Uwiteka atabara abe!
Imana yacu ntijya isinzira ngo maze nitugwa tubure utubyutsa. Amahoro ya Kristo Yesu abane nawe, wowe ufashe uyu mwanya ngo usome ubu butumwa.
Mwene data, ndagira ngo uyu munsi nongere nkwibutse ko Imana yacu ari nziza kandi ari inyampuhwe n'inyembabazi nyinshi kuko idahwema kutubabarira ibicumuro bya buri munsi uko bwije n'uko bukeye.
Kuva igihe wemeye guhindukira ukareka kwitwara nk'uko ab'iyisi bitwara, ukanga icyaha, ukubaha Imana ari nako utunga umutima uyitinya, wahawe ubushobozi bwo kwitwa Umwana w'Imana. Iyo ukijya mugakiza, wumva uramutse upfuye wahita ujya mw'ijuru. Ariko hari nigihe iyo umaze igihe mugakiza bigeraho zimwe mungeso zawe nziza zo kwiyegereza Imana nko Gusenga, kwiyiriza ubusa cyangwa kurangwa n'ibikorwa bya gikristo bigeraho ukumva umuvuduko usa nkugabanutse utazi uko byaje. Uritonde kuko sekibi aba ari maso yiteguye kukugusha, hahandi watinyaga icyaha ugatangira kumvako nugikora ari ntakibazo kuko utacyumva bwa bukana bw'uburakari bw'Imana ahubwo kubera akamenyero ko kumva warakijijwe, ukumva ko ntacyo bitwaye.
Mwene data, aha ndagirango nkubwire y'uko satani yishimira abameze batya kuko bimworohera cyane kugufatisha akakugusha maze akegukana wamwanya wari waremereye guha Imana igihe wakiraga Yesu Kristu nk'Umwami n'Umucunguzi mubuzima bwawe (Abaroma 10:9-10).
Iyo bikugendekeye bitya, byakabaye byiza wongeye ukiyibutsa isezerano wahaye Imana yawe igihe wakizwaga ko uzayikorera, ukongera ukihana ibyaha byawe byose, maze ukarahira imbere y'Imana ko utazongera kwitwara uko ubishaka ahubwo ugomba kwitwara nkuko Imana ibishaka.
Ahantu uzamenya ko Imana ikiri kumwe nawe, ni uko rya jwi rikongorera rikubwira ko "nyamara utangiye kugwa, cyangwa nyamara ibyo urimo bizatuma uhemukira Imana" ridahwema kukubwiriza cyangwa nanone uzasanga uwiteka aki gutabara mugihe ugiye kugwa agacisha hirya umutego w'umwanzi kugira utagwa. Imana yacu itabara abayo kuko urukundo rwayo rurenze cyane kurusha uko twabyumva.
Uzasanga urugero wagambiriye gukora ikintu uzi mumutima wawe ko nyamara uri gusatira icyaha, ariko kuko Imana igukunda ukabona icyo kintu wagambiriye gukora habaye impinduka cyangwa impamvu itumye utakigikoze. Dore aha niho Imana ikikwereka ko ryasezerano ryo kutazagutererana ikirifite. Ariko iyo winangiye ukanga kumvira iryo jwi cyangwa ukirengagiza Imana igihe igutabaye, niko Imana ikureka kuko uba wahisemo inzira unyuramo.
Haragezeko wongera ukisuzuma ukareba ko ugitunze umutima utinya Imana cyangwa ukigitinya icyaha.
Ongera wisuzume maze ukomeze inzira wari watangiye, satani atazagushuka akakugusha kuko icyo agamije ari ukugusha abahagaze neza muri Kristo Yesu.
Kristo Yesu adukomeze munzira ze, atwereke uko duhagaze mugakiza maze twihane (Zaburi 139: 23)
Comments
Post a Comment