayo bibane nawe. Kwiyiriza ubusa nko kutarya, kutanywa cyangwa byombi no kwigomwa ibintu ukunda cyane (facebook, whatsApp, Television n'ibindi nkibi) kugirango usenge, ni bimwe mubintu aba Kristo benshi bakora kumpamvu nyinshi nko gushaka kwiyegereza Imana kurushaho, Kuyisaba igihe cy'ibigeragezo cyangwa no kuyishimira ibyiza yakoze iyo ubona hari isezerano risohohoye m'ubuzima bwawe. Ariko usanga benshi biyiriza ubusa bakora bihabanye n'ibyo bibiliya itwigisha. Singombwa ko iyo wiyirije ubusa abantu babimenya kuko ntuba wabikoreye abantu kugirango bakwemere, ahubwo uba wabikoranye mw'ibanga hamwe n'Imana yawe. Singombwa ko ubyamamaza cyangwa ngo isura yawe ibigaragaze ko wiyirije ubusa. Iyo wiyirije ubusa ntiwakagombye kugaragaza umubabaro cyangwa ngo wange gukora ibyo wari usanzwe ukora (imirimo yawe ya buri munsi), hoya, ahubwo umurava wakagombye kw...

Idini ritanduye imbere y'Imana

Idini ritanduye Imbere y'Imana Kenshi na kenshi uzasanga buri mu Kristu wese afite idini yayobotse bitewe wenda n'imyemerere yaho ihwanye nibinyuze umutima we cyangwa ugasanga aba mw'idini kuberako ariryo yasanze aba byeyi be barimo akivuka akarikuriramo. Ni byiza cyane guteranira hamwe muhuje imyemerere kuko bifasha buri mu kristo gukura yaba mumwuka cyangwa mumyemerere bityo akabaho afite indorerwamo yiroramo iyo ibyo yabwiwe cyangwa yigishijwe bisa nkaho atangiye kubigendera kure. Ku isi ya none muby'ukuri biragoye kuvuga ngo ririya dini cyangwa itorero runaka niryo cyangwa siryo ry'ukuri kuko ntabwo ibintu bibonwa kimwe na buri muntu wese. Mwene data, ndizera neza ko Iyo wamaze kwakira Yesu Kristo mubuzima bwawe, wemeranya nanjye ko itegeko risumba ayandi mategeko ari Urukundo. Iyo ufite urukundo Kristo yadutegetse, rukohereza gukora ibyiza gusa byabindi ukora ugasanga nawe ubwawe unyuzwe kuberako hari uwo wafashije cyangwa uwo witangiye mugihe yarakene...

Uwiteka atabara abe!

Uwiteka atabara abe! Imana yacu ntijya isinzira ngo maze nitugwa tubure utubyutsa. Amahoro ya Kristo Yesu abane nawe, wowe ufashe uyu mwanya ngo usome ubu butumwa. Mwene data, ndagira ngo uyu munsi nongere nkwibutse ko Imana yacu ari nziza kandi ari inyampuhwe n'inyembabazi nyinshi kuko idahwema kutubabarira ibicumuro bya buri munsi uko bwije n'uko bukeye. Kuva igihe wemeye guhindukira ukareka kwitwara nk'uko ab'iyisi bitwara, ukanga icyaha, ukubaha Imana ari nako utunga umutima uyitinya, wahawe ubushobozi bwo kwitwa Umwana w'Imana. Iyo ukijya mugakiza, wumva uramutse upfuye wahita ujya mw'ijuru. Ariko hari nigihe iyo umaze igihe mugakiza bigeraho zimwe mungeso zawe nziza zo kwiyegereza Imana nko Gusenga, kwiyiriza ubusa cyangwa kurangwa n'ibikorwa bya gikristo bigeraho ukumva umuvuduko usa nkugabanutse utazi uko byaje. Uritonde kuko sekibi aba ari maso yiteguye kukugusha, hahandi watinyaga icyaha ugatangira kumvako nugikora ari ntakibazo kuko u...